Kigali: LDGL iratangaza ko mu Rwanda hari ibibazo mu butabera, muri politiki na sosiyete sivile ,igihugu gisa nikicaye ku kirunga gishobora guturika isaha iyo ariyo yose!

Publié le par veritas

nkuko amakuru atangazwa n'igihe abivuga uyu mu ryango nawo ugaragaje ibitagenda mu Rwanda n'akaga abaturage barimo, buriya ubutegetsi bwo mu
Rwanda burahita buwushinja ingengabitekerezo cyangwa se ko ufatanyije n'abanzi b'ibigihugu! Nyamara abantu barebye neza babona ko mu Rwanda abantu babayeho nk'abicariye ikirunga gishobora guturika isaha iyo ariyo yose!
 
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari (LDGL) kuri uyu wa kane watangaje ko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda giteye inkeke, ngo kandi mu ruhando rwa politiki nta gusabana kuri hagati y’abafite ibitekerezo bitandukanye (pluralisme politique), haba mu banyapolitiki cyangwa sosiyete sivile.

Mu cyegeranyo wakoze, uwo muryango uvugamo ko itegeko nshinga rya 2003 rishimangira politiki y’amashyaka menshi ariko rigasaba amashyaka kujya muri forum y’amashyaka ya politiki yemewe, aho ibibazo byose bishobora kuvugirwa ntawe unizwe n’ijambo. Ikibazo ngo nuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho avuga ko ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ariryo rigira ijambo ryonyine, andi mashyaka agasa nk’ariherekeza.

Uretse iby’amashyaka kandi, uwo muryango uvuga ko itegeko rishya rigenga itangazamakuru rinaniza bikomeye imikorere y'itangazamakuru ryigenga.

Ku byerekeye uburenganzira bw’abaturage, LDGL iragaya itegeko ririho kuva muri 2008 riha inzego z’umutekano uburenganzira bwo kumva itumanaho ry’abaturage, ibyo bikaba bibangamira uburenganzira bw’umuntu mu kumenya amakuru no kuvuga ibitekerezo bye nta nkomyi. Inkiko nazo ngo zikorera mu kwaha kw’ubutegetsi nyubahirizategeko, aho ubutabera bukoreshwa mu gucecekesha abatavuga rumwe na leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Ku byerekeye sosiyete sivile, LDGL ivuga ko imiryango itagengwa na leta myinshi iri mu rugaga rwa sosiyete sivile (Plateforme de la Société Civile), ngo ariko bivugwa ko iyoborwa n’abahengamiye kuri leta, abatarimo bagafatwa nk’abadashyigikiye ubutegetsi. Kubera ibyo bibazo bigaragara muri sosiyete sivile, mu butabera no mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu batari ku ruhande rwa leta bitwa ibipinga, nk’uko LDGL ibivuga. Ngo byaba byiza ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyitaweho kugirango budakomeza guhonyorwa.

Si ubwa mbere ibibazo nk'ibyo bivugwa kuri leta y'u Rwanda ariko guverinoma yo ivuga ko amashyaka menshi ariho kandi akora, akanahatana mu matora atandukanye, ko muri Forum y'amashyaka buri wese yinigura ntawe ubuzwa kuvuga, ko kandi ubutebera buhora buvugururwa, abacamanza bagahugurwa, n'imanza zikihutishwa.

LDGL ni urugaga rubumbiyemo imiryango irenga 20 iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyicaro cyawo kikaba kiri i Kigali mu Rwanda.

Ngoga Jean
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article