Kigali: Akanama gashinzwe amahoro ku isi katanze igisubizo cy'urucantege ku cyifuzo cya Mushikiwabo cyo kurwanya FDLR !
Impyisi ni inyamaswa ikunda inyama cyane.Umunsi umwe yinjiye mu nzu isanga batetse inyama ; iba irebye ku jisho nyir’urugo ishikuza inyama (intongo) ishyushye mu nkono iri kuziko iyimira bunguri ! Bitewe n’uko impyisi itabonye akanya ko gukanja (kumasha), ya nyama yayihagamye mu muhogo maze irayiniga ! Nyir’urugo abona impyisi iri kurerembura amaso bitewe ni uko yanizwe n’inyama, niko kubwira ya mpyisi ati : « cira » ; impyisi iramusubiza iti : «reka da,ntabwo nacira akaryoshye » ; nyir’urugo arongera arayibwira ati : « noneho mira » ; impyisi iramusubiza iti : « reka da,sinamira umuriro ! » Iyo mpyisi yananiwe gucira , inanirwa no kumira kugeza ivuyemo akuka !
Iki gitekerezo cy’impyisi yishwe n’inyama ishyushye kirashushanya ihurizo rikomeye Kagame Paul n’agatsiko kamugaragiye batewe n’umutwe w’abarwanyi ba M23/RDF baburiye igisubizo. Ejo ku munsi wa mbere taliki ya 7/10/2013 nibwo intumwa 22 zigize akanama gashinzwe amahoro ku isi zarangije uruzinduko rwazo i Kigali zimaze kugirana ibiganiro na Paul Kagame yunganiwe na Mushikiwabo Louise.Izo ntumwa zikaba zigenzwa no kubonana n’ibihugu bifite uruhare mu ihungabana ry’umutekano muburasirazuba bwa Congo aho umutwe wa M23/RDF ugenzura igice cy’ubutaka bwa Congo, izo ntumwa zikaba zarakomereje urugendo rwazo i Kampala muri Uganda. Igihugu cy’u Rwanda na Uganda akaba aribyo byohereje ingabo zabyo kubutaka bwa Congo zirema umutwe w’inyeshyamba za baringa witwa M23/RDF.
Icyo gikorwa cyo kwigarurira ubutaka bwa Congo si ubwambere Kagame Paul agikora abifashijwemo n’ibihugu by’Amahanga bikomeye aribyo Amerika n’Ubwongereza ndetse n’amasosiyete yo muri ibyo bihugu acuruza amabuye y’agaciro. Kuva mu mwaka w’1996 Kagame Paul yinjije ingabo ze muri Kivu kugeza nubu zikaba ariho zikiri,icyagiye gihinduka ni ukuziha amazina atandukanye mu bihe binyuranye (AFDL-RCD-CNDP-M23),izo ngabo zishe impunzi z’abanyarwanda hafi kuzirimbura zose mu gihugu cya Congo , zigera n’ubwo zirimbura abaturage b’abakongomani kuburyo ubu Kagame Paul afite umuhigo wo kwivugana abakongomani bagera kuri miliyoni 8 !
Kugirango Paul Kagame yigarurire burundu intara ya Kivu akayomeka ku Rwanda yohereje ingabo ze muri Congo azita M23 ; icyo gikorwa cyo kwigarurira ubutaka bwa Congo cyatumye amahanga asakuza, bituma ibihugu by’ibihangange bimushyigikira buri gihe mu mafuti ye bigenda gahoro mukumushyigikira mu mugambi we wo gufata Kivu, uwo mushinga wo gufata ubutaka bw’ikindi gihugu wateye ubwoba ibihugu by’umuryango wa SADC bituma bizamura ijwi rigera muri ONU maze hashyirwaho umutwe w’ingabo zivuye mu bihugu bya Afurika y’epfo na Tanzaniya zigomba guhagarika uwo mugambi mubisha wo kwigarurira ubutaka bw’ikindi gihugu, ibyo bihugu byombi bikaba bifite imbaraga za gisilikare kurusha ingabo za Paul Kagame ! Kuba M23/RDF yarashatse kwisubiza incuro nyinshi umujyi wa Goma ariko ingabo za ONU zifatanyije n’iza Congo zikabera Kagame Paul ibamba byabereye ihurizo rikomeye Paul Kagame, kuburyo yabuze icyo afata n’icyo areka ! Gukomeza urugamba (kumira) byaramunaniye,kuva muri Congo,agacyura ingabo ze za M23/RDF(gucira) byaramunaniye !
ONU yahaye ihurizo Kagame atarashobora kubonera igisubizo !
Impuguke za ONU zakurikiranye neza uko umutwe wa M23 wavutse, impavu zatumye uvuka, aho ukura abarwanyi, aho ukura inkunga y’ibikoresho n’andi mabanga yose ahishe yatumye M23/RDF ibaho; izo ntumwa zatanze umwanzuro w’uko umutwe wa M23 ugizwe n’ingabo za Paul Kagame, ukayoborwa na James Kabarebe kandi ugahabwa ibikoresho byose ni u Rwanda na Uganda; nibwo ONU yateguraga amasezerano yo kugarura umutekano muburasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere kose ashyirwaho umukono ku italiki ya 24/02/2013. Mbere y’uko u Rwanda na Uganda bishyira umukono kuri ayo masezerano ,ibyo bihugu byombi byabanje kwanga kuyashyiraho umukono kuko byari byabonye hakiri kare ko ari umutego babiteze ariko kubera igitutu cy’amahanga u Rwanda na Uganda byiyemeje gushyira umukono kuri ayo masezerano byizera ko bitazayashyira mu bikorwa, ayo masezerano akaba ariyo yahagurukije intumwa z’akanama gashinzwe amahoro ku isi azigeza i Kigali , Kinshasa na Kampala kugirango, ibyo bihugu byibutswe ibiyakubiyemo!
Ayo masezerano yabereye u Rwanda nkaya nkono yari itetsemo inyama impyisi yagiye kwiba, naho umutwe wa M23/RDF ubera u Rwanda nk’inyama ishyushye yaruhagamye mu muhogo! Muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko imitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo yose igomba kurwanywa harimo M23/RDF na FDLR kandi ko igihugu kizacumbikira cyangwa kigaha ubufasha umutwe uwo ariwo wose kizabihanirwa! Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ayo masezerano ashyizweho umukono u Rwanda rwahise rwakira abarwanyi ba M23 bo kuruhande rwa Runiga kandi nanubu abo barwanyi baracyari mu Rwanda aho kubashyikiriza Congo, ibyo bikaba binyuranye n'uko amasezerano rwashyizeho umukono abitegenya.
Umutwe witwaje intwaro ufite igice cy’ubutaka ugenzura muri Congo ni umutwe wa M23/RDF, amasezerano yasinywe akaba avuga ko mbere na mbere umutwe nk’uwo ariwo ugomba kubanza kurwanywa kugira ngo Congo igire uburenganzira k’ubusugire bwayo. ONU rero yafashe gahunda yo kubanza gukemura ikibazo cya M23/RDF mu buryo bwose; bwaba uburyo bwa gisilikare cyangwa ubwa politiki. Ntabwo u Rwanda rushyigikiye ko ikibazo cya M23/RDF gikemurwa mu buryo bwa gisilikare kuko ari ingabo za Kagame ziba ziri kurwanywa, nta nubwo u Rwanda rushyigikiye ko ikibazo cya M23 gikemurwa muburyo bwa politiki kuko iyo habaye imishyikirano M23/RDF ibura icyo ivuga irwanira kuko mubyukuri igizwe n’abanyamahanga, ibyo bikaba bigaragazwa ni uko M23/RDF ihora yivuguruza mu mishyikirano y’i Kampala ariko kandi u Rwanda rugatinya ko amaherezo ONU izarusaba kugirana imishyikirano na FRDL; aha rero niho M23/RF yabereye u Rwanda nka ya nyama ishyushye yanize impyisi !!
Ejo kuwa mbere ubwo Mushikiwabo yambwiraga intumwa zigize akanama gashinzwe amahoro ku isi ko ikibazo u Rwanda rufite ari icya FDLR ko atari icya M23, Mushikiwabo yazanye icyo kibazo cya FDLR kugira ngo ahunge ibibazo u Rwanda rubazwa kuri M23/RDF kuko rwananiwe kuvuga uburyo uriya mutwe waseswa kandi ONU izi neza ko ugizwe n’ingabo za Paul Kagame ! Mushikiwabo yagize ati : «Ikibazo gihari ni umutwe wa FDRL, twese tuzi neza ko ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside ku banyarwanda. Abanyarwanda twarenze ibirego kuri M 23, turashaka icyaduha amahoro mu gihugu no mu karere kidufasha gukomeza gutera imbere. » Samantha Power, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Loni yahise asubiza Mushikiwabo muri aya magambo : « Intego yacu ni ukwambura intwaro inyeshyamba zose zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo. M23 ni yo tuzibandaho kuko yagaragayeho cyane guhohotera abaturage. »
Igisubizo intumwa zigize akanama gashinzwe amahoro ku isi zahaye u Rwanda kuri FDLR gica intege cyane Kagame kuko yifuza ko ONU yarimbura FDLR ariko ntikore kuri M23/RDF, naho ONU ikaba yo yarafashe umwanzuro wo kurangiza ikibazo cya M23/RDF KANDI IGAHA INGUFU INGABO ZA Congo kugira ngo icyo gihugu kidakomeza kuvogerwa kubera intege nke zacyo, nyuma akaba ariho hazasuzumwa ibibazo bya FDLR, gusa rero ntitwabura no kuvuga ko u Rwanda rufite ikibazo gikomeye cyo kugaragaza aho FDLR iherereye! Mu gihe Amerika yafatiraga ibihano Kagame kubera kohereza abana muri M23/RDF Kagame Paul yitotombye avuga ko Amerika ihaye ingufu abanzi be bo muri FDLR birirwa batera ibisasu bya grenade i Kigali(umenya Kagame yarateraga izi grenade ngo agaragaze ko umutekano we ubangamiwe bityo ntafatirwe ibihano); mu gihe buri munsi bahora baririmba ngo FDLR iba muri Congo nabwo ntibavuge agace (uturere) iherereyemo muri icyo gihugu! None se ONU izajya kurwanya FDLR, i Kigali, i Goma, Rutshuru… hehe?
Umenya Kagame azashiramo umwuka atazi neza aho FDLR iherereye kuko ibisubizo bye bigaragaza guhuzagurika ! None se ko utemera ibitekerezo bye wese yamuhinduye FDLR ubwo ONU izarwanya uwo mutwe ihereye he ?
Ubwanditsi