Kagame yari asize agatwe muri rwandaday muri Canada mu gihe muri Congo yatakaje colonel urwana muri Tcheka!

Publié le par veritas

Voiture-de-Kagame-caillassee.png

Umunsi wejo kuwa gatandatu taliki ya 28/09/2013 wari injyanamuntu kuri Kagame Paul n'intore ze, haba muri Canada cyangwa muri Congo ! Abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu Kagame azerera isi yose ngo arakoresha rwandaday ari nako amahanga amuha urw'amenyo! Muri Canada ho bageze naho bamena ikirahure kitamenwa n'amasasu kiri kuruhande yari yicayemo rw'imodoka ye ndetse baranamuhenera!

Kugira ngo musobanukirwe n'ibyo Kagame arimo, igisubizo turagihabwa na Bibiliya (soma intangiriro: 4,13-15) aho ivuga ko Imana yavumye Gahini, ikamubwira ko azahora ari inzererezi, akangara ku isi, akazahora aterwa imijugujugu ariko Imana ikavuga ko uzamukubita mu cyico azabihanirwa! Na Kagame ni uko bimeze , arimo azerera kubera umuvumo w'amahano y'abantu yishe kandi akomeje kwica !

Mu gihe yarimo atangatangwa mu mayira anyuranye yo muri Canada akajya kwihisha mu giturage kure y'umujyi wa Toronto imodoka ye bamaze kuyituritsa ibirahure bitamenwa n'amasasu yasabye uwitwa Tcheka muri Congo guhita agaba igitero mu baturage b'abakongomani ngo yihorere kubera umujinya yari atewe n'abakongomani  bo muri Canada. Tcheka yahise igaba igitero ihubutse n'igihugunga kinshi, bahise bahura n'abarwanyi ba Mayi Mayi Janvier urengera abaturage barimo n'impunzi z'abanyarwanda maze ruresurana ! Kagame yari yohereje abasilikare b'u Rwanda 150 muri Tcheka bakaba bashaka guhuza M23 na Tcheka bityo bakabona imbaraga zo kurimbura impunzi !

Imirwano yabereye ahitwa Karembe na Pety kumuhanda wa Masisi na Walikare muri Kivu y'amajyaruguru. Abarwanyi ba Tcheka bafashijwe na Kagame batakaje abarwanyi 17 harimo n'umuyobozi wabo ufite ipeti rya Colonel T3. Ibi birerekana akaga Kagame akomeje kugira haba muri politiki, diplomati n'igisilikare !

Hasi aha tugiye kubagezaho amafoto n'amashusho y'abigaragambya harimo n'abanyamahanga bamenye ukuri bakaba bazi ko Kagame ari umwicanyi ruharwa kugera ubwo bamwambarira ubusa !

Manif-kagame-au-canada.PNG       Abanyamahanga nabo baheneye Kagame, umenya aribyo yise umuco mubi !

fureur-des-congolais.PNG         Abakongomani bitwa abakombata bari barakaye  kandi bambariye urugamba!

Kanda aha murabona amashusho y'imyigaragambyo yose

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

umuntu wanditse iyi nkuru ni igicucu gusa, ndabona kwanga Kagame bituma avuga amanjwe, uri ikigoryi gusa!

Répondre
S

Nkurikije ibyo mutangaza ndabona namwe mutari abanyamakuru ahubwo sentiments zuzuye ubugoryi nizo zibarangaje imbere. impamvu bigoye guca akenge ni uko atabayoboyeho, murabunzwa amahanga no
gusebanya mwiyibagije amaraso mwasize mumennye mu Rwanda iwanyu. kuri mwe guhenera umuntu ntibitangaje, mwaciye umuco mwica abo baso bahatsweho bakabarinda bwaki none guhena nibyo mutakora?
ntacyo ni mugume ishyanga mubeshweho no guhakirizwa muhenera abahisi n'abagenzi, gusa nimuharanire no kubitoza abana banyu mutazapfa mutabaraze ubutindi n'ubugoryi mwifitemo.

Répondre
M

None se niba imodoka itamenwa n'amasasu amabuye niyo ayimena?! Abakongomani bayimenesheje iki? Ese ubundi iyo modoka Kagame yayivanye mu Rwanda ngo ayigenderemo ageze i Toronto cyangwa
bayikodesheje ageze yo?

Répondre
U

Rwose njye birambabaje ,kudusuzugurira perezida gutya ,muzabyishyura ,mbese abashinzwe umutekano bo muriCanada bari bari he ? Iri nishyano bahungu mwe ,namenya gute umuntu wateye ibuye iriya
modoka nde yari yitwaje iki Ndabivuze azabyishyura!!!!

Répondre