Kagame Paul yatumijwe kuburyo butunguranye muri Gacaca n'igihugu cy'Ubwongereza !

Publié le par veritas

pahulo_cameron.jpg

Uyu ni Kagame Paul mu cyumba cya Gacaca mu bwongereza kuri uyu wa kane taliki ya 11/07/2012


Uyu munsi kuwa kane taliki ya 11/07/2012 Paul Kagame perezida w'u Rwanda yatumijwe kuburyo butunguranye muri Gacaca n'igihugu cy'ubwongereza! Iyo Gacaca ikaba yayobowe na Ministre w'intebe w' Ubwongereza Bwana David Cameron, mu cyumba inama yabereyemo hari abantu 5 gusa, Kagame n'umujyanama we umwe bicaye imbere ya Cameron n'abajyanama be 2 nkuko mu bibona ku ifoto hejuru . Twabamenyesha ko urubuga rwatangaje iyi foto y'icyumba cya Gacaca rutifuza ko ishyirwa kuzindi mbuga ngo kuko ari umwihariko wayo tukaba twayihawe n'umuntu ku giti cye  (mukande aha kuri urwo rubuga muaryisangaho:

 http://www.flickr.com/photos/paulkagame/7551273638/).

 

Gacaca ikomeye cyane Kagame yahamagajwemo ijyanye n'ikibazo cy'intambara yashoje muburasirazuba bwa Kongo, Umuryango w'abibumbye ukaba ufite raporo yakozwe n'impuguke zawo igaragaza umugambi mubisha w'uko Kagame Paul yiyemeje gufata intara za Kivu zombi akazihinduramo igihugu kimwe kizayoborwa n'umukongomani yishyiriyeho witwa Xavier Chiribanya wahimbye ishyaka rya baringa ryitwa UCDD ryo kuzabafasha muri uwo mugambi wo kwigarurira kivu zombi maze Kagame agasahura umutungo wazo mu mutuzo !


Ikibazo gikomeye Paul Kagame afite akaba ari nacyo cyatumye ahamagazwa muri Gacaca ya rurangiza n'igihugu cy'ubwongereza ni uko uwo mugambi wo gufata Kivu awushyigikiwemo n'Ubwongereza ndetse n'igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika (USA) ariko ibyo bihugu byombi bikaba byaramwihanangirije ko uwo mugambi utagomba gushyirwa ahagaragara, ko nibiramuka bigenze gutyo bazamukuraho amaboko !


Ibyo bihugu byombi rero byabuze ayo bicira nayo bimira kuko uwo mugambi wageze hanze mu bihugu byinshi no mu binyamakuru none imiryango yita kuburenganzira bw'ikiremwa muntu ikaba iri gusaba Obama gushyira mu bikorwa itegeko ry'Amerika ryatowe n'urwego rwa Sena y'icyo gihugu mu 2006 rivuga ko igihugu cyangwa umuntu wese uzagaragaraho ko ateza umutekano muke muri Kongo azahita afatirwa ibihano bikaze nta kujya impaka , none bikaba bimaze kugaragara ko Kagame ariwe nyirabayazana w'umutekano muke muri kongo ,ibyo bihano bikaba bigomba kumufatirwa! Kagame nawe aravuga ko nibamufatira ibihano amabanga yose afitanye na biriya bihugu azayashyira hanze ! Ngiryo ihurizo rikomeye rigiye kwigirwa muri Gacaca ya Kagame na Cameron!

 

Ubwanditsi bwa Veritasinfo. 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Ibi byo ni hatari noneho. Incuti za Kagame ntizibabajwe n'Abanyecongo n'Abanyarwanda bashize, ahubwo zibabajwe n'uko umushinga we wamenyekanye. Mbega akaga!<br />
Répondre