Kagame Paul ari gutekinika impamvu zatuma ashoza intambara muri Congo abeshya ko ingabo z'icyo gihugu ziri kwiba inka mu Rwanda !
[Nyuma yaho impuguke za ONU zigaragarije ko zarangije gutanga raporo igaragaza ibimenyetso by’uko umutwe wa M23/RDF urimo ukusanya ukaninjiza abarwanyi bashya mu mutwe wabo mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda , ubu noneho ikigezweho ni uko u Rwanda ruri gushakisha impamvu zo gutangiza ibitero muri Congo, uko bwije uko bukeye niko hari ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda na Congo, aho inkotanyi zikora ikinamico ryo kwendereza ingabo z’igihugu cya Congo zinjira kubutaka bw’icyo gihugu nk’uko zabikoze ku italiki ya 12/12/2013 ingabo za Congo zikazirukana zitareba inyuma ,u Rwanda rwo rurimo ruvuga ko ingabo za Congo zaje kwiba inka mu Rwanda nkaho muri Congo inka arizo zibuze ! Ibikorwa nk’ibi byo gushotora ingabo za Congo ntacyo bizageza kuri Kagame kuko imbaraga zamwirukanye muri Kivu ziracyahari ! Nazajya atekereza kwiyenza kuri Congo ajye atekereza icyatumye ejobundi ayisohokamo kugeza ubwo ingabo za Congo zimufatanye ububiko bw’intwaro burushije agaciro inkazo zose u Rwanda rutunze !]
Nyuma y’uko abaturage bororera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu gace ka Rubavu barambwiwe kujya batanga amafaranga mu basirikari ba Congo babaga babatwariye amatungo ngo bayasubizwe, ubu haravugwa ko umushumba yambuye imbunda umusirikari wa Congo wari uje kwiba inka agakizwa n’amaguru, ariko ngo bagenzi be bakaba noneho batangiye kujya barasa ku baturage ngo babateshe amatungo yabo.
Ibi bikorwa byo kurasa ku baturage byabaye kuwa 16/12/2013 ubwo ingabo za FARDC zarasaga ku baturage baragirira amatungo yabo mu kibaya gihana umupaka na Congo kuko zatinyaga ko nizinjira ku butaka bw’u Rwanda abaturage ubwabo batazorohera dore ko kuwa 12/12/2013 umushumba witwa Niyonzima yambuye umusirikari wa Congo imbunda igihe yari amusanze aho aragiye mu Rwanda agashaka kumwambura inka ze ebyiri n’intama.
Uwo muturage witwa Niyonzima ngo yarwanye n’umusirikari wa Congo amwambura imbunda ayijugunya kure, bakomeza kurwana ariko anatabaza. Ubwo ingabo z’u Rwanda zatabaraga niko n’ingabo za Congo zatangiye kurasa mu Rwanda, umusirikari wa Congo abasha gucika ariko imbunda isigara mu Rwanda, umusirikare yiruka asanga bagenzi be ku butaka bwa Congo.
Ubwiza n'ubukungu bya Congo ntabwo bituma Kagame Paul asinzira
Amakuru Kigali Today ikesha abatuye Rubavu aravuga ko ngo abasirikare ba Congo bamaze iminsi batwara amatungo y’abaturage, aho kuwa 12/12/2013 batwaye amatungo y’umuturage witwa Munyazikwiye utuye mu kagari ka Rusura umurenge wa Busasamana.
Ibi ngo byakozwe ingabo za FARDC zisanze abashumba ba Munyazikwiye aho baragiraga ku butaka bw’u Rwanda bwegeranye na Congo, batangira kubasatira babatera ubwo, abashumba barahunga ingabo za Congo zinjira mu Rwanda zishorera amatungo zirayajyana. Aya ngo yaje kugaruzwa mu Rwanda nyirayo ahaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 abo basirikari.
Nyuma y’uko izi nka zigarutse, ngo kuva taliki ya 12/12/2013 ingabo za Congo zikomeje ibikorwa byo gushaka gushimuta inka z’Abanyarwanda ziragirirwa mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Ibi bikorwa byo kuvogera ubutaka bw’u Rwanda ngo byongeye gusubira ubwo ingabo za Congo zatwaraga inka inka enye kuwa 14/12/2013, abaturage bakazigomboza ibihumbi 15 zikagarurwa, ariko nanone mu gitondo cyo kuwa 16/12 bakongera kurasa ku baturage bashaka gutwara inka kuko ngo abaturage batanga amafaranga bakazigarurirwa, abasirikare ba Congo bakabyita ko ari ugushaka amafaranga y’iminsi mikuru isoza umwaka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yabwiye Kigali Today ko bari gushishikariza abaturage kutegereza inka umupaka, ariko igiteye impungenge ngo ni uko ingabo zigeze aho zambuka zikaza mu Rwanda nyuma yo kubona ko Abanyarwanda batacyegera ku rubibi basigaye baragirira kure y’umupaka.
Sylidio Sebuharara