Kagame na FPR mu gupyinagaza abarimu ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

FPR ifite gahunda ihishe yo gusenya burundu Kaminuza nkuru y' u Rwanda


Bavandimwe bapadiri dukunda mwashinze urubuga rwa Le Prophete, nejejwe no guhara amagara ngo mbandikire mbashimira ubutwari mukomeje kugaragaza mu gushaka icyazana amahoro n’ubumwe mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ndaboneraho kandi kubasaba ko mwangereza ku basomyi banyu aya makuru y’uko ibintu byifashe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nigishamo hano i Butare ubu hasigaye hitwa Huye.


Muby’ukuri ijambo ry’Imana riratubwira ngo: “ Udakora ntakarye”, nanjye nkurikije uko ibyiza by’igihugu bisaranganywa n’abagituye ,cyane cyane nko mu Rwanda, aho usanga imishahara ndengakamere iharirwa abayobozi nako abategetsi, naho abarimu b’ingeri zose dukora amanywa n’ijoro inzara ikaba igeze abana bacu  ku buce ndetse no kubabonera amafranga y’ishuri bikaba ari ikibazo cy’ingorabahizi. None se nk’iriya mvugo ya biblia, nyihinduye nkavuga nti : “ Utarya ntagakore” naba ncumuye bantu b’Imana?


Ubwo Perezida Kagame aheruka kudusura hano mu kwa munani 2009 yatubwiye ijambo riteye isoni ku byerekeranye n’imishahara yacu itajyanye n’akazi dukora ndetse n’uko ibintu byifashe kw’isoko. Yagize ati:”Ese ubundi murashaka ko babongeza imishahara muba mwakoze iki?”. Twararebanye turya iminwa kuko burya ngo uguhatse agutegeka uko ashaka, ariko kuko abana twigisha ari abacu kuko aba Kagame n’abo bafatanya gukama u Rwanda biyigira mu mahanga, twakomeje kwitanga ariko tugeze aho umwana arira nyina ntiyumve.  Tubabazwa birushijeho n’uko twumva buri munsi azamura abasirikare mu ntera, ubwo se si umushahara uba uzamutse n’ubwo nabo bari bafashwe nabi nkatwe mu myaka ishize?Ikindi giteye agahinda ni imishahara Abanyamahanga bahembwa; usanga umunyamahanga mufite impamyabushobozi imwe, umushahara wawe awukubye karindwi! Aka si akarengane bene data? Ugize icyo ubaza mu manama ayoborwa na Rector, byitwa ko uri igipinga ugashakirwa ibyaha byo gukorana na Ingabire cyangwa Nyamwasa, ugafungirwa ahatazwi nk’uko byagenze kuri mwarimu HAVUGINTWARI Lambert uherutse gufungwa umwaka w’ubuferi akaba yarashinjwaga ngo kwinjiza grenades  mu Rwanda, azitwaye mu byansi by’amata! Ibyabaye kuri  mwarimu RWAGASANA Gérard byo ni agahomamunwa.


Ikindi kibazo dufite hano ni ukuntu ubutegetsi busigaye bwaragize iyi kaminuza igikoresho cya politike. Ugira utya ukumva uhamagawe n’umutegetsi wa kaminuza runaka, ati shaka uko wandika ku kintu iki n’iki. Ubwo kandi  bakubwira ibyo ugomba kwandika n’ibyo utagomba kuvuga! Ubundi ukumva uhamagajwe gutanga ikiganiro runaka kuri Televiziyo cyangwa kuri radiyo runaka; aha naho ubwirwa ibyo ugomba kuvuga n’ibyo utagomba kuvuga. Inyandiko zimwe urazitirirwa ukanuma kandi wenda zishobora kuzakugaruka nk’uko byagendekeye Dr Léon Mugesera  kw’ijambo bavuga ngo yavugiye ku Kabaya ka Gisenyi  muri 1993;. Ibi niko byagendekeye umwarimu usanzwe yiyigishiriza itangazamakuru ubu bitiriye ikinyamakuru cya Perezida Kagame kitwa “ The Chronicle”. Mu ishuri naho urigisha igihe cy’ikizami cyagera ukumva umunyeshuri (baringa!) runaka utigeze ubona na rimwe mw’ishuri aragutelefonnye ati: “ Ndi umusirikari , umupolisi, umumaneko, umutegetsi runaka, uriyimbire nintsindwa”!


Ibi byose bikaba bituma uburezi mu Rwanda bugenda buta ireme uko bwije n’uko bukeye.  Ikindi ni uko kugirango ujye hanze y’igihugu kubera amanama cyangwa se ubushakashatsi ugomba kubanza guterwa icyuhagiro n’inzego z’ubutasi za hano cyane cyane DMI, bakagushungura kakahava! N’iyo wemerewe gusoka kandi  hari ubwo bakugarurira ku kibuga cy’indege i Kanombe! Bimwe mubyo ubazwa na kaminuza kugirango ushobore gusohoka mu gihugu ni ibi: incamake y’ibyo ugiyemo, inzira uzanyura, n’bindi.


Umwanzuro


Kagame yari akwiriye kwibuka ko abo yirirwa akoresha mu kwamamaza u Rwanda hanze y’igihugu n’imbere kugirango bamufashe kugundira ubutegetsi, bose baciye imbere ya mwarimu: hari abo akoresha amazina yabo abatsindira ibitabo bitari ibyabo, abo aha amafranga ndengarugero ngo bakine amafilimu ya Jenoside, abanyeshuri atumiza muri za kaminuza zinyuranye zo hanze ngo aha baje kwigira ku Rwanda; aba bose ntacyo bamumarira mwarimu atabayeho.  Ngizo za kaminuza zo hirya no hino kw’isi: mu Buhinde, muri Amerika n’izindi yirirwa aha amafranga ngo zimuhe impamyabushobozi z’ikirenga atigiye( Honoris Causae); rwose namenye ko izo mpamyabushobozi azihabwa na mwarimu. Niyikubite agashyi, twe nta nyenyeri dukeneye kuko urugamba rwacu ari urw’ikaramu, maze atwongerere agashahara natwe dukenure imiryango yacu. Ikindi namusaba ni ukutureka tukishyira tukizana mu kazi kacu, ishungurabitekerezo (censure) mu burezi ni igisebo mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mahame ya Demokarasi.


Mbere yo gusoza nifuzaga gusaba abayobozi ba Le Prophète, gushaka ukuntu uru rubuga rwasakaza ibitekerezo byarwo byiza mu banyarwanda bari mu gihugu. Tuzi  ko abambari ba FPR barufunze hano ndetse birirwa bahunahuna muri za Cyber Café kureba uwaba arukoresha, ariko ubu twese tuzi ko nta gitugu gishobora kwimira ibitekerezo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Nimukoreshe Facebook naTwitter na emails murebe ko tutazajya tubabwira uko bwije n’uko bwakeye mu Rwagasabo namwe mukatwungura inama imfungwa yose ikenera. Mukomeze mugire amahoro y’Imana,  ibarinde amasasu n’amarozi.


N. G

Kaminuza nkuru y’u Rwanda

PoBoX 117 Butare

Rwanda

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article