Kagame arapyinagaza abarimu n’abanyeshuri akabicisha inzara. Iryo niryo terambere tubwirwa ?

Publié le par veritas

Dore amacumbi bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza bitabaza !

source : leprophete.fr

Mu Rwanda hakomeje kuvugwa ikibazo cyo kudahemba abarimu, kugabanywa kw’amafaranga yahembwaga abaganga no kudatangwa kwa buruse zigenerwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza. Kudahabwa aya mafaranga biratuma aba bakozi n’abanyeshuri babaho nabi, bakandavura kandi ntibabashe no kuzuza neza inshingano bashinzwe. Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye na bo baribaza icyo ubutegetsi bw’igitugu bwa jenerali Paul Kagame bugambiriye, byarabayobeye. Ese ubu nibwo buryo bwo kwerekana korya terambere  ry’agatangaza ryageze kuri bose ?

Kagame n’agatsiko ke barakama izo batahiriye

Hagiye gushira amezi abiri abarimu bo mu Rwanda badahembwa, baheruka umushahara w’ukwezi kwa mbere gusa. N’ubwo n’ubundi bahabwaga intica ntikize noneho na yo agatsiko k’Abasajya kahisemo kuyibima no kujya gatinda kuyibaha kugira ngo bapfe nabi dore ko n’ubundi ari byo kifuza. “Ubusabusa buruta ubusa”, abarimu baravuga ko kuba bamaze igihe badahembwa urusenda rwabo (umushahara wabo muto cyane) byatumye bahura n’ibibazo ubu bitaboroheye. Ntibakirya, bo n’imiryango yabo bagiye kwicwa n’inzara kuko n’ababakopaga bahagaritse kubakopa kuko batubahirije amasezerano yo kubishyura ukwezi kumwe gushize. Abana babo batangiye kwirukanwa mu mashuri kuko igihe cyo gukora ibizamini cyageze batararangiza kwishyura. Nk’uko bitangazwa n’abarimu batandukanye ngo ntibakibasha guhagarara imbere y’abanyeshuri umwanya muremure ndetse bamwe muri bo basigaye bazunga isereri imbere y’abanyeshuri kubera inzara.

Nyamara ariko, abarimu bababajwe kurushaho n’uko agatsiko kirirwa kabashyiraho iterabwoba kabasinyisha imihigo imeze nk’iy’uburetwa n’ubukoroni ngo bazatsindishe ijana ku ijana nibatabishobora kazabirukana. Bati “Kagame n’Agatsiko ke barakama izo batagaburiye”. Ikindi kirushaho gushengura abarimu ni ukuntu agatsiko kabahatiye kujya muri banki zako bwite ziswe “UMWALIMU SACCO”. Ari ukugira ngo kabone uko gakomeza kubacundabatana kabacuruza mu nyungu zako bwite none na serivise bahabwa muri SACCO zikaba ari mbi cyane. Bati “ iyo baturekera muri banki twari tumenyeranye, ubu ziba ziturwanaho zikatuguriza!” Nyamara ariko Agatsiko kahisemo kuzana abarimu b’abanyamahanga, Abanyakenya,… ngo bo kwigisha icyongereza gahemba akayabo naho abenegihugu bo karushaho kubapyinagaza.

Agatsiko kimye buruse abenegihugu kazihera abanyamahanga

Mu gihe ingoma  y’umunyagitugu Paul Kagame n’akazu ke bakomeje kwibonekeza no kwigaragaza neza hanze, bishyurira buruse abanyamahanga, abenegihugu bo aka gatsiko gakomeje kubapyinagaza no kubereka ko katabitayeho. Abanyeshuri bo muri kaminuza babashije gushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa serume y’amafaranga y’u Rwanda 25.000 ya buruse, baratabaza kuko badaheruka guhabwa ayo mafaranga. Benshi muri bo bamaze amezi  atatu cyangwa arenga batabona ayo mafaranga. Ku bw’ibyo batangiye guhura n’ingaruka mbi nyinshi nko kubwirirwa no kuburara, gusiba amasomo, gusinzira mu ishuri, kutabasha gufotoza incamake z’ibyigwa, gusohorwa mu mazu bakodesha kubera kutayishyura n’ibindi.

Ariko igitera agahinda kurushaho ni ukuntu abenegihugu bimwa amafaranga yabo bafitiye uburenganzira nyamara agatsiko kakirirwa kiyamamaza mu mahanga gaha buruse abanyeshuri bo mu bihugu u Rwanda rutarusha ubukire! Umunyagitugu Kagame n’aAgatsiko ke biyemeje kujya bishyurira amafaranga ya buruse abanyeshuri biga mu Rwanda bo mu gihugu cya Ha
ïti ndetse n’abanyeshuri baziga mu kiciro gihanitse cya kaminuza yubatwe mu Rwanda bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Umwanzuro

Ntibigishidikanywaho ko FPR Inkotanyi ari umutwe wa mafia ugamije kuyogoza u Rwanda ukoresheje uburiganya n’amayeri. Biragaragara ko umunyagitugu Kagame n’Agatsiko ke nta kiza bifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ahubwo ko bagamije kuyogoza, gusahura u Rwanda bigwizaho umutungo no gupyinagaza abarutuye. Ibiri amambu, aka gatsiko kagamije gushimisha bamwe mu banyamahanga bagafashije kugera ku butegetsi no kubaha ruswa kugira ngo bakomeze kugakingira ikibaba kugira ngo kadakurikiranwa kakaryozwa amabi kakoreye abanyarwanda, abatuye akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’abandi banyamahanga. Biragayitse kandi birababaje kuko ruswa gatanga ari amafaranga y’abanyagihugu ubundi yakagombye gukoreshwa mu buzima bw’igihugu nko mu guhemba abakozi, kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri (buruse), n’ibindi.


Ntibikwiriye ko Abanyarwanda dukomeza kwipfumbata no kurebera aka gatsiko k’abagizi ba nabi kayobowe n’umunyagitugu Kagame. Ni ngombwa ko duhaguruka tukagakuraho bityo tukipakurura ubukoroni, uburetwa ndetse n’iterabwoba  kazanye mu Rwanda. Ngaho rero, buri wese nagaragaze umusanzu n’uruhare rwe mu kurengera u Rwanda.

Mutimutuje Amina
i Kigali

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article