Kagame aherutse kurega Perezida Kikwete hamwe na Col Karegeya muri Loni

Publié le par veritas

 

Kikwete.pngAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko Kagame aherutse kwohereza ambasaderi we muri Loni gusaba randevu (rendez-vous) yo kujya kurega Perezida Kikwete hamwe n’abakozi ba Loni ko baba bakorana na Col Karegeya kandi ari umwanzi we ushaka kumuhirika.
 
Amakuru atugeraho aturuka ahantu hizewe yemeza ko ubuyobozi bwa Loni buherutse gutungurwa n’umunyacyubahiro ambasaderi Gasana wari watse randevu avuga ko afite ubutumwa bwihutirwa bwa Perezida, bakaba baremeye kumwakira biteze ubutumwa buremereye bwa Perezida Kagme nk’uko bakunze kubikorera abandi ba ambasaderi baba  babufite, ariko bagwa mu kantu.
 
Ambassadeur Gasana yatunguye umuyobozi wa Loni ubwo yamubwiraga ko bimwe mubimuzanye ari ukurega abakozi ba Loni baba barakoranye cyangwa bakorana na Col Karegeya kandi ari umwanzi w’igihugu, umuyobozi yamusubije ko nta mukozi wa Loni wigeze akorana na Col Karegeya ku bijyanye n’iterabwoba cyangwa guhungabanya umutekano, nk’uko ambassadeur Gasana yabiregaga abakozi bamwe bo muri Loni.
 
Sibyo gusa ikindi cyatunguye yaba abayobozi ba Loni cyangwa abaperezida b’Afurika, n’ibirego bitunguranye ambassadeur Gasana yatanze muri Loni avuga ko yatumwe na Kagame, uvuga ko bafite amakuru yemeza ko Perezida Kikwete ari inshuti ya Col Karegeya kandi ari umwanzi wa Kagame,  n’ikimenyimenyi ko  baherutse kujyana kureba umupira muri stade ya Dar es Salaam.

Umuyobozi wa loni yahise ahamagara Perezida Kikwete, ambassadeur Gasana akiri aho, kugira ngo yisobanure ku bintu bivugwa na ambasaderi wa Kagame, Perezida Kikwete yahise asubiza uwo muyobozi ko ari byo koko ari inshuti ya Col Karegeya kandi ko nta kibazo abibonamo. Ku bijyanye n’uko yaba yarajyanye na Col Karegeya muri Stade yasubije ko ari ibinyoma bivugwa n’abikanze Balinga.
 
Nitbyatinze Perezida Kagame yatumiwe mu nama yagombaga kubera muri Tanzania ntiyajyayo kubera ibinyoma yari amaze gutwerera umuperezida mugenzi we, atuma Makuza Bernard. Ntibyatinze, Perezida Kikwete yahise amubaza impamvu bakomeje kugenda bamuvuga n’ikibibatera? Makuza yasubije Kikwete ko atabizi, ari bwo yahamagaraga Ambasaderi Gasana, amubaza ibibavugwaho, Gasana yasubije Makuza ko ntacyo amubaza ko ahubwo akwiriye kubibaza Perezida Kagame, kuko ariwe wamutumye. Ntibyatinze Makuza yahise ahamagara Kagame, amubwira ukwo byamugendekeye mu ruzinduko kandi ko Perezida wa Tanzania akeneye kumenya impamvu ituma bagenda bamuvuga hirya no hino.

Perezida Kagame yibagiwe ko ari mo kuvugira ku materefoni kandi avugana na mugenzi we urimo gukoresha terefoni iri k’ubutaka bwa Tanzania kandi barimo kuvuga Perezida waho, ari bwo yamubwiraga ko abihakana akaza kubimusobanurira agarutse.
 
Ngibyo ibya Kagame na mugenzi we wa Tanzania Kikwete, aho bukera  nawe araza kumukatira imyaka 35 y’igifungo dore ko nawe yabaye umusirikare, nk’uko arimo kubikorera ba Col Karegeya avuga ko bajyana mu mupira.
 
Twabibutsa ko mu minsi ishize Kagame yavuze ko Col Karegeya na bagenzi be ari ibigarasha kandi ko n’abaperezida b’abaturanyi babashyigikiye ari ibigarasha, mu minsi iza ko bose baza kuba ibigarasha bicitse, kandi ko na za nyakatsi z’ababashigikiye  azazitwika vuba bidatinze.
 
Twabibutsa ko mumateka y’Afurika, iteka abanyagitugu bifuza gutwika nyakatsi ya Tanzania baba bashaka guhirima nka Perezida Idi Amin Dada wa Uganda.
 
Gasasira

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article