Jill RUTAREMARE kagame amukuye kubuvugizi bw'ingabo ze!

Publié le par veritas

036-Nzabamwita.pngKuva uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2011 Ingabo z’u Rwanda(RDF) zifite Umuvugizi mushya ; uwo ni Lt. Col Joseph Nzabamwita, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Col Jill Rutaremara wahinduriwe imirimo.

Lt. Col Joseph Nzabamwita w’imyaka 45 y’amavuko yize amategeko muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, kuri ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Washington(University of Washington).

Lt. Col Nzabamwita yakoze imirimo itandukaye irimo kuyobora batayo y’105 y’Ingabo z’igihugu ifite icyicaro mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko Newtimes yabitangaje, uyu musirikare wo ku ipeti rya Lt. Col. yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza(NSS) ndetse aba n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu.

Kuri ubu yari umukozi muri Ambasade y’u Rwanda, Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari ashinzwe iby’umutekano(Defence and Military attaché).

Lt Col Jill Rutaremara usimbuwe kuri uyu mwanya yari awumazeho imyaka igera kuri itanu kuko yagizwe Umuvugizi w’Ingabo kuwa 8 Gicurasi 2006. Nanone kandi yigeze gukora umurimo nk’uyu kuva mu Ukwakira 2002 kugeza muri Kanama 2003.

(source: igihe .com)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Iyi ni ikinamico. Kagame arataratambya ay'ubusa, ake kajyiye gushoboka.

Nimugire amahoro!

Répondre
U

Kirazira, kikaziririzwa, gutanga inkuru yabandi uyihinduye. Ibi nibimwe mu makosa ubwanditsi bwa veritasinfo bukora. Niba mutanze inkuru itari iyanyu, mujye muyirekera umwimerere wayo.

Urugero n’uburyo iyi nkuru yavanywe ku igihe.com, yahinduwe umutwe wamagambo(titre/title) wayo, ugahabwa undi udafite aho uhuriye n’uwo umwanditsi  yanditse. Ibyo nibimwe mubigaragaza ubujiji abanditsi ba Veritas info bafite. Please turasaba ko ayo makosa muyakosora, kuko mutaturyohereza.

Tubaye tubashimiye.

Répondre