Jenoside yarabaye irarangira naho abarya umuleti ubu baguye ivutu.
Sinari nzi ko Ngabo yatinyuka akavuga ngo Jenoside nyarwanda yarahagaritswe.
Yahagaritswe nande ? Ryari? Nubu iracyakomeza abakozi bayo n'uburyo bwayo nibwo bwahindutse. Ku bahutu, ikorwa ubu ni jenoside selectif (irobanuye) yibasiye toute elite économique et sociale Hutu (abahutu bose bifashije).Harakoreshwa amategeko avangura, gukumirwa mu mirimo y'igihugu bagapfa bahagaze, gereza, gacaca no kubuzwa uburyo bwo kubaho mu gihugu imbere ndetse bikagera no mu bihugu bahungiyemo.Ku batutsi cyane cyane ababaga imbere mu gihugu ntibarokowe na Kagame mu by'ukuri ni « inka za ntiribwa ziboneka ubugari buhiye zitabuza uwasonze ubugari bwe kwimara inzara ».
Kagame na Museveni bacanye umuriro, bararika ubundi bategura ba rutemu, baracumba umwuko bawunyuza hose inzirakarengane ziratikira ubundi bajya kuvuga muri loni ko bitakiri ngombwa gutabara ngo kuko ubugari bwari bwabonetse kandi bwahiye.None urabona intiribwa zacitse k'umwuko w'aba Rutemu nawe ngo jenoside yarahagaritswe ? Yarabaye irarangira, abatahuye n'umwuko w'abicanyi ni abarame Imana yirokoreye gusa.Ababiciye ubu nibo babagenera uko babaho babakina k'umubyimba bababwira uko bishe ababo ari nako bashimira ubutegetsi buriho kuba bwarabahaye icyivugo.
Abandi bahinduwe ibisabisho by'imfashanyo zitabageraho ahubwo bagategekwa kubeshya no kubeshyera bagenzi babo b'abahutu kugira ngo bigarurire intica ntikize bose bahuriyeho y'ingirwasambu byarangira nayo bakayamburwa ngo ntibafite ubushobozi bwo kuyicunga no kuyibyaza umusaruro. Nyuma y'imyaka 18 benshi baracyarara butunda mugihe abidoga kuba barabarokoye bazunguruka isi muri zarutemikirere zivuye mu maraso yabo noneho n'imfura z'uRwanda( Kuko ntizibuze kandi ziragahoraho) zigize ziti ibi ntibikwiye zigafungwa,zikicwa,zikangazwa amahanga zigakurikiranwa kwicirwayo zigahigwa bukware none nawe ngo jenoside yarahagaze.
None se leta y'u Rwanda ibabazwa n'iki abo yatsinze mu mashyamba ya Kongo nanubu ikaba igikomeza ntibazwi?Abo yaka ubwenegihugu izuba riva ntibazwi? Abo Kongo yoherereza u Rwanda rukabihakana ntibazwi? None ngo irababaye shenge ni agahomamunwa.
Rekeraho gushinyagura ejo utazabyicuza.
Rwaka Théobald