Itangazo rya PS-IMBERAKURI ryamagana igifungo cy’imyaka 15 ubucamanza bwa FPR bwahaye Madame Victoire INGABIRE!

Publié le par veritas

Ingabire-PS.pngRishingiye ku cyemezo cy’urukiko rw’Ikirenga rumaze gufata uyu munsi kuwa 13 Ukuboza 2013 mu rubanza leta iyobowe na PFR Inkotanyi yashoyemo umukuru w’ishyaka FDU Inkingi Madame IGABIRE UMUHOZA Victoire, Rigarutse kandi ku zindi manza leta ishoramo abanyapolitiki batavuga rumwe nayo igamije kwikubira urubuga rwa politiki,ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza ritangarije abanyarwanda,incuti z’u Rwanda by’umwihariko abarwanashyaka bifuza impinduka ibi bikurikira:

Kuba uyu munsi urukiko rw’ikirenga rwasubije ibyifuzo bya leta iyobowe na FPR maze rugakatira umuyobozi wa FDU Inkingi igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu(15) nta gitangaza kirimo kuko usibye no kuba inzego z’ubutegetsi zose uko ari eshatu zigendera ku mabwiriza y’ubutegetsi nyubahiriza tegeko,ubusanzwe nta gihe twasibye kwerekana ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga.

Urukiko rw’ikirenga rwamuhamije ibyaha mpimbano maze rutesha agaciro imyaka umunani yari yatanzwe n’urukiko rukuru rwa Kigali rubizi neza ko arengana. Kuba na none leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kunyura muri ubu bucamanza maze igafunga uwariwe wese ugerageje kuvuga ibitagenda mu gihugu,birashimangira neza umugambi mubisha wayo wo kwiharira urubuga rwa politiki yonyine mu Rwanda,kuko usibye no gufunga ikomeje kugaraguza agati abafunze ndetse ikaba ikomeje iterabwoba rikomeye no kubadafunze bashaka impinduka.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba abifuza impinduka aho bari hose guhagurukira vuba nabwangu ikibazo cy’abanyarwanda kuko aho bigeze ntabwo ikibazo cy’u Rwanda kikiri icy’umuntu runaka cyangwa icy’ishyaka iri niri. Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba amahanga kutagumya kurebera abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni na buhoro maze agashyira igitutu kuri leta iyobowe na FPR Inkotanyi igatanga ituze ku banyarwanda cyane cyane abayinenga.

Byumwihariko ishyaka ry’Imberakuri ryifatanyije n’umuyobozi wa FDU Inkingi rimwizeza ko ritazatezuka ku migambi myiza afitiye abanyarwanda kandi rimwibutsa ko na MANDELA yafunzwe imyaka makumyabiri n’irindwi(27) none ubu akaba atabarutse ari intwari y’isi yose.

Bikorewe i Kigali kuwa 13 Ukuboza 2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi perezida wa mbere.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Inabire akomeza yingane. Izi ngengera za FPR se ziribwira ko zizamara indi myaka 15 zitwica urubozo? NO.

Répondre
T

PS Imberakuri muri abagabo nkuko Ntaganda yari umugabo. Mujye muhora munyaruka imbere y'abandi bose mugere ikirenge mu cya Ntaganda Bernard.

None se za RNC zihora zivuga menshi ko ntacyo zavuze ra?

Répondre