ITANGAZO : HASHIZE IMYAKA 17 : 5/6/1994 – 5/6/2011
1. I Kabgayi kuwa 4, taliki ya 2/6/1994, abasirikari ba FPR-Inkotanyi bashimuse Abihanyimana 13 ari bo :
1°. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA, arkepiskopi wa Kigali
2°. Musenyeri Yozefu RUZINDANA, umwepiskopi wa Byumba,
3°. Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA, umwepiskopi wa Kabgayi
4°. Musenyeri Y M.V.RWABIRINDA, igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi
5°. Musenyeri Inosenti GASABWOYAwabaye igihe kirekire igisonga cy’umwepiskopi wa Kabgayi,
6°. Padiri Emanweli UWIMANA,wayoboraga seminari nto y’i Kabgayi;
7°. Padiri Silivestiri NDABERETSE, umubitsi wa diyosezi,
8°. Padiri Berenarido NTAMUGABUMWE, wari ushinzwe amashuri;
9°. Padiri Farasisiko Saveri MULIGO, padiri mukuru kuri katedrali,
10°. Padiri Aluferedi KAYIBANDA, umufasha kuri katedrali
11°. Padiri Fidèle GAHONZIRE, umufasha kuri katedrali akaba yari na omoniye w’ibitaro.
12°. Padiri Diyonizi MUTABAZI wari wahungiye i Kabgayi avuye ku Nyundo
13°.Furere Yohani Batista NSINGA, umukuru w’Abafurere b’Abayozefiti.
2.Babanje kubafungira i Kabgayi, babimurira mu Ruhango, nyuma babajyana i Gakurazo.
3. Aho i Gakurazo, niho babiciye, barashwe, ku cyumweru le 5/6/1994. Hari ku munsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu ry’Umubiri n’Amarasoby’Umwami wacu Yezu Kristu.
4.Ku mpamvu y’umutekano muke wari mu gihugu, bariya 3 bambere muri bo, bari n’abepiskopi, bashyinguwe ku wa 2, le 7/6/1994 muri katedrali y’ i Kabgayi.
5. Abandi 9 basigaye bashyinguwe mu cyobo kimwe i Gakurazo.
6.Ku cyumweru, le 5/6/2011, umunsi mukuru w’Isubira mu ijuru ry’Umwami wacu Yezu Kristu, hazaba hashize imyaka 17 ayo mahano agwiriye Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’Urwanda rwose :
Kubera iyo mpamvu :
1.Muri paruwasi dushinzwe mu Bufaransa no mu Butaliyani, tuzifatanya n’abakristu baho duture igitambo cya misa twibuka izo nzirakarengane.
2.Tuributsa abakristu bose b’Abanyarwanda aho bari hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ko bikwiye kwibuka no gusabira izo nzirakarengane mu biterane by’amasengesho no mu misa zo ku cyumweru le 5/6/2011.
3. Utazabasha kugira igiterane cg. misa n’imwe ajyamo, azabazirikane nibura umunota umwe kuri uriya munsi wa le 5/6/2011.
3. Dukwiye gushyira amajwi yacu hamwe tugasaba leta y’Urwanda kwemera nta yandi mananiza ko umwaka utaha ku italiki nk’iyi, le 5/6/2012, buri mwepiskopi muri bariya baguye i Gakurazo yashyingurwa muri katedrali ye nk’uko umuco n’amategeko ya Kiliziya gatolika abiteganya.
4.Turasaba kandi ko hakorwa ibishoboka bariya bihayimana bashyizwe mu cyobo rusange i Gakurazo bashyinguranwa icyubahiro buri wese mu mva yihariye.
5.Birakwiye ko abishe ziriya nzirakarengane bafatwa bagashyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga.
6. Ibi byose nibikorwa, ubumwe n’ubwiyunge bizaba biteye intambwe ikomeye mu Rwanda.
Imana ihe amahoro Urwanda n’Abanyarwanda bose .
Padiri Thomas Nahimana
Padiri Fortunatus Rudakemwa
Ni abayobozi bw’ubwanditsi bw’urubugawww.leprophete.fr