Ishyaka PS -IMBERAKURI riratabariza abanyarwanda !

Publié le par veritas

044-Ntaganda.png

Rishingiye kuri gahunda zitunguranye ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bukomeje guhatira abaturage gukora,rigarutse kandi ku mpungenge n’akaga abaturage bakomeje gushyirwamo n’izo gahunda zitateguwe neza cyangwa se zikorwa nkana zigamije kurushaho kubumvisha, ishyaka PS IMBERAKURI riratangariza abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ibi bikurikira :

Ingingo ya mbere:

Nk’uko twabigarutseho kenshi, ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje guterwa impungenge n’izo gahunda zitirirwa iterambere nyamara ari ugushakisha gusa isura yo kwereka ba mukerarugendo ko ngo u Rwanda rwakataje mu iterambere, mu gihe ishyirwa mu bikorwa ryazo riza rigamije guhungabanya ku buryo budasubirwaho imibereho myiza y’abo ryagombye guteza imbere.

Tutarondoye, twabibutsa gahunda y’uburezi, aho buri wese abona ibibazo bibangamiye uburezi bw’iki gihe, haba ku miterere y’amasomo ariko cyane cyane ku mibereho y’ abarimu n’abanyeshuri kugeza aho bamwe babura ejo hazaza bikabaviramo kwiyahura nk’uko byagendekeye, Eugène UWAMBAJIMANA umunyeshuri wo muwa kabiri mu ishuri ry’uburezi KIE wiyahuye kuri 31 Mutarama 2011, tutavuze abandi batagira ingano bariho nk’abatariho.

Ishyaka PS IMBERAKURI ryagarutse kandi ku mpungenge z’abaturage bakomeje gusenyerwa nyakatsi bakayoboka caguwa y’inzitiramibu kubera kubura amikoro yo kugonda gonda icumbi, cyangwa se aho abantu basigaye bararana n’inka mu nzu, ngaho ngo bashobore kubahiriza gahunda ya « girinka » n’iyo« kurwanya nyakatsi ». Hari abandi benshi byananiye burundu, bamwe barafungwa, abandi nabo nka NCAMIHIGO ABDARA wari utuye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gikundamvura,akagari ka Kizura umudugudu w’Ituze basanga nta kindi bashigaje kuri iyi isi uretse kwiyahura. Akaba rero yaratabarutse kuwa 13 Nyakanga 2011.

Tuboneyeho gusabira abo bose babujijwe ubuzima bwabo n’izo gahunda, ko IMANA YABAHA IRUHUKO RIDASHIRA!

Ingingo ya 2:

Kwifuza ko abanyarwanda bashobora kwiga, batura heza, bagahinga, bakorora amatungo n’ibintu byiza rwose, buri wese yagombye kubyishimira. Ikibabaza, n’uburyo izo gahunda zitekererezwa mu biro, zigasasirwa akarimi keza ko kureshya amahanga, nyamara abagomba kuzigeza kubo zigenewe bakikurikiranira inyungu zabo aho kwita ku bibazo n’imibereho y’abo bavugwa ko zashyiriweho.

Ingingo ya 3 :

Ishyaka PS IMBERAKURI rirongera guhamagarira leta gusubiza abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’iterambere bibagenewe, ibyo nibyo bizatuma buri wese ashishikarira kubaka urwamubyaye mu RUKUNDO, UBUTABERA N’UMURIMO maze twese tukarushaho kwiha agaciro mubyo dukora byose.

UKURI KUZABIDUFASHEMO!

Bikorewe i Kigali kuwa 19 Nyakanga, 2011.

Umunyamabanga Mukuru Ushinzwe Urubyiruko.

BAKUNZIBAKE Alexis (Signé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Ishyaka FDU INKINGI riramagana igikorwa cya Leta iyobowe nâishyaka FPR INKOTANYI cyo gusaba abaturage
imisanzu yo kubaka ibiro byâuturere bizajya bikorerwamo nâishyaka FPR INKOTANYI.Icyo gikorwa kikaba cyaratangiriye mu mujyi wa Kigali aho buri Mudugudu wasabwe kuzatanga amafaranga ibihumbi
mirongo ine (40.000frw)yo kubaka ibyo biro byâishyaka.

Mu nama yahuje umuyobozi wâumujyi wa Kigali nâabayobozi bâUturere yabasabye ko buri muyobozi agomba
kuzishakira inyito aha ayo mafaranga, kugirango bitazagaragara ko ari ayo kubakira ishyaka FPR. Ni muri urwo rwego ishyaka FDU-INKINGI ryabashije kumenya ko mu nyito ziri gukoreshwa ku baturage
harimo nko kubasaba UMUSANZU WâAKAGARI aho buri muntu asabwa amafaranga ibihumbi bitatu (3.000frw).

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba ko icyo gikorwa cyahagarara kuko abaturage nta mikoro bafite, cyane ko
ubu mu Gihugu havugwa izamuka rikabije ryâibiribwa kandi Leta irebera.

Bikorewe i Buruseli, kuwa 18/07/2011

Umunyamabanga Mukuru akaba nâUmuvugizi wa FDU-INKINGI

Dr Jean Baptiste MBERABAHIZI

Répondre
A

Iringirwa shyaka , ndaryita ingirwashyaka kuko n’ishyaka tutazi mushyaka dufite mu Rwanda. Uwakumva Uburyo uyu urihagarariye asobanura imikorere yaryo,  ubona ko  ntamunyarwanda muzima wariyoboka, kuko riragaragaza guhangana, rikoresheje ibinyoma gusa.

Kabone bararyangiye gukorera mu Rwanda, kuko ntabitekerezo bizima rigaragaza bitari amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside rishaka kugarura mubanyarwanda.

Iryo shyaka turaryamaganye ku manywa y’ihangu!

Répondre
K

Kagame akishyira hariya ngo abanyarwanda barankunda! Harya ngo umusore utihaze ntarongora inkumi ! Kuterekana ko abanyarwanda bamukunze koko akareka Ingabire Victoire na Maître Ntaganda
bagahangana! Twagiramungu we yaramuhahamuye turabizi , ariko atinye naba bakiri bato!!

Yababa! Nibyabindi byo gufatira umuntu amaboko mu mugongo ukamukubita uti nakuneshheje! Ibya kagame n'intore ze ni Urwenya gusa!!!!!

Répondre