Ingabo za RNC na FDLR zaba zimaze kugota umupaka w'u Rwanda kuruhande rwa Congo kuva kuri Rusizi kugera i Goma!!

Publié le par veritas

053.pngMu nkuru yacu y’ubushize twabagejejeho amakuru y’uko hari ingabo za kagame zagiye kurwana muri Congo, zagerayo zigahita ziyunga n’ingabo z’umutwe wa general Kayumba Nyamwasa. Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri mu karere k’ibiyaga bigari aratumenyeshako kuva ku mupaka wa Rusizi  kugera i Goma kuruhande rwa Congo hagoswe n’ingabo za FDLR zifatanyije niza RNC; ingabo ziyo mitwe yombi zikaba zimaze gukora icyo bita mu gisilikare Extended (kugota) ku mupaka wa Congo n’u Rwanda, kuburyo ubu birimo bigora abasilikare ba Kagame kwambuka uwo mupaka kuburyo bworoshye ngo bage gutera inkunga ingabo Kagame yohereje muri Congo guhungabanya umutekano w’akarere ka Kivu.

Ese Ingabo za FPR ziratekereza iki kuri uru rugamba rushya ?

Abasilikare ba FPR umunani batangarije umunyamakuru w’inyenyerinews.com ko ingabo z’u Rwanda zimaze gucika integer kuburyo bugaragara bitewe n’imirwano ya buri gihe, idahagara kandi itanasobanutse, bakaba kuva mu mwaka w’1994 batsinda urugamba rwo gufata u Rwanda batarigera bava mu ishyamba kandi byitwa ko batsinze kugeza ubu. Abo basilikare baracibwa integer cyane ni uko basanze barwanirira inyungu za Paul Kagame gusa kandi noneho aho kubishimira n’abo basilikare ahubwo akanyura inyuma akica imiryango yabo nabo atabaretse kuko buri gihe ahora abashakamo abanzi kubera guhora abikanga!

Abasilikare bamwe batangarije umunyamakuru wacu batamuhisha ko barambiwe no kuba mu gihirahiro, ko rwose byaba byiza General Kayumba Nyamwasa agize vuba agashoza intamba bakabona uburyo bamutera inkunga bagakira Kagame cyane ko bazi neza  ko abo bagabo bombi (Kagame na Kayumba ) batandukanye mu bitekerezo no mu mikorere, bakomeje bagira bati «  Tukiyoborwa na Kayumba Nyamwasa twari twagiraga morale kuko yahoraga atwifuriza ikiza, naho ubu ntabwo tuzi aho tugana, kuba yaragizwe umwanzi w’igihugu ntacyatuma natwe ejo cyangwa ejobundi kagame ataduhindura abanzi b’igihugu ! Ubu duhora mu masengesho kugirango turebe ko twazava muri iki gihirahiro! »

Amakuru ava mu bantu begereye kagame:

Amakuru dukesha bamwe mu bantu begereye Kagame Paul, baraduhamiriza ko ubu yabaye (Kagame ) nk’igicuruzwa cyinjiza imari ishyushye! Ngo buri muntu wese ashobora kumucuruza akunguka! Umuhaye agakuru kose kubamurwanya ahita amuhereza ifaranga ni ubwo yaba amubeshya! Ni muri urwo rwego bamwe mu nkoramutima ze bahora bamugezaho gahunda zo kwivugana abantu kagame yanga bakoreshejwe amarozi n’ubundi buryo kagame akabahereza kuri yamafaranga menshi yasahuye igihugu! Gusa ikindi gihangayikishije kagame atarabonera igisubizo ni uko ibihugu by’amahanga bikomeye ubu nawe bimushakisha,umenya ariyo mpamvu yaciye amarenga mu ijambo yavuze ku italiki ya 04/07/2011 ko ubu u Rwanda rugeze ahamanu ((Muteremuko) kuko abona aho ibihe bigeze uwahekwaga agiye gushyirwa hasi akigenza!

Amakuru dukura mu ngabo za Kagame aratumenyesha ko inyeshyamba ziri kurwana ubu muri Congo zifite imbaraga z’indengakamere kuburyo nta gupfa kuzisukira! Hagati aho ingabo za RNC na FDLR zifatanyije n’ingabo z’Agato Rwasa umuyobozi wa FN L  urwanya ingabo z’u Burundi bikaba birushaho gukomeza ikibazo!

Turakomeza gukurikirana amakuru y’iyo mirwano tukazayabagezaho ubutaha.

Byaruhanga I

byaruhangaissac@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

barakwiza ibihuha ngo Kayumba afite ingabo zirwanya u Rwanda, hari ibyo yigeze ababwira nibavane urunwa aho! baravuga ngo UN yahaye karegeya
amafranga yo kuzarwanya kagame ba koresheje inyeshyamba ibyo babikuye he?? hari ibyo karegeya yababwiye,ko yagiye muri UN mukazi nk'abandi bose? basajije abanyarwanda ngo ingabo za RNC na FDRL
zateye ibyo babikurahe bitavugwa na BBC yewe habe n'iradio n'imwe yo mubiyaga bigari!!

kagame ashobora kuba ari kubakoresha kugirango abone ikindi yitwaza yisubirire muri congo kwishakira amabuye y'agaciro!

NB:mwitondere n'ibintu bari kuvuga ngo batere inkunga umuhanuzi mashiji Leon go bohereze amafranga kuri western Union!!!!! babwiwe n'iki se ko abakeneye ubuhanuz bwe ari abari hanze?? muzashiduka
bavuga ko mutera inkunga FDRL na RNC mwoherereza amafranga inyeshyamba hakoreshejwe western Union!! agapfa kaburiwe ni impongo

mwumve nkome!

Répondre