INGABO ZA COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA (CFCR) ZIJE KURWANYA FPR KOKO?‏ CYANGWA NI UGUHANGANA NA FCLR-UBUMWE!

Publié le par veritas

Mupenzi.pngMu minsi ishize abanyarwanda bakorera politiki hanze, baherutse kubona itangazo ryasohotse rivuga ko hashinzwe umutwe w’ingabo ngo ugiye kurwana na FPR niba itisubiyeho mu gihe cy’amezi atatu.Burya mu bintu byose biba byiza iyo abantu bakorana baziranye, kuko iyo bitameze bityo ushobora kwizera ko uri mu bintu bifatika kandi  ari BALINGA. Aho rero tuboneye itangazo rigenewe abanyamakuru twashatse kubaha amakuru y’Impamo kugirango mumenye neza, Prof Dr Mupenzi Jean de La Paix uwo ari we. Twegereye abantu bamuzi ndetse n’ababanye nawe maze baduha amakuru kuri we.


A. DR MUPENZI JEAN DE LA PAIX ALIAS BINGWA NI MUNTU KI?


Uyu mugabo akomoka mu cyahoze kitwa Byumba. Akaba ari umugabo urangwa no kubeshya ndetse n’ a amatiriganya menshi, akenshi ukubeshya kwe kukamuhira. Bamuhimbye BINGWA, kubera ingeso ye yo kubeshya. Uyu mugabo abamuzi neza bemeza ko afite amashuli 5 yisumbuye ko atigeze arangiza Humanité. Yabaye mu nkambi ya Chimanga muri 1994, kugeza mu isenywa ry’amakambi, aho yari umwe mu bayobozi biyo nkambi, ariko abo twaganiriye babaye mu nkambi ya Burongi ngo bamuzi cyane ku magambo yabwiraga abasilikali babaga muri iyo nkambi.


Yavugaga ko « AHO GUHA IFU ABASILIKALI B’I BURONGI KO YAYIHOMESHA INZU », kandi muzi ko iyo nkambi ya Burongi itafashwaga, kuko yari iy’abasilikali. Nyuma yisenywa ry’amakambi yahungiye muri Centrafurika, aho yaherewe akazina ka BINGWA kubera amanyanga no kubeshya bagenzi be babanaga. Nyuma yaho niho yaje kubatirizwa mu mazi menshi aba umu Pentecote.


Kuva aho intambara yongeye kubura muri RDC mu myaka ya ’98, yaje kwinjira mu ngabo za FDLR nyuma yoherezwa kujya kwiga muri UNILU (Université de Lubumbashi) mu ishami rya Géographie, amaze kubeshya abayobozi ba FDLR ko yarangije Humanité. Mu 2002 nibwo yanze kubahiriza amabwiriza y’abayobozi ba FDLR, kuva icyo gihe bamugira Deserteur mu ngabo za FDLR, icyo gihe yari afite ipeti rya Sous-Lieutenat (assimilé) kuko yari atararangiza amasomo agenwe muri ESM (ishuri rikuru rya gisirikari).


Yaje kurangiza abona Licence muri Géographie agirwa na Assistant Professeur muri UNILU, nyuma aza guhemukira bagenzi be biganye abarya imodoka, bikomeye ahita ataha mu Rwanda. Agezeyo yahawe n’ingoma ya Kagame kuba Directeur Adjoint w’uruganda ku Murindi. Gusa abo bahuraga yababwiraga ko yakoreye FPR kuva kera, ndetse ko yafatishije abayobozi ba FDLR babaga i Lubumbashi.


Nyuma yaje koherezwa kwiga mu Bushinwa, aho ngo yakuye Doctorat muri Envirronnement, ageze mu Rwanda Kagame yahise amuta mu Kagozi i Butare. Ibyo bamuzizaga turacyabitohoza, ariko bavuga ko aruko bashatse kumwohereza muri M23 akanga, abandi bakavuga ko bashakaga kuyobya amarari kugirango bazamwohereze gusenya amashyaka ya opposition hanze. Turacyakurikira neza icyamuzanye nyakuri.


Gusa bamaze kumufunga, baje gutoroka hagati ya Nyakanga na Kanama 2012 ,bacika Gereza y’i Butare ari Batatu bagera i Buganda. twakwibutsa ko ageze mu Rwanda yari yarabeshye ko muri FDLR yari afite ipeti rya Capitaine, ariko sibyo kuko yagizwe deserteur ari Sous Lieutenat. Ubu ku itangazo rya CFCR yarisinyeho ari General de Brigade. Gusa icyo twakwibaza, iryo peti yarihawe na Leta ya Kagame? Yarihawe se na Gen Habyalimana? Cyangwa yararyihaye?


Muri Congo niho batubwira ngo hari abo bita aba Mayi Mayi biha amapeti uko bashaka nta n’aho bize, ndetse ugasanga ategeka abantu icumi ngo ni General. Na CFCR niba nayo igizwe na Mupenzi Jean de la Paix nabo bagenzi be babili batorokanye Gereza nkuko byatangajwe nayo, ntaho CFCR izaba itaniye na Mayi Mayi. Turacyashaka abandi bantu babanye kugira ngo bazatugezeho andi makuru yadufasha gusobanukirwa icyo Mupenzi Jean de La Paix agamije muri politiki y’u Rwanda.


B. CFCR KOKO IFITE INGABO?

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/gasana120611.jpg

         Anastase Gasana asuhuza Paul Kagame muri rwanda Day i Chicago


Iyo bavuze ko ishyaka cyangwa se urugaga rufite ingabo, bivuga ko baba bafite imitwe y’ingabo (Divisions, Brigades, bataillons, Compagnies, Pelotons,…), kandi iyo mitwe ikaba iri ahantu hazwi, ndetse n’abayobozi b’imitwe bazwi. Ahari nta wabura kwemeza ko izo ngabo za CFCR zaba zigizwe n’uwiyita umuyobozi wayo na bagenzi be babili nabo tuzababwira amazina yabo mu minsi iri imbere. Ba nyarwanda ntibyari bikwiye ko ingabo zitabaho zatesha opposition n’abanyarwanda igihe. Gusa Ingabo ziriho zirangwa n’ibikorwa reka dutegereze ibikorwa byazo, ariko nta wamenya niba abantu batatu hari igikorwa cya gisilikali bazabasha gukora.


C. ABAKURIKIRA CFCR Ni UKUGENDANA AMAKENGA KUKO UWO MUGABO MUPENZI IBYE NTIBIRASOBANUKA NEZA.


Bivugwa ko yaba yaracitse ingoma ya Kagame, ariko abantu baracyabitohoza, kuko hari amakuru twamenye ko akigera mu Buganda yashatse gusubira muri FDLR ariko, Abacunguzi ntibahise bamwemerera kuko bari bakiga neza ikimuzanye, kuko amakuru yageraga ku bacunguzi amuvuga uburyo butandukanye.

  • Hari amakuru yavugaga ko yaba afite mission ya Kagame yo kuza gusenya FDLR no kwica abayobozi bayo. Ko kuba bari bamufunze ko bwari uburyo bakoresheje bwo kuyobya amarari kugirango bazahite bamugirira icyizere.
  • Hari andi makuru yavugaga ko yaba koko yaragiranye ikibazo na Leta ya Kagame, ariko ntibigaragazwe neza.

AMASOMO TWAVANA KURI IYI NKURU YA CFCR


Nubwo abantu benshi batangajwe cyane n’ibyo Mupenzi yatangaje, ariko ku itangazo rye, hari abandi bantu basanzwe bazwi muri politiki nyarwanda, barisinyeho nubwo hari n’ababibeshyuje nyuma. Aha twavuga nka Anastase Gasana uyobora ishyaka ryitwa PRM-Abasangizi, Gen Emmanuel Habyalimana, uyobora, CNR-Intwari akanayobora ihuriro ryirwa CNCD, Théogène Rudasingwa wa RNC n’abandi tutarondoye.

 

Abantu benshi bakibona iri tangazo baryise baringa, nyamara mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda tariki ya 18 mutarama 2014, Gasana Anastase yavuze ko azi uyu mushinga wa CFCR, kandi anashishikariza n’abandi banyamashyaka bari bandikiwe, kubishyiraho umukono. Ni ukuvuga rero ko itangazo rya Mupenzi atari baringa, byari byateguwe. Isomo rikomeye twasigarana nuko abenshi mu bakora politiki ya opposition bigoye kumenya icyo bagamije, n’uwo bakorera. Ese bakorera abaturage koko cyangwa barikorera ku giti cyabo? Abaturage ubu bagomba guhumuka kandi bakirwanaho badategereje abanyapolitiki.


TIMING YO GUSOHORA IRI TANGAZO


Iri tangazo rya Mupenzi ryasohotse hashize iminsi mike hasohotse irindi tangazo rya FCLR-Ubumwe, igizwe na FDLR na PS-Imberakuri. Nyuma gato RDI Rwanda-Rwiza nayo yatangaje ko yifatanyije na FCLR-Ubumwe. Urebye neza rero ibiri kubera muri politiki ya opposition, ntiwabura kuvuga ko CFCR yashinzwe nk’igisubizo kuri FCLR-Ubumwe na RDI Rwanda-Rwiza. 

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/eh-1024x576.jpg

             Gén Emmanuel Habyalimana


Hari impamvu nyinshi cyane cyane zishingiye ku mateka y’amashyaka mu Rwanda yatumye, CFCR ivuka. Muti bite? Abanyapolitiki bari hanze y’u Rwanda, abenshi bahoze mu mashyaka mu myaka ya za ’90. Twese tuzi aho amashyaka yagejeje igihugu. Kuba rero abo bantu na nubu ari bo bakiri muri politiki, bituma bisa n’aho ya mateka yanavuyemo amahano y’ubwicanyi, wagira ngo ni nk’ejo hashize yabaye.


Impamvu ikomeye yavukije CFCR, umuntu yayishakira kuba Faustin Twagiramungu yarafashe icyemezo cyo kwifatanya na FCLR-Ubumwe. Nkuko twabivuze haruguru, Anastase Gasana yavuze ko yari azi iby’uwo mushinga. Iyo ubihuje n’amateka y’amashyaka, usanga nyine ya matiku yaranze MDR yo muri ’90, ariyo ari kuzura umugara muri 2014.  Abakurikira Radiyo Ijwi rya Rubanda, bibuka ko rimwe mu kiganiro, Faustin Twagiramungu yigeze kwita Gasana Anastase ngo ni « IKIROROGE », ngo yirirwa abeshya ko ari we wamushyirishije mu masezerano ya Arusha.

 

Mu kiganirocy’imvo n’imvano kuri BBC- Gahuzamiryango nanone, Faustin Twagiramungu waganiraga n’abandi banyamashyaka ba opposition, yabwiye Gen Habyalimana, ngo « iyo aza kuba ari jenerali koko, yagombye kuba ari kumwe n’abandi mu ishyamba ». Kuba rero aba bagabo barabyutse bagasanga Faustin Twagiramungu yamaze kwiyunga na FCLR-Ubumwe, byatumye bumva ko bagomba kumukoma imbere. Nta kundi bari kubikora uretse kugerageza nabo gushinga ihuriro, maze rugahana inkoyoyo!


Umuntu ntiyaba yibeshye, avuze ko DR. Prof. Général de Brigade Mupenzi Jean de la paix , yafatanyije na Dr Anastase gasana na Gén Emmanuel Habyalimana, bagashinga CFCR, kugira ngo bahangane na FCLR-Ubumwe ifatanyije na RDI Rwanda-Rwiza ya Faustin Twagiramungu.


UMWANZURO


Igihe tugezemo kerekana ko u Rwanda rugeze mu bihe bikomeye, aho nta muntu ukizera undi. Abanyamashyaka ba opposition iyo bari ku maradiyo, bose usanga bigisha ubumwe, gushyira hamwe, kubabarirana; nyamara iyo bamaze kwiherera bacura imigambi mibisha yo kuducamo ibice. Niba FCLR-Ubumwe yaravutse ngo abantu bashyire hamwe, ni mpamvu ki hagomba no kuvuka uwundi mutwe w’ingabo zitanabaho? 


Abajya bavuga ko mu mashyaka aba hanze y’u Rwanda, amenshi ari akorera FPR, ntibaba bibeshya. N’ikimenyimenyi, Anastase Gasana na Gén Emmanuel Habyalimana n’uyu Mupenzi, bahoze muri FPR. Aho ntiwasanga ari ibya wa mugani uvuga ngo « amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho »? Namwe muzadufashe gusesengura ibya CFCR.

Musome itangazo rya CFCR hano: fichier pdf communique de presse final

 


Source : Ikazeiwacu.unblog.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article