Ingabo z’u Rwanda mu myambaro y’ingabo za Kongo, kubutaka bwa Kongo
Nkuko ikinyamakuru Inyenyerinews giherutse kubitangaza ko ingabo za Kagame zongeye gusubira kubutaka bwa Kongo, noneho ayo makuru akomeza avuga ko izo ngabo ziri kuri ubwo butaka zikomeje kwihisha no kwiyoberanya , zirwanya imitwe ngo yitwaje intwaro n’abasiviri bacyetsweho kurwanya Kagame za mbaye imyenda y’ingabo za Kongo . Amakuru dukesha bamwe mubari muri izo ngabo, atubwira ko hashize iminsi itari micye ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Kongo, izo ngabo zikaba zarabanjirijwe n’ingabo zo mu mutwe bita special Unit, z’abasirikare baba komondo (commandos) bayoborwa na Col Gatama Vincent , batangira guhiga no kwica abasirikare n’abasiviri bitwa ko bari mu mitwe irwanya ubutegetsi bwa Kagame iri muri Kongo. Bivugwa ko abo basirikare baje kubona ko badahagije, nibwo Kagame ngo yumvikanaga na Kabila ko byaba byiza yinjije abandi basirikare benshi muri Kongo kurwana n’imitwe avuga ko irwanya ubutegetsi bwe. Kabila ngo akimara kumwemerera ngo hinjiye abasikare beshi baciye mu Rugano no mu Birunga, ariko noneho bagerayo bagahabwa imyenda y’ingabo za Kongo, iyabo bakayibika ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwiyoberanya. Amakuru yimpamo aturuka ahantu hizewe yemeza ko izo ngabo kugeza ubu zirimo guhangana n’imitwe bavuga ko ari iya FDLR, abasirikare bari kuruhande rwa Gen Laurent Nkunda banze kujya kwifatanya na leta ya Kongo ndetse na Gen Ntaganda kugeza ubu usigaye uzwiho gukorana kuburyo butaziguye n’ingabo z’ u Rwanda. Izo ngabo kandi ngo zifite ishingano zo kwica abandi bantu bose bacyetse ko bakorana n’iyo mitwe bakunze kuvuga ko ikorana na Gen Kayumba ndetse na Col Karegeya, batirengagije n’abasiviri bakomeje kwicwa bazira gucyekwaho gukorana n’iyo mitwe. Andi makuru nanone ducyesha bamwe mubakorera inzego z’iperereza za Kagame, avuga ko kugemurira abo basirikare ibiryo aho bari kurugamba muri Kongo byaba byaragoranye, kuko badashaka gukoresha imodoka za gisirikare z’u Rwanda mu kugemurira abo basirikare kubera kwanga kugaragaza ko bari kubutaka bwa Kongo. Bivugwa ko ubu barimo kubagemurira bakoresheje imodoka za gisiviri bakodesheje ku Gisenyi, ayo makuru dufitiye gihamya, avuga ko baherutse gukodesha imodoka za gisiviri harimo imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, bakayipakira ibiryo bya gisirikare biri mu bikombe, abantu benshi bazi ku izina rya (Ration de combat ), bakayihambiraho ihema rya gisirikare kugirango ibashe kumenyekana ihabwe inzira idahagaritswe. Ayo makuru akomeza avuga ko iyo modoka yaciye kuri bariyeri (Douane) ya Gisenyi- Goma, igakingurirwa kuruhande rw’u Rwanda idateje kashi cyangwa ngo isakwe nk’uko izindi zisanzwe zibikora, yagera kuruhande rwa Kongo bakahasanga umusirikare wa Kongo mu kuru nawe agategeka ko ihita yambuka idasatswe cyangwa ngo igire ikindi kintu ikora cyerecyeranye n’ibisanzwe bikorwa mu kwinjira mu gihugu cya Kongo. Bivugwa ko iyo modoka yambutse itanyuze munzira zisanzwe zikoreshwa, abashinzwe kugenzura ibintu byinjiye muri Kongo kuburyo bwa Forode, cyangwa Magendu, bayikurikiye bataramenya ko ipakiye ibiryo bya gisirikare, bamaze kuyifata umusirikare wa Kongo wari uyiherecyeje ahita abatuka bahita biruka basaba imbabazi. Nyuma ngo iyo bamaze kubyinjiza i Goma bahasanga izindi modoka nazo zihita zibipakira zibishyira abo basirikare zo zikagaruka mu Rwanda, baciye ku mupaka nanone batabajijwe ibyangombwa. Andi makuru avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru ba Kongo ngo baba bamaze kumenya ko ingabo z’u Rwanda ziri mu gihugu cyabo , bikaba ngo bitarabashimishije bityo ngo basaba Perezida Kabila ko badashaka ko ingabo z’u Rwanda zibagarukira mu gihugu kuko ngo byaba ari agasuzuguro gakabije gukomeza kuvogera igihugu cyabo binjiramo uko bashatse bakica abo bashatse nta nkomyi. Bivugwa ko kugeza ubu zigihari nubwo batangiye kuzamaganira kure.
(source: Inyenyeri ) Mupenzi |