INDUNDURO Y’IBIHE : Kagame atangiye kurashya imigeri, abazi ubwenge bakwihutira kumwitaza ! (leprophete.fr)
Kagame ati : Abo twitaga abagiraneza , si bo , ahubwo ni abarwayi!
Kimwe mu bimenyetso byerekana umuntu ugiye kwitaba Imana ni uko asambagurika, akarashya imigeri, agata ibitabapfu….. Uwahoze ari Perezida Paul Kagame niho ageze ! Ingoma ye icyuye igihe ! Disikuru yabwiye abo bari kumwe mu muganda, taliki ya 26/11/2011, mu murenge wa NDUBA, akarere ka GASABO irasa n’aho ari iyo gusezera ku Banyarwanda ! Koko rero ishobora kuba ari yo mbwirwaruhame ya nyuma akoze. Reka tuzirikane bimwe mu bimenyetso byerekana ko Kagame acyuye igihe.
1.Uruzinduko rw'Abategetsi babiri bakomeye b’Abanyamerika mu gihe kitarenze amezi abiri.
Madame Susan Rice uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika muri Loni yaje gusura u Rwanda , kuva taliki ya 23 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2011 akurikiye Bwana Jonnie CARSON, Intumwa idasanzwe ya Perezida Obama, na we wari uherutse mu Rwanda. Izo nzinduko zombi zegeranye kuriya zerekana ko hari ikibazo gikomeye . Izo ntumwa za Perezida Obama zagenzwaga n’iki ?
Susan Rice yabivugiye ku mugaragaro : Amerika yishimiye amajyambere u Rwanda rwagezeho ariko umusingi igihugu kigomba kubakirwaho ni DEMOKARASI. Yaratinyutse abwira Kagame ibitagenda neza kandi bisenya igihugu bigatesha n’amajyambere yagezweho agaciro : iterabwoba rikabije rituma abanyarwanda badashobora kuvuga icyo batekereza; kurigisa , gufunga no kwica abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame…jenoside yakorewe Abahutu muri kongo, guteza intambara z'urudaca zigamije kwiba amabuye y’agaciro ya Kongo, n’ibindi !
Ibi ni byo byatumye Amerika yoherereza Kagame intumwa zije kumuburira ko niba akomeje gufunga umutwe ntafungure urubuga rwa politiki, iminsi ye irangiye. Madame Rice yeruriye Kagame amubwira ko asigaye abereye abagiraneza bamushyize ku butegetsi umuzigo uremereye cyane, ubu bakaba bariyemeje kuwutimbura hasi ugasandara. Aya magambo yateye Kagame ubwoba cyane, niyo yasubizaga mu ijambo yavugiye mu Karere ka Gasabo ejobundi ku wa gatadatu taliki ya 26/11/2011.
2."Abagiraneza ntibabaho » , ni "abarwayi bo mu mutwe "!
Igitekerezo cy’ingenzi Kagame yagejeje ku Banyarwanda(yirinze gukoresha icyongereza cyane kugira ngo abazungu batabyumva !) ni uko nta cyizere agifitiye Abazungu bamufashije kugera ku butegetsi. Muri make yarabatutse abihanagurizaho kuko yabise ba Gashakabuhake, babandi bavuga ngo: « ibi ngibi ni byiza ariko... Ariko iki ? Buriya ariko icyo ivuze kitagaragara ni nko kuvuga ngo ’ariko aba Banyafurika bashaka kugira ubwigenge, oya bagomba kuguma hariya, tukaguma tubahetse nk’umuzigo tukabaturira aho tubashakiye’. Nicyo bivuze buriya nta kindi ; baravuga ngo uyu muntu nafashe ukuboko winyagambura arajya he ? Eeh ! Kuko aragufashe, kuko iyo agutunze aragufashe, agufashe ukuboko,agukoresha ibyo ashatse, aho abishakiye. Iyo winyagambura umwiyaka, ibi ngibi baba bavuga ni nko kuvuga ngo ubu uyu arajya he ? Uyu nguyu dutunze dushaka kugira icyo dushaka ko aba arajya he ? »
Kubera kubura aho apfunda umutwe, Kagame afashe ikibazo cye cyo kubera umuzigo abamuhaye ubutegetsi, agihinduye ikibazo cy’Abanyafurika bose cyo kuba nta bwigenge bagira ! Muri make, abazungu bamusaba gufungura urubuga rwa politiki no kwemera demokarasi, arababonamo "abarwayi bo mu mutwe", ngo "bafite ikibazo ", ahisemo guhangana n’abazungu, mu nta mbara y'ubwigenge. Aragira ati:«Turashaka kubaho, turashaka kwibeshaho. Turashaka kwigenera ibyo tukomba kwigenera, ibyo dushaka. Turashaka ubwigenge. Niyo ntambara iriho, ntiwibwire ngo hari ikindi kibuze, nta kindi ! Iyo utigenga cyangwa iyo utitunga ntabwo wigenga. Ibindi byose ubigenerwa n’abagutunze, iyo bimeze bityo nta gaciro umuntu aba afite . Umuntu utunzwe n’abagiraneza nta gaciro agira ; abagafite, abakiha, abashaka kukakugenera ni babandi nyine bagutunze ».
Ahari noneho Kagame agiye yamenya ko nta gaciro afite, ko uko ari yabigizwe n'abagiraneza ! Nibwo yabimenya !
3.« Ubu se rwose umuntu azagire ate » ?
Kagame ageze hahandi umwana arira nyina ntiyumve ! Ibyaha yakoze ni byinshi kandi birakomeye ku buryo abamugabiye ingoma batagishoboye kumwihanganira ! Abamushimagizaga ngo ni umutegetsi w’igitangaza nibo bamuhindutse uyu munsi none abuze iyo akwirwa ! Mu gihe abazungu bari bakimuharaye Paul Kagame yashinze ijosi asuzugura Abenegihugu, arakubita, arafunga, arica….Yaranzwe no gusahura umutungo w’igihugu ashyira akayabo k’amafaranga ku makonti ye bwite, agura amadege, yubaka amahoteli n’imitamenwa hirya no hino ku isi ! Ibyo byose yabikoraga yibwira ko azaba icyamamare ubuziraherezo, none atangiye kwivugisha ngo “ubu se rwose umuntu azagire ate ?” Nagende agishe inama ba Tom Ndahiro, Fred Ibingira ,ba Wilson Gumisiriza ...!Si bo bajyanama be bazwi ?!
4.Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve.
Kagame ari gutakira abaturage, ababwira ko bari mu kaga kuko abazungu batakimwumva ! Gusa aratangazwa n'uko abaturage batumva ibyo avuga ndetse bikaba bisa n'aho batabyitayeho ! Aho kumutega amatwi barasinzira! Kagame arasa n'uwacitse ururondogoro, akeneye uwamwumva, ariko abaturage ntibamukurikira! Arabivuga muri aya magambo : "Reka nsoreze aha ngaha ntabasinziriza, mushobora gusinzira, nshobora kubabwira byinshi mugatangira gusinzira ....." Badasinzira se ! Impamvu irumvikana: barananiwe, barashonje, Kagame ubwe yarabaruhije cyane ! Kagame yamenyereje abaturage ko ibibazo by'igihugu bitabareba! Rimwe nibwo abaturage batinyutse kumubwira icyo batekereza, hari mu matora ya 2003: bitoreye Twagiramungu, bityo baba beretse Kagame ko adakwiye kubabera umuyobozi kuko ari umwicanyi n'umujura kabuhariwe! Kagame ntiyumvise ubwo butumwa, yikomereza kwica rubanda nabi uko yishakiye ! None abonye agezweho , aragira ngo abaturage yimye ijambo imyaka 18 yose bamumarire iki ? Yariye igihugu wenyine , nagire n'ubutwari bwo kwirengere ingaruka z'ibyaha bye wenyine! Ubwo Nyir'umuringa aje, Kagame natege amaboko, cyangwa se atege ijosi barice! Abaturage ntacyo bamumarira kuri ibyo bibazo bye bwite!
5. Hakorwa iki ?
N'ubwo Kagame yibaza iki kibazo, ibisubizo bibiri atanga ,ntibihagije kuko bisa n'amatakirangoyi masa no kujijisha !
Icyambere ni uko amaze kuvugana na Carson yihutiye gusubiza Kongo toni 85 z'amabuye y'agaciro yari yarasahuye! Uretse ko zahabu na diyama bitagaragaye mu mabuye yasubije Kongo!
Igisubizo cya kabiri Kagame atanga kiratangaje : Ngo gukora UMUGANDA ni byo bizamukiza abazungu ! Gukora umuganda se byakijije nde ko na Perezida Habyarimana wawuhimbye bitamubujije kwicwa na Kagame !
Bishatse kuvuga ko Kagame nta gisubizo gishyitse afite, cyangwa se ntashaka kwemera igisubizo nyakuri : kwemera demokarasi mu gihugu. Muri make Kagame agomba kuva ku butegetsi, ni wo muti, ibindi ni amashyengo!
Na none ariko, Kagame aracyafite chance imwe gusa. Mu mabanga 77 ya politiki twamugiriye inama y’uko yava ku butegetsi atagombye kuhasiga agatwe ! Yongeye agasoma ubwo butumwa yenda hari icyo byamufashaho. Ndi nka we natekereza abana banjye n’umuryango wanjye, ngasubiza Abanyarwanda ibyabo mu nzira y’amahoro na demokarasi, maze nanjye bakandeka nkiberaho.
6.Kagame azasimburwa na nde kandi ryari ?
Ikindi cyerekana ko igihe cya Kagame kirangiye ni uko Ibihugu byose by’ibihangange biherutse guhindura abari basanzwe babihagarariye mu Rwanda. Amerika yahinduye ambasaderi wayo, yohereza n’ingabo zayo i Bugande. Ubufaransa nabwo bwasezereye Ambasaderi wabwo witwa Kontini wari warihinduye umuvugizi wa Kagame, bwohereza Ambasaderi mushya. Aba ni abaje gutegura impinduka no kwakira ubutegetsi bushya.
Uwashishoza neza yasanga nta mezi atandatu Kagame asigaje ku butegetsi. Igihe Ishami rya Loni ryita ku mpunzi (HCR) ryemezaga ko impunzi z’Abanyarwanda zigomba kuba zatashye iwabo mu gihe cy’amezi atandatu, byagenuraga ibizaza !
Ubu rero amahanga yo yarangije guhindura ipaji, ingoma ya Kagame irabarwa mu mpitagihe ! Hategerejwe ko abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame bagira bwangu bagashyiraho urwego rwa Comité Rwandais de Transition Nationale,kugira ngo abe ari rwo ruhabwa ubutegetsi. Abanyapolitiki ba Opozisiyo nibakomeza kuzarira aba bazungu ntibajya babura amaturufu ! Ntibabura Igisumizi bafata hariya i Kigali, bakagiha abantu bagifasha , bakacyihera ubutegetsi ! Na none iyo nzira ntacyo yazakemura ku bibazo abenegihugu twatewe n’ingoma ya Kagame n’Agatsiko ke.
Umwanzuro
(1) Uku kwezi kwa 12 /2011 ntikwagombye gushira Opozisiyo itarashyiraho ruriya rwego rwa CRTN ruyihuza.
(2) Ukwezi kwa Gashyantare 2012 kwagombye gusiga abiteguye gukina politiki bari hanze bamaze gusesekara mu Rwanda kuko gukinira hanze y’ikibuga nta gikombe bitanga !
(3) Umwaka wa 2012 uzasigira Abanyarwanda ubutegetsi bushya !
(4) Kereka Kagame yikubise agashyi, akagira bwangu, agahita afungura imfungwa zose uhereye ku banyapolitiki nka Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Ntaganda Bernard, Ntakitutinka, Niyitegeka, n'abandi; akarekura n'abanyamakuru kandi agafungura burundu urubuga rwa politiki, amashyaka ya Opozisiyo akagira uburengazira busesuye bwo gukorera mu gihugu. Icyo gihe nawe yaba asubiye mu kibuga….naho ubundi,impindutamatwara yo yaje, nta gishobora kuzayisubiza inyuma !
Zelote Mahoro.