Impamvu Kagame agomba kuva ku butegetsi ! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www27/o/sab82ff30b53993fb/img/id7219ac0297103c2/1351697609/std/nta-we-utura-nk-umusozi.png

Nta we utura nk'umusozi !

Le 04/10/2012 atangiza umwaka w’ubucamanza 2012-2013 mu Rwanda, perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibabimusaba, azavaho. Ayo magambo yanyibukije imvugo 5 zo mu muco wa kinyarwanda. Dore izo mvugo :

1°. Utinda mu rushya, ukabyina nabi ;

2°. Icyicaro cyiza cyivanamo umwana uzi ubwenge ;

3°. Akaboko kafashe ingoma ntikarekura, kireka bagatemye ;

4°. Gutwara ntawe byananiye, kireka uwo batabihaye ;

5°. Umutware yicarira intebe, undi ayibajisha .

Ayo magambo yanyibukije kandi :

1°. Ubwo le 12/11/1931 umutware Nturo yabwiraga umwami Musinga wari uciriwe i Kamembe ati “Urabeho Musinga, turagukize”.

2°. Ubwo umwami Rudahigwa byamuyoberaga, agatangira kujya yifatira amazi.

3°. Ubwo umwami Ndahindurwa yahoraga agira ati “Nta kigenda, ibintu bimeze nabi”.

4°. Ubwo Kaliyopi Murindahabi yasinyishaga ku ngufu Dominiko Mbonyumutwa, amubwira ati “Nta gihe dufite cyo kugutaho, sinya ko weguye, Kayibanda akaba ari we ugomba kuba perezida”.

5°. Ubwo le 1/7/1973 kuri stade i Nyamirambo Alufonsi Ribanje yamburaga perezida Kayibanda ijambo, akamubwira isi yose yumva ngo Vaho, twakurambiwe”.

6°.  Ubwo abatavugaga rumwe na perezida Habyarimana bamubwiraga ngo “Nuvaho, impundu zizavuga ; Hambira akarago, usubire i Karago”.

7°. Ubwo ikinyamakuru Kangura cyandikaga ngo “Sagatwa, Serubuga na Rwagafirita, none ho si ukurambirana, ahubwo bateye isesemi”.

Kubera ko ababwirwaga ibyo byose bakomeje “kubicira inyeri kandi mu by’ukuri byari urukonda”, amateka y’u Rwanda yagenze nabi nk’uko nyine na Kagame abizi kugeza ubu.

Mu Rwanda haramutse habaye amatora adafifitse, Kagame ntabwo yayatsinda. Impamvu yatsindwa ntabwo ari uko ari umututsi, ahubwo ni uko Abanyarwanda bamaze kumumenya no kumurambirwa, none akaba atangiye no kurambira amahanga. Abantu bose bamaze kumenya :

1°. Ko mu w’1988-1989 ari inyeshyamba za FPR ye zaturukaga mu Buganda, zikica, zigasahura, zigahungabanya umutekano mu majyaruguru y’u Rwanda zigamije kuzarutera mu w’1990.

2°. Ko Fred Rwigema atashakaga intambara yica abaturage b’abasivili ; Kagame we yamara kumusimbura, kwica abasivili akaba ari cyo atangiriraho.

3°. Ko amasezerano y’amahoro y’Arusha atari amushishikaje, kubera ko yishakiraga ubutegetsi gusa.

4°. Ko ari we wahanuje indege ya perezida Yuvenali Habyarimana mu mugoroba wa le 6/4/1994, ubwo akaba akomye imbarutso y’itsembabwoko mu Rwanda kandi akanga ko Umuryango w’Abibumbye utabara, kuko byari gutuma atifatira ubutegetsi.

5°. Ko mu ntambara zose yashoje n’aho amariye gufata ubutegetsi, yishe abantu benshi b’inzirakarengane bo mu moko yose, umubare wabo ukaba uruta by’ihabu abishwe n’Interahamwe.

6°. Ko icyiza atakoze muri iyi myaka 18 amaze ku butegetsi, atakibashije kugikora n’ubwo yabugumaho iminsi yose y’ubuzima bwe. Ahubwo ibintu bizagenda birushaho kudogera.

Ni byo, amaze imyaka 18 ku butegetsi kuko n’igihe bwana Pasteur Bizimungu yitwaga umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni Kagame wicaga agakiza.

Dore impamvu nta cyiza agishoboye gukora :

“Burya rero uwakubwira uyu munsi ati « hari impano y'agaciro gakomeye nzaguha niwuzuza imyaka 150 y'amavuko », wahita umuseka n'iyo waba ubona rwose ko afite ubushake bwo kuguha iyo mpano ! Impamvu utazuyaza kumukwena ni uko uba ubona neza ko hari ikintu gikomeye yirengangije : nta muntu ubaho imyaka 150 kuri iyi si ! Ibimera n'ibisimba nabyo bigira imyaka ntarengwa byagenewe yo kugira ubuzima, ahasigaye bigapfa. N'imitwe ya politiki ni uko. Iravuka, igakura, igasaza, igapfa, ndetse imyinshi muri yo igapfa ihagaze !

Niyo mpamvu, mu bihugu byateye imbere hari itegeko rivuga ko nta Mukuru w'igihugu wemererwa kurenza manda ebyiri zikurikiranye (imyaka 8-10 !). Iyo arangije manda ze ebyiri, itegeko rimusaba kudahita yongera kwiyamamaza, akareka abandi nabo bagatorwa, noneho byazamushobokera akazongera kwiyamamaza nyuma. Birazwi neza ko imyaka 10 ihagije ngo n'umutegetsi w’akataraboneka abe ananiwe ! Nyuma y’imyaka 10-15 ikipe iri ku butegetsi iba inaniwe. Igituma politiki nziza yubaka igihugu iramba si ukwihambira ku butegetsi bw’agatsiko kamwe : kenshi na kenshi iyo agatsiko kavuye ku butegetsi gasiga gashenye n’ibyo kari karubatse ! Ibanga rya politiki iganisha igihugu mu iterambere ry’ukuri ryihishe mu muco wo “Gusimburana ku butegetsi” : le principe de l’alternance. Ibihugu by’Abazungu byemera iyo « principe » nibyo biyobowe neza ( Ubufaransa, Amerika, Ubudage…)

Agatsiko k'Indobanure kamaze imyaka irenga 17 ku butegetsi mu Rwanda !Uretse Paul Kagame wenyine wibwira ko ari umuyobozi w'igitangaza, Abanyarwanda twese tuzi ko nta kindi azamarira Urwanda uretse gukomeza kurukururira ibyago ! Buriya Agatsiko kamugaragiye nako karashaje, imungu yakinjiye mu ngingo : nta gitekerezo gishya kagifite, nta wundi mushinga mushya gahishiye Urwanda. Nta kindi gasigaje uretse gukomeza kwiba, gusubiranyamo no guteranya Abanyarwanda. Mwiyumviye n'ukuriye Agatsiko, Nyakubahwa Paul Kagame, yivugira ubwe ko ubu igihugu akigejeje kuri "mteremko"! Hari le 4/7/2011 mu munsi mukuru wo kwibuka kuri stade Amahoro i Remera imyaka 17 FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu. Ntabwo abeshya, Urwanda ruri ku manga, mbese rugeze aharindimuka, niba Agatsiko katarekuye ubutegetsi mu maguru mashya ! Muri make kacyuye igihe cyako kera ! Habuze gusa uwasunika ngo maze twirebere ukuntu ubutindi buhenanguka ! HAKENEWE IMPINDURAMIYOBORERE, bidatinze”.

(Zélote MAHORO, Ingingo 77 za politiki y’u Rwanda, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012, pp. 55-57).

Inkingi ubutegetsi bwe busigaye bushingiyeho ni 2 : ingufu n’ubukire. Ariko ibyo nyine ni byo bituma Abanyarwanda bamwanga, kandi ntagirengo ni ishyari bamufitiye. Ingufu azifite mu gisirikari, mu gipolisi, mu nkeragutabara, mu balokodifanse no mu nzego z’iperereza cyane cyane DMI. Abanyarwanda barambiwe guhora baragirishijwe imbunda n’izindi ntwaro z’amoko yose nk’aho ari inyamaswa z’inkazi. Abanyarwanda barifuza abasirikari n’inzego z’umutekano zakwivuna umwanzi watera igihugu aturutse hanze. Barifuza igisirikari n’inzego z’umutekano zihashya abanyarugomo, ibisambo n’abagizi nabi bahungabanya umutekano w’abaturage. Barambiwe abasirikari babuze icyo bakora kubera ubwinshi bwabo, bagasigara bivanga mu bitabareba : politiki, ubucamanza, ubutegetsi bw’igihugu, inteko ishinga amategeko, ubukungu, amadini…. Barajagata ahantu hose, ni bo bahungabanya umutekano w’abaturage. Kandi Abanyarwanda nibivumbura, abo basirikari ntacyo bazamarira Kagame. Ahubwo benshi muri bo bazifatanya n’abaturage. Ese abo basirikari bo ntibarambiwe guhora bica kuva mu w’1990, ndetse na mbere yaho, kugeza ubu kandi bakica Abanyarwanda ? Kubera ko n’ubundi ntacyo bakiramira, abaturage bazivumubura. “Wirukansa umugabo kera, ukamumara impumuˮ.

Ayo mafaranga se si imitsi y’Abanyarwanda Kagame anyunyuza ? Si imfashanyo z’amahanga yishyirira mu mufuka ? Si abana b’u Rwanda yohereje gushirira muri Congo kugirango yivomere ubukungu bwaho ? None se hari uwahamya ko Abanyarwanda yapfakaje, abo yagize imfubyi, abo yagize inshike, abasigaye ari ba nyakamwe kubera ko ababo baguye mu ntambara ze zidashira batababaye ? Kubera ayo mafaranga, hari agatsiko k’abantu kakimutsimbarayeho, bakamufasha gupyinagaza abaturage. Ntibamukunda, ni ayo mafaranga bishakira.

Abanyarwanda barambiwe ingoma ivuga ngo “nta moko ari mu Rwandaˮ, ariko igatonesha agace kamwe k’Abatutsi bavuye Uganda. Abanyarwanda barifuza ingoma ishora igice kinini cy’ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi, aho kuyashora mu kugura ibitwaro bya rutura. Barifuza ingoma yimiriza imbere n’amajyambere y’icyaro aho kubaka imigi nk’iyo mu Bazungu cyangwa mu Barabu bamwe na bamwe. Abanyarwanda barifuza ingoma ibasaba imisoro, imisanzu n’amahooro ahuje n’ubushobozi bwabo. Barifuza kandi kubona icyo amafaranga bosorera leta amara. Barifuza ingoma iteza imbere ubuhinzi, ariko ntibicishe inzara ibarandurira imyaka. Ntibanze gutura mu midugudu, ariko barifuza leta ibanza gushyira ibyangombwa by’ibanze (amazi, amashanyarazi, imihanda, amashuri, amuvuriro n’ibindi) aho iteganya kwubaka imidugudu. Ibyo bibonetse, abaturage bajya bayijyamo bihuse, ntawe ugombye kubashushubikana. Abakene barifuza ingoma ibanza kububakira nibura utururi tw’amabati mbere yo kubasenyera inzu zabo za nyakatsi no kubasiga ku gasi nk’amatungo bicwa n’izuba, imvura, imisonga n’indi mibereho mibi babuze n’aho bajya gusembera. Abanyarwanda barifuza ingoma yunamura icumu, igatanga ituze, buri wese akarya mu mahoro utwo yiyuhiye akuya kandi agahabwa uburenganzira bwe bwose.

Ibyo byose n’ibindi abaturage bifuza byaramunaniye mu myaka 18 amaze ku butegetsi, n’uwamwongerera indi ijana, ntiyabikora kuko “kamere ntikurwa na reka”. Ngo “umusazi arasara akagwa ku ijambo”. Ibyo byo rwose yabigezeho, igisigaye ni ugushyira iryo jambo mu bikorwa. Kagame nagende hakiri kare, yondoke, qu’il dégage, he must go away”. Uti “ese nasimburwa na nde ? ”.  Niba atamubonye, Abanyarwanda bazamwibonera.

Yari Marie Jeanne M., umuturanyi wa Kagame mu Kiyovu,

i Kigali

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

MWENE ABO BABITA ABA CONTRE SUCCE, KOKO KO BACA UMUGANI UBUZE ICYO ANENGA INKA AVUGA DORE NACYA GICEBE CYAYO, KANDI ABA FARANSA BARAVUGA NGO "les chiens aboient le caravane passe" muzakomeza
mumokere mu mahanga mugaye ibyo FPR yatugejejeho, ibyo izindi Leta zananiwe gukora mupfireyo nkimbwa zinsega zipgira ku gasozi ninzara, rero muveyo muze turwubake mugabanye ibigambo byanyu
budashimwa nabanyarwanda.

Répondre
R

ARIKO UBU BUGORYI MUBUKURA HE? UZIKO NO MUBIZE HARIMO INJIJI KOKO!!! NONE SE NKAWE UBA UBA MU RWANDA IKIKURUTIRA UMUTEKANO UKESHA ZIRIYA NGABO N'IKI? IKIKURUTIRA GAHUNDA ZIFITIYE ABATURAGE
AKAMARO NK'IBITARO,AMASHURI, IMIHANDA, N'IBINDI BYINSHI TUBIKESHA IMISORO N'IKI. SINAVUGA BYINSHI KANDI NTA N'IBYERA NGO DE ARIKO NAMWE NTIMUGAKABYE.

Répondre