Ikihishe inyuma yo guhindurira abashinzwe umutekano imyanya ni ukujijisha gusa!

Publié le par veritas

035-igisilikare.png

Tubabajwe n'ibisasu byongeye kuvugwa i Rwanda! Ko batubwiye ko ibya mbere mu mujyi wa Kigali ari wa mugore Ingabire n'abambari ba Kayumba noneho se hateye abambari ba nde? Ngo anketi zatangiye? Zirakorwa na nde kandi ashoboye iki? Noneho ndabona hagezweho ngo ba Maneko ba Kagame! Hari abavuga ngo ubunetsi bw'i Rwanda buri mu bwa mbere kw'isi? Ababuha uwo mwanya babugereranyije ni iki? Bahereye kubyo bukorera abaturage cyanga uko barinda abategetsi? Ntacyo bahinduye kuko aba bose ni abaharanira inyungu z'umutegetsi w'igitugu naho ku nyungu za rubanda ntacyo bamaze!

Abashinzwe kuneka i Rwanda mu gihugu imbere: Banetse wasanga mu gihugu hapfa Dépité, Abasilikari bakuru, abaturage bagerekeho BISHWE, ariko ntihaboneke ababahitana n'impamvu yabyo? Abo ni abicwa, ubu se abasohoka: Kuva kubakuru b'inteko ishinga amategeko, ba premier ministre, Ingabo zatanze umusada mu gufata u Rwanda, Abacuruzi bakomeye,...ubwo se baneka iki niba batazi icyagarura umutekano mu gihugu!

Ngo barananeka hanze: Ni iki bajya hanze gukora? Kwica Lizinde, Sendashonga, Uwiringiyimana hariya i Bruxelles, Kwica muri Afurika y'epfo, noneho ngo na twa tuzi tutaraza...ubwo se inzego z'iperereza zimaze iki? Ngo yahinduye? Ntimugasetse, ahubwo nimureba neza ngizi ingamba z'ubwicanyi zikomeye, uwamaze benshi mu gihugu yoherejwe hanze, uwananiwe kubamara mu mahanga ajyanywe imbere mu gihugu!! Yiba bari banatubwiye inshingano bahawe batazigeraho bakazabisubiza!

Ahubwo, muritonde...kuko aho bageze si abanyacyangugu bahagurukiwe,...ni abanyarwanda bose badafasha kugera ku ntego za nyirububasha Kagame, guhonyora abo akekaho ko bamurwanya baba ba Gahutu na Gatutsi aho baherereye hose! Uzarokoka,....agomba guhabwa uburinzi nk'umukobwa we urindiwe muri Amerika!!! Muritonde si iy'amasasu noneho ni iy'uburozi kandi twaraburiwe!

Mutesa Adalbert

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

UMUSHISHOZI, ntabwo ndi VERITAS ariko biremewe gutanga ibitekerezo by'uko wumva inkuru ndetse n'amakuru! Ku gihe.com bagira uko batanga inkuru , abandi nabo bakagira uko bumva ya nkuru yatanzwe
n'igihe.com;

n'igihe kizafate inkuru gikuye ahandi kiyihe inyito yuko umunyamakuru abyumva maze urebe ko hari ababyibazaho, banabyibajijeho , baba bashima cyangwa banega iyo nkuru , ikibujijwe ni ukwandukura
igitabo cyanditswe nundi ukagiha izina ryawe , naho inkuru yo abantu bayandika uko bayishatse kimwe ni uko igihe gishobora gutara inkuru, n'ikindi kinyamakuru kikayitara, n'undi muntu nawe
akayandikaho , maze ugasanga uko ari 3 batanze interuro y'inkuru itandukanye kandi bose babibonye kimwe, ninde uzaba yarakopeye iby'undi muri abo uko ari 3 ?

Répondre
G

Uyu ntabwo ari Dan Munyuza ahubwo ni RUTATIRA

Répondre