Ese amatora ategurwa mu gihugu cy'Ubufaransa hari icyo abwiye abanyarwanda ?

Publié le par veritas

Villepin.pngIgihugu cy'Ubufaransa kirimo gitegura amatora y'umukuru w'icyo gihugu azaba umwaka utaha w'2012. Mbese ayo matora hari icyo abwiye abanyarwanda ?  Mubyukuri igihugu cy'Ubufaransa ntabwo kigifitanye umubano ukomeye n'abanyarwanda nk'uko byahozeho bityo abantu bakaba bakumva ko ibibera muri icyo gihugu biri kure y'abanyarwanda kuko ubu bahinduye ururimi bakaba basigaye bivugira icyongereza kandi ugasanga umubano w'icyo gihugu n'u Rwanda usa nuri hagati y'abayobozi b'ibyo bihugu ariko ukaba kure y'abaturage batuye ibyo bihugu byombi.

Ariko rero  uko uwo mubano w'ibihugu byombi(Ubufaransa n'u Rwanda) wifashe muri iki gihe nibyo biteye amatsiko yo kumenya uko bizagenda haramutse habaye impinduka mubuyobozi bw'iki gihugu ! Ese uyu mubano tubona waguma uko uri ? warushaho se gukomera ? cyangwa wazamba kurushaho ?  Gushaka ibisubizo by'ibi bibazo ntibyoroshye kugirango abantu babibone kimwe, ahubwo buri wese mubumenyi bwe afite  mukumenya  mubano w'ibi bihugu byombi yakwishakira igisubizo, twe icyo twababwira ni uko bigaragara ko abanyarwanda bakurikiranira hafi amatora yo muri iki gihugu atari gukuramo isomo ry'uko demokarasi ikora ahandi ahubwo ari ukureba niba umuyobizi wazatorwa muri iki gihugu k'igihangange yazatuma umubano w'ibihugu byombi urushaho gutera imbere, gusa ntitwabura no kuvago ko muri icyo gihugu hashobora gutorwa umuperezida wakwibona kurutonde rwakozwe na Mucyo Jean de Dieu rwo kuba ari kurutonde rw'abajenosideri. Mu bantu bavugwa cyane ko bakwiyamamaza kandi bakaba badacana uwaka n'ubutegetsi bw'u Rwanda kubera urwo rutonde harimo umugabo witwa Dominique de Villepin.

Dominique de Villepin ni umufaransa uzwi cyane kuko yahanganye n'abanyamerika adashaka ko batera igihugu cya IRAK kugirango bakureho Saddam Hussen, bikaba byaratumye inama y'umuryango w'abibumbye idashyigikira Amerika muri icyo gitero.

Ikindi kizwi kuri uyu mugabo ni uko ari mubantu bakomeye b'ubufaransa bibasiwe na leta ya kagame , ikaba imurega ko yagize uruhare muri jenoside y'abatutsi yo mu 1994 kimwe na Alain Juppé.

Twababwira kandi ko Dominique de Villepin ari umunyapolitike utavuga rumwe na sarkozy nubwo bava mu ishyaka rimwe (UMP) bakaba bangana urunuka , kubera iyo mpamvu Dominique akaba yiteguye kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kugirango apime amahirwe ye yo kuyobora Ubufaransa cyangwa se aburizemo amahirwe ya Sarkozy mukongera gutorerwa uwo mwanya.

Aya matora rero yo mu gihugu cy'ubufaransa urabona afite byinshi ashobora guhindura mu mubano w'ubushuti bwa Sarkozy na Kagame akaba ariyo mpamvu abanyarwanda benshi bayakurikirana n'amatsiko menshi!

Abumva ururimi rw'igifaransa bashobora kumva ikiganiro cya Dominique de Villepin yahaye umunyamakuru aho asubiza ibizo binyuranye by'abanyamakuru kuri politiki y'Ubufaransa:

Ngirabakunzi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

URWANDA RUZAVA MU NTAMBARA RYARI ?

Mu nama y'umutekano y'akarere ka Nyarugenge yabaye kuri uyu wa kane, havuzwe ko Abayehova na bamwe mu bapolisi, Local Defense n'Abasirikare ngo mu midugudu batuyemo badatanga amafaranga
y'irondo.

Abitwa Ibigande, aba ni abantu ngo bibera mu bipangu byabo, batajya batanga amafaranga y'irondo, nabo ngo bagiye guhagurukirwa n'inzego z'umutekano.

SP Bertin Mutezintare ati: "Abapolisi badatanga amafaranga y'umuganda mujye muhamagara 0788311166"

Mayor wa Nyarugenge, Solange Mukasonga, nawe wari uri muri iyi nama, yavuzeko abaturage bakwiye gushyira imbaraga mu kwirindira umutekano, kandi bagafatanya na Police bayiha amakuru y'ahaba
habereye ibyaha.

Répondre