Ihuriro RNC ryakoranye amasezerano na CNR-Intwari
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko uyu munsi kuya 14/12/2010 abahagarariye ihuriro Rwanda National Congress hamwe n’Ishyaka CNR-Intwari (ubundi yitwaga Partenariat-Intwari) bahuriye mu gihugu cya Leta zunze za Amerika bagirana ibiganiro bya politiki bigira hamwe icyagarura amahoro mu rwa Gasabo.
Nk’ukwo tubikesha bamwe mu banyamakuru bacu bari hafi y’abo bagabo, bemeza ko ibyo biganiro byari bihagarariwe n’ubuyobozi bwa RNC hamwe na CNR-Intwari bakaba bamaze kwiyemeza gukorana n’uguharanira kurwanya ingoma y’igitugu ya Kagame banyuze mu nzira ya Demokrasi.
Mu kiganiro Dr Rudasingwa Teogene yahaye ikinyamakuru Umuvugizi nyuma y’ugusinyana amasezerano na CNR-Intwari yadutangarije ko icyo bagamije ari ugukangulira Abanyarwanda gushirika ubwoba bakishakira umuti w’ibibazo byabo bibugarije.
Dr Amb Teogene Rudasingwa asanga igitugu Leta ya Kagame ifite gitadukaniye kure nicyo Perezida Habyarimana yari afite, agatanga urugero rwo ukuntu bishyiraga bakizana mu bihugu bari barahungiyemo mbere y’intambara ugereranyije n’iki gihe aho Kagame akoresha inkota kujya kwica impunzi hamwe nabo atavuga rumwe nawe hirya no hino mu mahanga baba barahungiyemo.
Akaba akangulira abanyarwanda gufata iya mbere bakarwanya ingoma y’igitugu kuko ariyo nzira y’uguca akarengane, ngo uburengazira buraharanirwa kandi ngo nta wundi uzabubaha uretse bo ubwabo.
Naho umuyobozi wa CNR-Intwari Gen BEM Emmanuel Habyarimana nawe yadutangarije ko nabo bagomba gufatanya na bagenzi babo mu gushaka Demokrasi kugira ngo abanyarwanda bose bagire uburenganzira bungana mu gihugu.
Gen BEM Habyarimana akaba asanga kuba RNC yahuye na CNR-Intwari ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge budacagase aho baharanira kugira u Rwanda abanyarwanda bose bibonamo, bafite uburengazira bungana.
Impande zombi zikaba zadutangarije ko zizakomeza kwigira hamwe uburyo zarwanya iriya ngoma y’igitugu iyobowe na Perezida Kagame banyuze mu nzira y’amahoro bakaba banaboneyeho umwanya wo gukomeza abanyarwanda bari mu gihugu imbere banabizeza ko bazabageraho vuba bidatinze.
Kyomugisha
Kampala