Igihugu cy'u Rwanda gikomeje kurunda abasilikare n'intwaro ziremereye ku mupaka wacyo na Congo !
Igihugu cy’u Rwanda cyimaze iminsi 3 kirundanya ingabo zacyo ku mupaka wacyo na Congo hafi ya Kabuhanga iri mu karere ka Nyiragongo mu gihugu cya Congo muri Kivu y’amajyaruguru.
Abaturage batuye muri ako karere batunguwe no kubona u Rwanda rwohereje abasilikare benshi muri ako karere kandi hasanzwe hari umutekano, amakuru aturuka muri RDF avuga ko u Rwanda ruryamiye amajanja kuko ruri kwikanga ko FDLR ishobora kurugabaho igitero.
Nkuko ikinyamakuru "congo24.net" kibisobanura kuva umutwe wa M23/RDF watsindwa ruhenu n’ingabo za Congo zifashijwe n’umutwe w’ingabo wa ONU ugizwe n’ingabo za Tanzaniya, Afrika yepfo na Malawi, abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda babajwe n’uko gutsindwa kwa M23/RDF kuburyo ubu batangiye igikorwa cyo gushakira abandi barwanyi umutwe wa M23/RDF wahungiye mu Rwanda no Muri Uganda kugirango uwo mutwe ugire imbaraga zo kongera kugaba ibitero muri Congo.
Bwana Sylvestre Nkuba Kahombo umwanditsi w’inteko ishingamategeko y’intara ya Kivu y’amajyaruguru yasabye abaturage ba Kabuhanga kuba maso, asaba n’ingabo za Congo kuba hafi kugira ngo zitegure guhangana n’igikorwa icyo aricyo cyose, yagize ati « Nziko umwanzi arimo akoresha amayeri yo kujijisha no gushotorana ».
Yakomeje avuga ko yizeye ko ingabo za Congo muri iyi minsi zihagaze neza kuburyo ntawakongera gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi bwo kuzisembura. Hagati aho raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye izasohoka muri uku kwezi kwa Mutarama ikomeje gushinja u Rwanda kwinjiza abarwanyi muri M23/RDF ku butaka bw’u Rwanda.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda « chimpreports.com » kiremeza ko ubufatanye bw’ishyaka PS Imberakuri na FDLR mu ihuriro rya FCLR-Ubumwe bwakangaranyije abayobozi b’u Rwanda kuko bikanga ko ubwo bufatanye bushobora guteza imvururu imbere mu gihugu, icyo kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rwongereye umubare w’intawaro ziremereye ku mupaka warwo na Congo mu kwitegura igitero cya FDLR ku Rwanda.
Ubwanditsi.