IGIHE KIRAGEZE : Abanyarwanda ubwacu niduhaguruke dukande AGATSIKO k’ABASAJYA bimitse ingoma y’Akarengane mu Rwanda.
Victoire Ingabire afunze arengana: tugomba guhaguruka tukamufungura. Agasuzuguro k'aka Gatsiko k'Abasajya karenze urugero .
Source:leprophete
AKARENGANE kari mu Rwanda karenze urugero, Abanyarwanda benshi ntitugishoboye kukihanganira. Twakomeje gutegereza Umukiza uzaturuka i Bulayi none amaso yaheze mu kirere. Twategereje ingabo zizadukiza abacancuro b’Agatsiko k’Abasajya , turaheba. Abalideri bagaragaye hano mu gihugu , ndavuga nka Bernard Ntaganda, Victoire Ingabire na Deo Mushayidi, Agatsiko k’Abasajya karabasuzuguye, karabafata karabafunga, nta n’icyemeza ko amaherezo katazabivugana ! Icyo bazira ngo ni uko batinyutse kuvugisha ukuri bakerekana ukuntu AKARENGANE kari muri iki gihugu kamaze kurenga urugero. Igihe kirageze ngo Abanyarwanda ubwacu duhaguruke twirenganure.
1.Abanyonzi nibishyire hamwe bakomeze urugamba.
Abanyonzi b’i Gitarama ni intwari : babaye abambere mu guhaguruka bakerekana ko batagishoboye kwihanganira akarengane bagiriwe. Koko rero dukwiye kwibaza impamvu: Ko iki gihugu kitarimo abakire gusa batunze amavatiri y’akataraboneka, kuki abakene bahabwa akato bakabuzwa uburenganzira bwabo bwo gukoresha igare ryabo mu gihe ryaba ribafasha kubona ikibatunga !
Umuturage ugeze mu mugi wa Kigali afite umuzigo uremereye kandi akaba adashoboye kubona amafaranga yo kuriha imodoka iwumutwarira, kuki atawuha umunyonzi ngo awumutwaze ! Ibyo bitwaye iki Kagame n’Agatsiko k’Abasajya uretse ingeso mbi yo kwishongora bikabije bahinduye umurongo wa politiki bayoboresha iki gihugu !
Koko umurwa mukuru wacu Kigali ugomba kwirukanwamo abakene(90%) kugira ngo usigaranwe n’abavantara b’Abasajya n’incuti zabo gusa z’abaherwe ? Ako ni akarengane gakabije tutagishoboye kwihanganira.
Turasaba Abanyonzi b’i Gitarama n’abo mu Rwanda hose ko guhera ubu bahagurukana amagare yabo bagasubira gukorera mu migi yose y’igihugu bari barirukanywemo. Uwo ari we wese uziha kubitambika imbere, yaba Local Defense ,umupolisi cyangwa umusilikari ,bazamwiroheho bamukosore ikiba kibe. Wabona amaherezo matindi y’Ingoma mbisha y’Abasajya ari ahongaho izaturuka.
2.Abanyeshuri bimwe buruse nibahaguruke birenganure
Twese twababajwe n’ukuntu Agatsiko k’Abasajya kafashe icyemezo cyo kwima abana bacu buruse cyangwa inguzanyo yabafashaga kwiga kaminuza mu gihe abana babo bishyirwa mu mashuri ahenze cyane y’i Bulayi no muri Amerika kandi bakarihirwa amafaranga aturutse mu misoro yacu.
Nk’aho kwima abana buruse bidahagije, dore noneho Agatsiko k’Abasajya kadukiriye n’abana bacyiga mu mashuri yisumbuye, kagiye kubirukana muri Internat kugira ngo batorongere , babure iyo barara , babeho nabi bityo bate ishuri. Ubugome nk’ubu bwiyoroshe umugoma bukwiye umuntu wiyita umuyobozi koko ?
Ikibabaje kurushaho ni uko Agatsiko k’Abasajya kiyemeje kwica umutima w’abana bacu kabashora mu busambanyi ,ibyo bikagaragazwa na gahunda mbisha yo kunyanyagiza udukingirizo n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’abanyeshuri nk’uko Musenyeri Smaragde w’i Kabgayi adahwema kubyamagana.
Aka karengane karakabije,ntikakiri ako kwihanganirwa ! Abanyeshuri bose bakwiye guhanguruka bagafunga ibigo byose by’amashuri yisumbuye bakazongera kubifungura ari uko Leta y’Agatsiko k’Abasajya ihirimye, igasimburwa na Leta y’Abanyarwanda bashyira mu gaciro kandi bakunda igihugu. Ivangura Agatsiko k’Abasajya kimitse muri iki gihugu rirakabije, ni iryo kurwanywa mu buryo bwose bushoboka.
3.Abarimu muzakanguka ryari ?
Wagira ngo Agatsiko k’Abasajya hari icyo gapfa ni abitwa Abarimu. Kuko abarimu ari bo basa n’abafite inshingano yo kumurikira abaturage hirya no hino mu gihugu, Agatsiko kiyemeje kubatindahaza kugira ngo bajye bahora biruka inyuma y’icyo kurya uboshye amatungo ! Icyo Agatsiko kagamije ni ukugira ngo abarimu batabona umwanya wo gutekereza ku bibazo bikomereye igihugu cyacu no kureba uko bafatanya n’abaturage mu bikorwa byo kwibohoza.
Barimu dukunda, aho muri hose mu gihugu, nimudahaguruka ngo mwirwaneho muzarushaho gutindahazwa umwaka ku wundi, ntacyo muzigera mwimarira ! Bimaze iki kujya mwirirwa muganyira Agatsiko katabumva kandi ibyo kabima mushobora kubyiha muramutse mwemeye guhaguruka mugahangana nako ?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi1dd8d4afd2f95f27%2F1323110574%2Fstd%2Figihe-kirageze-ngo-abanyarwanda-bahagurukire-guhirika-agatsiko-k-abasajya-karenganya-rubanda-mu-buryo-bukabije.jpg)
Dore icyo mwakora cyoroshye kandi kiri très efficace : Nimusezerere Abanyeshuri bajye iwabo, mufunge amashuri yose mwiyicarire iwanyu, ntihazashira amezi abiri gusa imizinga y’Agatsiko itaravamo imyibano ! Ntihagire ubabeshya ngo igikorwa nk’icyo kinyuranyije n’indangagaciro yo gukunda igihugu n’umurimo ! Ahubwo gukomeza kwituramira kwanyu ni byo bisenya igihugu n’abo bana muvuga ko murera kugira ngo bazagire ejo hazaza heza. Ejo hazaza haba heza hate tukiyoborwa n’Agatsiko k’Abasajya kabereyeho kwica abajijutse kagasigarana impumyi gusa mu gihugu ?
Akarengane mugirirwa karakabije, gukomeza kwihangana ni ugutiza umurindi Agatsiko k’Abasajya kigize nk’Ikigirwamana mu Rwanda. Nyamara hari ukundi byagenda. Mubishatse kandi mukabyiyemeza, Agatsiko k’Abasajya kakwira imishwaro mu gihe nk’icyo guhumbya ijisho ! Ibyo mwatakaza kuri urwo rugamba ni byo bike cyane ugereranije n’ubwigenge n’ubuzima bwiza Abanyarwanda bose bakunguka, muramutse mubakijije aka Gatsiko k’abatindi babi baturutse Uganda.
4.Impunzi z’Abanyarwanda nimuhaguruke mutahe i Rwanda
Agatsiko k’Abasajya ntikagira isoni zo gukurikirana Abanyarwanda bagahungiye mu mahanga ! Ko muzi neza ukuntu ubugizi bwa nabi bw’aka Gatsiko bwarenze imipaka, muracyakora iki iyo mu mahanga ? Nimutahuke dufatanye kugakanda, amaherezo kazarambika ibirwanisho hasi. Ku badashoboye guhita batahuka, nimwisuganye maze buri wese yigomwe idolari rimwe gusa ku kwezi, rishyikirizwe abiyemeje guhangana n’aka gatsiko k’abicanyi. Muzaba mutanze umuganda wanyu.
5.Abarengana mwese nimuhaguruke, igihe ni iki.
Abambuwe amasambu yanyu,
Abasenyewe amazu mwese,
Abatemewe intoki kubera urugomo rw’Agatsiko k’Abasajya,
Abafunzwe imyaka n’imyaniko murengana,
Abimwe akazi kandi mufite impamyabushobozi…
Akarengane mugirirwa ntikakiri ako kwihanganirwa, nimuhaguruke twambarire kwibohoza, murebe ko abahekwaga batigenza, mu gihe kitarenze amezi atandatu gusa. Na Kadhafi yarashyize aragenda, ariko Libiya yo iracyariho !
Umwanzuro.
(1) Twebwe abagize CLUB-RDI y’i Butare, tumaze gutekereza bihagije, twiyemeje guhaguruka tukarwanya akarengane ku buryo budasubirwaho. Mu minsi itarambiranye tugiye gutangira ibikorwa bya karahabutaka ,duhangane n’aka Gatsiko k’Abasajya biyemeje kwica, gufunga Abanyarwanda, kubambura ibyabo, kubatindahaza no gusahura umutungo wose w’igihugu. Nta burengazira Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abasajya bafite bwo kudusubiza mu buja niyo mpamvu twiyemeje kwibohoza.
(2) Turasaba Nyakubahwa Faustin Twagiramungu, umuyobozi wa RDI-Rwanda Rwiza, ko niba akigira ubutwari nk’ubwo twari tumuziho kera, yatsinda ubwoba akagaruka mu Rwanda, akatujya imbere, tugafatanya gukanda aka Gatsiko k’Abasajya kugeza gashizemo umwuka.
(3) Turasaba n'abandi Balideri twumva bavuga ku maradiyo mpuzamahanga ko niba bagamije kubohoza Abanyarwanda by'ukuri batinyuka bakaza mu gihugu kudutera ingabo mu bitugu, tugafatanya urwo rugamba . Nimutaza tuzirwanaho uko dushoboye. Uzatinyuka kuza Abanyarwanda bagiye kugwa ku ngoyi bazabimwitura incuro ijana.
Koko rero, igihe kirageze ngo Abanyarwanda ubwacu duhaguruke twirenganure!
Harakabaho u Rwanda Rwiza kandi rwigenga,
Rutari ku ngoyi y’Agatsiko k’Abasajya.
Harakabaho Abarwanashyaka banga ubucakara.
Niyomwungeri Jonathan
Club-RDI Butare.