Icyunamo: Leta ya Paul Kagame irapfobya jenoside kuburyo abanyarwanda n'abanyamahanga bahunga u Rwanda mu gihe cy'icyunamo!
[Ndlr : « Umutego mutindi ushibuka nyirawo agihari ! » Umuryango FPR Inkotanyi na Kagame Paul bagize uruhare rukomeye rwo gukoma imbarutso ya jenoside yahitanye abahutu n’abatutsi benshi muri Mata 1994 ubwo biyemezaga guhanura indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal na mugenziwe w’u burundi Ntaryamira Cypriano n’abari muri iyo ndege bose. Icyo gikorwa k’iterabwoba cyo guhanura indege ya gisivile ntikigeze gikorerwa iperereza n’umuryango w’abibumbye kuko kagame wagikoze yari ashyigikiwe n’igihugu k’igihangange ku isi cya leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubwongereza kuburyo n’urukiko rw’Arusha ibyo bihugu byarutegetse kutibeshya ngo rukurikirane ikibazo cy’ihanurwa ry’indege !
Mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda, no guhishira uruhare rwe muri jenoside ,Kagame yahinduye icyunamo cyo kwibuka abacu bishwe umwanya wo kuryanisha abanyarwanda, agategeka hose ko abahutu bagomba koza amagufwa y’abishwe, agakoresha ibitaramo byo kurira batuka abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ngo ni abajenosideri no gushyiraho urutonde rw’amagambo atagomba kuvugwa kuko agaragaza ukuri kw’ibyabaye.Kagame kandi arashinjwa na ONU gukora jenoside y’abahutu muri Congo ; akaba afata icyunamo nk’uburyo bwo gutitiza abahutu ngo batibuka ababo yahitanye ! Kubera ibyo byose urubyiruko n’abanyamahanga batangiye kujya bahunga igihugu cy’u Rwanda mu kwezi kwa mata buri mwaka bakigira mu mahanga ! none iyi mikorere ya Kagame na leta ye si UGUPFOBYA JENOSIDE ?]
Buri tariki ya 7 Mata mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bimaze kugaragara ko benshi mu rubyiruko rukunda kwidagadura mu gihe cy’icyunamo rukunze kujya mu bihugu by’abaturanyi kwishimishirizayo, kuko mu Rwanda biba bibujijwe. Nk’uko bamwe mu rubyiruko babitangarije IGIHE bavuga ko benshi muri bo bakunda imyidagaduro cyane cyane indirimbo, kubyina ndetse n’ibijyanye na byo, bakunze kujya mu bihugu by’abaturanyi cyane muri Uganda n’i Burundi kugira ngo bakomeze kwidagadura nk’ibisanzwe.
Wizy Super Star utuye mu mudugudu w’Indatwa, Akagari ka Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo, mu kiganiro twagiranye, yagize ati ”Akenshi iyo tugiye mu cyunamo, bamwe mu nshuti zanjye bavuga ko bagiye muri Uganda gukomerezayo ikirori kuko ino haba hakonje. Iyo mbabwiye ko bakwiye kwihangana kuko icyumweru kimwe atari kirekire, bambwira ko batakwihanganira icyumweru cyose batareba imipira, bajye mu tubyiniro cyangwa ngo bumve indirimbo bashaka.”
Akomeza avuga ko we abona hari hakenewe ingando zo gukangurira abantu bose gukunda igihugu, kuko atari urubyiruko gusa rukunze kujya hanze y’igihugu muri ibyo bihe ariko hari n’abantu bakuru nabo mu gihe cy’icyunamo hari abajya hanze.
IGIHE twaboneyeho gusura amwe mu masosiyete atwara abantu nka “Kampala Coaches” ikora Kigali-Nairobi na “Jaguar” ikora Kigali-Kampala ndetse na “Volcano Express” ijya i Burundi.
Yanick uhagarariye “Volcano Express” ikora Kigali-Bujumbura yadutangarije ko n’ubwo ubusanzwe babona abagenzi benshi, ko muri iki cyumweru ho abajya Bujumbura babaye benshi cyane kandi biganjemo urubyiruko. Yavuze ko benshi bamubwira ko bajyayo kugira ngo bakomeze kwidagadura kuko mu Rwanda biba bidashoboka. Yakomeje avuga ko ubusanzwe hari igihe imodoka zahagurukaga zitujuje abantu ariko ko iyo icyunamo cyegereje, saa yine baba barangije kugurisha amatike yose kandi ku munsi imodoka bohereza i Burundi ziba ari indwi.
Umukozi ukata amatike muri “Jaguar” zijya Kampala na we yavuze ko muri iki cyumweru hagiye abantu benshi biganjemo urubyiruko cyane cyane ku wa gatanu, ku buryo na we yibazaga icyabaye kugira ngo babone abagenzi bangana gutyo. Yakomeje avuga ko ku munsi bohereza i Kampala imodoka ndwi akenshi zagendaga zituzuye. Agira ati "Ariko ubu ntibisanzwe kuko uyu munsi zuzuye mu masaha ya mu gitondo nyuma ya saa sita nta muntu twahaga itike. Ibi bitandukanye n’indi minsi."
Gasasira Gaspard Ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), akaba anafite mu nshingano ze gushishikariza ibigo bya Leta, ibyigenga, Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho, ibigo by’Abihaye Imana na za Ambasade kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu kiganiro kuri telefoni na IGIHE, yadutangarije ko abantu bose bafata gahunda yo kujya mu myidagaduro hanze y’igihugu mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo kwamaganwa.
Yagize ati "Abazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo gusaza. Urwo rubyiruko rujya kwidagadurira hanze na rwo rukwiye kumenya amateka kuko ari bo bazasigara bayigisha abana babo kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda, muri ibyo bihugu baba bagiyemo ndetse n’ahandi ku Isi. Bakwiye kwifatanya n’abandi, kuko ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi ubu zibasiye cyane abangana na bo, kandi bakazirikana ko bagomba kugira uruhare mu gufata mu mugongo abasizwe iheruheru na yo."
Source : igihe.com