Ibyahishuwe na Kagame Paul muw'2014 bikomeje kwigaragaza! Tanzaniya nayo yinjiye mu cyunamo cya ministre wayo w'imari witabye Imana muri Afurika y'epfo!

Publié le par veritas

http://umwezi.net/wp-content/uploads/2013/06/Jakaya-Kikwete.jpg[ndlr :Mu masaha ari munsi ya 72 gusa akarere k’ibiyaga bigari gatakaje abagabo 3 bazwi mu rwego rwa politiki ! Mu gihe abantu bakibabajwe n’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya wahotorewe mu gihugu cy’Afurika y’epfo,hagakurikiraho urupfu rwa Colonel mamadou Ndala wa Congo waguye mu gico cy’umwanzi, ubu haravugwa urupfu rwa ministre w’imari w’igihugu cya Tanzaniya waguye mu gihugu cy’Afurika y’epfo azize uburwayi butaramenyekana ! Ese aho ibyahanuwe na Kagame Paul ko uyu mwaka w’2014 uzashegesha abanyarwanda, ntibishobora no kuzagera no kubaturanyi ? Ni ukubitega amaso !]

 

Minisitiri w’Imari wa Tanzania Dr William Mgimwa (ku ifoto hasi) yaguye mu bitaro bya Milpark Hospital mu gihugu cya Afurika y’Epfo, kugeza ubu indwara yamwishe ntiramenyekana.


Mbere y’uko uyu mugabo Dr William Mgimwa apfa, Dr Servacius Likwelile umunyamabanga mukuru w’imari muri Tanzania yari aherutse kujya muri iki gihugu, akaba yari yagarutse avuga ko uyu mugabo agenda yoroherwa ariko ntiyavuga indwara yari arwaye.


http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH400/arton46174-18db5.jpgNaho Mahmoud Mgimwa wavukanaga na Dr Mgimwa, we yabwiye The Daily Nation ko kugeza ubu atatangaza urupfu rw’umuvandimwe we, kuko ngo ubu biri mu maboko ya Leta ya Tanzania.


Dr Mgimwa w’imyaka 63 yagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2012 asimbuye Mustapha Mkulo ubwo Perezida Kikwete yahinduraga abaminisitiri.


Mbere y’uko aba Minisitiri w’imari, Dr Mgimwa yabaye umwarimu wa kaminuza Bank College muri Mwanza, yanabaye umudepite uhagarariye Intara ya Kalenga.


 

Source : igihe.com

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article