Ibitutsi bya Kagame biva k’ubwoba afite bw’ubushobozi bucye, no gutinya ingufu z’abandi.
Kagame n’umwe mu banyapolitiki bo muri iki kinyejana bakunzwe kurangwa no gukanga abaturage bayoboye babatera ubwoba, cyane akoresheje ibitutsi no kutihanganira abamunenga.
Abamuzi bemeza y’uko amateka ye atamwemerera kuba yakwihanganira abatavuga rumwe nawe, kuko atigeze atozwa ubuyobozi cyangwa se ngo abe yarigize nibura ahabwa ubumenyi bwo mu mashuri bwatuma ayobora abantu muri demokarasi.
Ubuzima yanyuzemo butuma atabasha kwihangana , ngo yumve ko kwemera kunengwa ari imwe mu miterere iranga abategetsi bagendera kuri demokarasi, kwemera kunengwa no kwihanganira abakunenga nibyo demokarasi. N’igipimo nyacyo cy’umunyapolitiki wemera amahame mpuzamanga y’ikiremwa muntu, kuko akenshi ahohotera abo yikanze ko bashobora kuba batavuga rumwe.
Nta byago nko kwisanga mu bintu udashoboye
Benshi bemeza ko Kagame yisanze ari mu bintu adashoboye, ari byo byamuteye kwikanga, akarenganya buri wese acyetse ko batavuga rumwe, no gutukana hose nk’umuntu utagira ikinyapfura.
FPR ishingwa no kugira ngo ibashe kugera ku itsinzi, yifashije ibice bibiri, icyambere cyari itsinda ry’abanyapolitiki b’abasivili, icyakabiri cyari itsinda ry’abasirikare ryari riyobowe na Kagame.
Mu by’ukuri abanyapolitiki nibo bari bazi ibyo bakora byatuma bageza FPR ku ntego zayo, muri abo nyapolitiki bari bagize FPR harimo ba Bizimungu, Mazimpaka, Tito Rutaremara, Sendashonga, Bihozagara, n’abandi. Nibo bakoraga politiki ya FPR, kandi bari bakomeye cyane, k’uburyo bashoboye kumvikanisha ikibazo cyatumye FPR ifata intwaro igatangira kurwana. Abibuka amateka y’intambara ya FPR baribuka ibiganiro by’Arusha by’izi nararibonye muri politiki, ndetse abibuka neza igihe cy’abasirikare 600 bazaga muri Kigali (CND) bari bafite itsinda ry’abasirikare n’abasivili babayoboye, muri abo harimo Bizimungu, Tito Rutaremara, ndetse na Sendashonga.
Ibyo byose n’imirimo Kagame atari kubasha gukora, kuko atari ayifitiye ubushobozi. We yari umusirikare, politiki ntaho yari ayizi, ahubwo ibiri amambo, ba Dr Rudasingwa, n’ubwo bari abasirikare ariko batoranyijwe kuba abanyapolitiki, kuko ariwe wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR bwa mbere.
Ariko Paul Kagame akimara kugera mu Rwanda ntabwo yashoboye kwihanganira ko hari umuntu umutegeka, no mu mvugo ya FPR mu gisirikare yari yarabigishije ko umusivili, ari umuntu udashobora kuruta umusirikare, abibuka icyo gihe baribuka ukuntu umusirikare wa FPR cyane abato bumvaga ko umusivili ari ntacyo avuze.
Aka gasuzuguro Kagame yasuzuguraga abasivili katumye adashobora kwihanganira kuyoborwa nabo, maze igihe Bizimungu yari Perezida Kagame ntabwo yihanganiraga ko amuyobora, niko guhera ku basivili bose bari bayoboye FPR abasubiza hasi, abandi baricwa, abasigaye barahunga, abandi bateshwa agaciro.
Bizimungu aba aramuhiritse ndetse aramufunga, Mazimpaka ngira ngo kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye, Sendashonga aricwa, Bihozagara ntawamenya ko yigeze kuyobora, n’abandi benshi babuze cyangwa bateshejwe agaciro k’uburyo butandukanye. Muri abo bose hasigaye Rutaremara nawe wemeye gukora ibyo atemera kugira ngo abashe gukomeza kugira amahoro.
Ibi byatumye FPR iva k’umurongo yari ifite, maze aho kuzana amahoro igenda iba igikoresho cy’iterabwoba, abantu bakarushaho kuyifata nk’igikangisho, aho kuba ishyaka ry’amahoro nk’uko yari yariyise “umuryango”.
Amaze guhirika burundu itsinda ry’abasivili, yadukirikiye abasirikare yacyekaga ko bashobora kumukoma mu nkora mu mugambi we wo kwigira akamana, muri abo yatinyaga cyane Gen Kayumba, n’abandi yabonaga bashobora kutamwumva kuko bamurushaga igisirikare ndetse banakunzwe cyane kumurusha, bamwe bapfuye impfu zidasobanutse, abandi barahunga, Col Ndugute, Col Ngoga, LT Col Rutahisire n’abandi, abandi bakurwa mu gisirikare ikubagahu, Col Nyamurangwa, Col Dodo , Col Musitu, n’abandi. Abandi baratotezwa cyane nka Gen Kayumba, Col Karegeya , Maj Furuma n’abandi basirikare benshi bahisemo guhunga aho gupfa nka bagenzi babo.
Iri terabwoba rimaze gushyirwa ku bo yatecyerezaga ko bamubangamira, ryashyizwe ku banyarwanda bose, batangira kuyoborwa k’ubwoba, itangazamakuru rirafungwa, abantu baracecekeshwa, amashyaka afunga iminwa, maze abantu bose bafata FPR nk’intare nk’uko ikirangantego cyayo kibivuga.
Ibyo ntiyabikoreye abanyarwanda gusa kuko amaze kubona ko abanyamahanga nabo batangiye kumuvumbura, buri gihe yakoreshaga iterabwoba, kubatuka imbere y’abambasaderi babo, kugira ngo abakange hatagira umubuza umugambi we w’igitugu.
Abantu benshi bemeza ko imyitwarire yo gutukana ya Kagame, ahanini iterwa n’ubwoba afite, buri gihe abanyagitugu baba bafite ubwoba, ko amakosa yabo yajya hanze, kandi bakaba batizeye ubushobozi bwabo, bityo bagahitamo kubusimbuza gukanga, no guhuma amaso abaturage, kugira ngo bakeke ko ari abanyembaraga, kandi hatagira n’utinyuka kugira icyo avuga cyangwa ababaza.
Ubu buryo yakunze kubukoresha cyane mu gihe yatumiraga abanyamakuru mu biganiro, yakundaga gutukuna no kubakanga kugira ngo hatagira utinyuka kumubaza ikibazo gifatika, ndetse no gufunga abanyapolitiki batavuga rumwe, abandi akabatukira mu ruhame, abatesha agaciro n’ibindi bikorwa bisa n’ibyo akora buri munsi.
Ubu bwoba bw’igitugu abanyarwanda barimo bukeneye abanyarwanda bitanga, bashobora kububakuramo kuko bumaze gufata intera ndende. Ni nde uzabafasha, ni nde uzitanga akahanganira gutukwa ariko akabohora abanyarwanda? N’abanyarwanda bamaze gutinyuka bagashira ubwoba, bakemara gusebywa kuburyo butandukanye, bakitwa abajura, abaswa, ibigarashi, amazira ntoki, isazi n’andi mazina, ariko bakihangana ntibakangwe n’ibyo bitutsi bimeze nk’ubukana bw’imboga butotsa imbehe.
Charles I.