HRW, irerekana tumwe m’udushya leta ya Kagame yakoze muri 2010

Publié le par veritas

 

HRW-copie-1.pngUmuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu Human Rights Watch wasohoye icyegeranyo gikubiyemo tumwe mu dushya two kubangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu leta y’ u Rwanda ya koze mu mwaka w' 2010. 

HRW Ivuga ko n’ubwo u Rwanda rugaragara  nkaho rutera imbere, ariko ntabwo aribyo, ahubwo rwuzuyemo amakosa amwe namwe akabije abangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ivuga ko ibyo byose byabaye cyane mu gihe hari hategenyijwe amatora ya perezida wa Repuburika, mu kwezi kwa Kanama 2010. Ikomeza ivuga ko nubwo Kagame bivugwa ko yabonye amajwi agera kuri 93’8 % ariko amatora yaranzwe n’ubwisanzure bucye cyane , aho abari bahanganye batigeze bahabwa amahirwe yo kugira uruhare mu matora.

Uwo muryango kandi ukomeza uvugako amatora yaranzwe no kwimira abatavuga rumwe na perezida Kagame wari umukandida wa FPR, amashyaka atavuga rumwe nyirizina na FPR yabujijwe kugira uruhare muri ayo matora, maze bishyiriraho ayitwa ko atavuga rumwe nayo ariko akorera mu kwaka kwayo.

Bavuga kandi ko ayo matora yaranzwe no kutagira uruhare mu itangazamakuru, kuko mbere y’uko ayo matora aba, itangazamakuru ryigenga ryabanje gufungwa burundu ryirukanwa mu Rwanda.

Umwaka w’2010 kandi HRW ivuga ko ari umwaka waranzwe n’ibintu bibi bitandukanye aho abanyapolitiki batavuga rumwe na kagame bafunzwe bazizwa ibitecyerezo byabo, muri abo twavugamo Me Ntaganda w’ishyaka rya PS Imberakuri, Mme Ingabire Victoire Umuhoza wa FDU Inkingi, bafunzwe bazizwa ko batavuga rumwe na leta ya FPR iyobowe na Kagame.Abo banyapolitiki kandi baracyafunze n’ubu kandi ubutabera bwabo ntibwubahirizwa kuko urubanza rwabo rutaraburanishwa mu mizi.

Bavuga ko atari abo gusa kuko n’abarwanashyaka bayo mashyaka bafunzwe bazizwa ibintu bitandukanye harimo kwigaragambya n’ibindi bikorwa byarwanyaga ubutegetsi bwa FPR. Hafunzwe kandi undi mu muntu utavuga rumwe na leta ya Kagame Mushayidi, wafatiwe i Burundi akazanwa mu Rwanda akaza gushinjwa ibyaha  bitandukanye birimo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame no kubuvuga nabi, ndetse ngo n’imvugo zihembera amacakubiri, twababwira ko uwo munyapolitiki yakatiwe igifungo cya burundu azizwa kutavuga rumwe na FPR.
 Umwaka wa 2010 umunyamategeko wari uje kuburanira Mme Ingabire Victore, umunyamerika Me Peter Erlinder yafungiwe mu Rwanda igihe kigera ku byumweru 3 azira ibyo yari yarigeze kwandika kuri jenoside y’u Rwanda yakorewe abatutsi muri 1994, bitashimishije leta y’u Rwanda.

Ikanagaruka cyane ku cyaha cyakomeje gushinjwa abatavuga rumwe na leta ya Kagame cy’ingengabitecyerezo ya jenoside, guteranya amoko y’abanyarwanda guhembera amacakubiri, ivuga ko ayo mategeko uko ari abiri akunda gushinjwa abanenga ubutegetsi bwa Kagame yafunze abantu beshi muri uyu mwaka. Ikomeza ivuga ko atari ukubafunga gusa kuko uhereye nambere bari barahuye n’ibibazo bitandukanye, cyane birimo itotezwa ritandukanye ryatumye ndetse amwe mu mashyaka yabo (FDU-Inkingi na Green Party) atemererwa kwiyandikisha ngo agire uruhare mu matora yari ateganyijwe muri Kanama 2010 y’umukuru w’igihugu.

 uretse nayo mategeko ngo hagiye habaho impfu zitunguranye zagiye zikorerwa abatavuga rumwe na leta ya FPR, aha batanze urugero rwa Andre Kagwa Rwisereka wari visi perezida wa Green Party wishwe urubozo atemaguwe. Ibi kandi ngo byagiye bikorwa bikurikira ibindi bikorwa byo gutoteza batavuga rumwe na Kagame bamuhunze, babanyapolitiki, ndetse harimo no gushaka kubicira mu mahanga aho bahungiye, HRW yatanze urugero rwa Gen Kayumba Nyamwasa Faustin warashwe urufaya rw’amasasu ku itariki ya 19 Kamena 2010,  aho yari yarahungiye mu gihugu cya Afrika y’Epfo, agakomereka bikabije, ikanavuga ko inzego z’umutekano z’icyo gihugu zigaragaza ko u Rwanda rufite uruhare muri icyo gikorwa . Uwo musirikare mukuru akaba ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame wari umaze iminsi anenga ubutegetsi bwe kumugararo mbere y’uko bashaka kumuhitana Imana igakinga ukuboko .

Mu rwego rw’itangazamakuru HRW ivuga ko usibye kuribuza ubwigenge ndetse no gushyiraho amategeko agamije kurifunga burundu kubutaka bw’u Rwanda, habayeho kwica bamwe mu banyamakuru, banengaga leta ya Kagame. Batanga urugero rw’umunyakuru w’ikinyamakuru Umuvugizi  Jean  Leonard Rugambage wari mu iperereza ry’uwashatse kwica Gen Kayumba,  akaba yari n’umuyobozi wungirije w’icyo kinyamakuru wishwe arashwe urufaya rw’amasasu imbere y’,urugo rwe i Nyamirambo ho muri Kigali, mu murwa mukuru wa Kigali.

HRW ivuga ko ibyo byabaye nyuma y’aho inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda ifungiye by’agateganyo ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, ndetse n’abayobozi b’ibyo binyamakuru byose  bakajya mu buhungiro.

Nyuma, uwo muryango ukomeza uvuga ko habaye ho gukatirwa kw’abanyamakuru Charles Kabonero, Didas Gasana, na Richard Kayigamba bakatirwa gufungwa amezi agera kuri 6, ndetse no gutanga amande meshi. Ibyo kandi byari bikurikiranye n’ibindi bihano byahawe umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi Gasasira Jean Bosco, nawe waciwe amande meshi mu kwezi kwa  Mata.

Nyuma kandi mu kwezi kwa Nyakanga, abanyamakuru batatu b’ikinyamakuru Umurabyo bafunzwe bazizwa inkuru batangaje, umwe yaje kurekurwa, ariko abandi n’ubu baracyari muburoko bazizwa umurimo wabo w’itangazamakuru.

Imiryango kandi iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, HRW ivuga ko itigeze yoroherwa no gukorera mu Rwanda, yirukanywe na leta ihura n’ikibazo cyo gusebyan’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu  ikorera leta, indi miryango yibasiwe cyane  ni LDGL na  LIPRODHOR,ari nayo miryango mike cyane yigenga idakorera mukwaha kwa guverinoma.

HRW ivuga kandi ko u Rwanda rwafashe umunyekongo Gen Laurent Nkunda, kaba kugeza ubu afunze adahabwa ubutabwera kandi hatanagaragazwa icyaha yakoreye u Rwanda,  ikanavuga ko benshi mu bari bamushyigikiye bishwe abandi bakaba bakomeje gutotezwa kuburyo bw’indenga kamera kandi muri abo babatoteza harimo na leta ya Kigali .

.Ku itariki ya 1 Ukwakira, 2010 akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu ka Loni kasoheye raporo igaragaza ubwicanyi bw’indengakamera ndetse bushobora kwitwa Jenoside bwakorewe impunzi z’abahutu zari muri Kongo bwakozwe n’abasirikare ba leta y’u Rwanda.

HRW isoza ivuga ko n’ubwo ibyo byose byabaye hari  abatera nkunga bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe no kutubaha uburenganzira bwa muntu hamwe no kuniga itangazamakuru mu Rwanda, ikomeza ivuga ko ariko hari n’abandi  batabibona.  ivuga ko ibyo byagaragaye kandi ko na raporo y’umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’abongereza (Commonwealth ) yatanzwe nyuma y’amatora yagaragaje ko idashimishijwe n’iinyongwa ry’uburenganzira bwa muntu ryaharanzwe, igasoza ivuga kandi ko kugeza ubu leta y’u Rwanda itabanye neza na Loni kubera raporo yiswe Mapping yashinjije ingabo z’u Rwanda ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abahutu muri Kongo.

Charles I.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article