Gen GUMISIRIZA Wilson yamaze abanyacyangu abashimuta !
N’ubwo minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharisisi aherutse guhakanira akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko inzego z’ubutasi za Leta ya Kagame zidashimuta abanyarwanda batandukanye cyangwa ngo zibafunge ku buryo budasobanutse, iperereza rikorwa n’ikinyamakuru Umuvugizi rigaragaza ko ari byo Leta ya Kagame ikora gusa.
Bamwe muri za maneko twavuganye zibarizwa mu cyahoze ari Cyangugu, zemeza ko abaturage baho bashize bashimutwa ku mabwiriza ya Gen Gumusiriza Wilisoni, aho abenshi muri abo bashimutwa ari abaturage batishimiye ubutegetsi bwa FPR, dore ko badatinya no kubunenga ku mugaragaro, bityo maneko zaho na zo zikabihimura, bakaburirwa irengero. Umwe mu bo twavuganye yadutangarije ko abaturage bashimutwa babuze aho bavugira, dore ko itangazamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu byabavugiraga, byameneshejwe. Abaturage babuzwa amahwemo, bagashyirwaho iterabwoba n’inzego z’ubutasi, izi zikanabangamira ubwisanzure bwabo.
Nk’uko tubitangarizwa n’izo za maneko zikorana n’inzego z’ubutasi za perezida Kagame, zemeza ko mu ntangiriro y’uyu mwaka, hashimuswe uwigeze kuba umushoferi wa Col Masozera Richard, James Munyaneza, akaba yarashimuswe nyuma yo kuvuguruza bagenzi be barimo gutukira Col Karegeya mu kabari, anaboneraho umwanya wo kumutaka nk’umukoresha mwiza ngo wafataga neza abakozi igihe bakoranaga mu biro bikuru bishinzwe iperereza ryo hanze. Ayo magambo James Munyaneza yavuze ni yo yatumye Col Dan Munyuza atanga amabwiriza yo kumushimuta. Kuva icyo gihe, umuryango we ukaba utaramuca iryera, ku buryo benshi bemeza ko ashobora kuba yarishwe, dore ko banamubuze muri za gereza za gisirikare zo hirya no hino mu gihugu.
Andi makuru atugeraho, aturuka ahantu hizewe, yemeza ko maneko za Kagame na none zatanze amabwiriza y’uko umwe mu basirikare wakoraga mu bashinzwe kurinda umutekano wa perezida Kagame, Lt Joel Mutabazi, na we aherutse gushimutwa nyuma yo kuvuguruza bagenzi be mu biganiro, ubwo baganiraga kuri Gen Kayumba. Joel Mutabazi na we yaje kugira ibyago byo kugaragaza ko ashyigikiye Gen Kayumba, amagambo yavuze akaba ari yo yatumye ashimutwa, ubu akaba afungiye i Kami, ku buryo ashobora no kwitaba Imana igihe icyo aricyo cyose.
Undi musirikare mukuru wo ku rwego rwa Major witwa Maj Sengati John, yakuwe mu gisirikare igitaraganya nyuma yo kuva Darfur, ahita ashimutwa umuryango we utabizi. Nyuma y’aho umuryango we utabarije, yaje kwimurirwa muri za gereza zibarizwa mu mugi wa Kigali, aho akomeje kuborera, ubu akaba ataranashyikirizwa ubutabera. Maj Sengati yazize gusa ko yahoze ari umwe mu basirikare bari hafi ya Gen Kayumba igihe yari umugaba mukuru w’ingabo, akaba yaranakundaga kugaya imikorere ya Gen Jack Nziza n’abandi bamukuriye yo kwica no gufata nabi abasirikare.
Johnson, Europe. (umuvugizi)