FPR yumukije abacikacumu, ngo ntagahunda yo kubashyiriraho ikigega cy'indishyi mu gihe AgDF kashinzwe umunsi umwe !
Gahunda yo gushyiraho ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntishoboka, ahubwo bazakomeza gufashwa kubafasha kwiyubaka nk’uko bisanzwe bikorwap; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Francois Xavier Ngarambe avuga ko iki kibazo gikomeye kandi kidashoboka kuko byasaba ko buri Munyarwanda n’abacitse ku icumu bajya batanga amafaranga muri icyo kigega, ayo mafaranga akaba ari yo agaruka kubafasha.
Ibyo biterwa n’uko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda bayikoreye Abanyarwanda, bitandukanye n’iy’Abayahudi yakozwe n’Abanazi b’Abadage, bivuze ko ho ari abaturage b’u Budage bagomba gufasha Abayahudi.
Ubwo yabazwaga icyo kibazo tariki 08/10/2012, Ngarambe yasobanuye ko habayeho ugusobanurira nabi Abanyarwanda iki kibazo.
Yagize ati: “Twekujya tubeshya abantu, ntago ikigega cy’indishyi uko bacyumva kizabaho, kuko bivuze ko n’uwacitse ku icumu twamusaba kujya gutangamo amafaranga. Icyo RPF yemera kandi yanagejeje ku nzego za Leta ni uko habaho uburyo bushyigikira abacitse ku icumu buri gihe kugira ngo biteze imbere”.
FPR-Inkotanyi nk’ishyaka riri ku butegetsi rireberera politiki y’igihugu, ryizera ko ibyinshi biri gukorwa binyuze mu kigega gifasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG) kandi kikazakomeza; nk’uko byemezwa na Christophe Bazivamo wungirije umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi.
Ngarambe asanga abayobozi baratinye kubwiza abaturage ukuri bitewe no kudashaka kwiteranya.
Ikibazo cy’ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda kirasaba ubundi busobanuro buhagije kuko uretse abanyamakuru batabyumvaga n’abacitse ku icumu benshi babagaho bahanze amaso icyo kigega.
Emmanuel N. Hitimana (Kigalitoday.com)