Icyo Bwana Kayibanda Hildebrand avuga ku nkuru y'uko yatanze umusanzu mu kigega cy'Agaciro.

Publié le par veritas

Kayibanda-Hildebrand.png

Uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 09/10/2012 natangajwe cyane n’inkuru yasohotse mu kinyamakuru kivugira Leta y’u Rwanda kitwa « igihe.com » ifite umutwe ugira uti : « Ikigega Agaciro cyateje umwiryane mubatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ».


Iyo nkuru yavuzweho amagambo menshi arimo ibinyoma, gusebya no gutukana.Nkaba nifuje gusobanurira abasomye iyo nkuru uko nyibona. Muri make ndi umunyarwanda utuye mu gihugu cy’Ububiligi. Ibyangombwa byanjye, cyangwa ikindi kibazo nagira mu buyobozi nk’umwenegihugu ngikemurira muri ambasade y’u Rwanda iri mu Bubiligi nk’uko umuturage uri mu gihugu yiyambaza akarere atuyemo.

 

Iyo ngiye muri ambasade nk’umwenegihugu ntabwo mba njyanywe n’ibibazo bya politiki nk’uko benshi babyibwira. Mu Rwanda mpafite  benewacu, n’inshuti. U Rwanda ni igihugu cyanjye. Iyo ngiyeyo ntabwo mba ngiye gukoma yombi, cyangwa se ngiye mu mishyikirano ya politike, nkuko abenshi bakunze kubyibazaho.


Ibintu byose bivugwa muri iriya nkuru ya sohotse ku « gihe.com » byerekeranye n’umusanzu w’Agaciro ni propagande ya politiki, kuko abatanze umusanzu nkuwo mu Bubiligi baba bafite liste biyandikishijeho n’imikono yabo n’amafaranga batanze. Iyo liste ntayo ndiho.


Nkaba nsaba abantu bose basomye iyo nkuru kwitondera ibivugwamo byuzuye urujijo biherekejwe n’amagambo y’abasomyi arimo imvugo nyandagazi, ibinyoma n’ibitutsi. Ushaka kugira ibindi bisobanuro ambaza kuri iyi nkuru yabinyuza kuri adresse yanjye iri munsi aha.



Mugire ibihe byiza



Kayibanda Hildebrand    

burandi@yahoo.fr

Tél: +32477289071

 

 

Ndlr: Nyuma yo kubona ibi bisobanuro bya Bwana Kayibanda Hildebrand, ubwanditsi bwa veritasinfo bwabonye n’ubutumwa bwa Bwana Twagiramungu Faustin Prezida w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’umubyeyi wa Jean Grégoire Twagiramungu. Ubwo butumwa yabunyujije kuri  twitter ye bukaba  buteye butya:

 

FaustinTwagiramungu @FTwagiramungu

FaustinTwagiramungu

Jean Grégoire Twagiramungu yavuye mu Rwanda afite imyaka 8.Kujya mu Rwanda cyangwa kurusubiramo burundu ni uburenganzira bwe. Ibyo gufasha u Rwanda n'abanyarwanda si ngombwa ko abikora abinyujije mu kigega cy'Agaciro DF.

 

 

 

Ubwanditsi bwa Veritasinfo

 





Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article