FDLR-M23 : Umutwe wa FDLR wasahuye intwaro z'umutwe wa M23 mu kigo cya Rumangabo !

Publié le par veritas

http://www.rdctube.com/congonews/files/2012/11/148570_492244087473785_1165452555_n.jpg

Urusaku rw'imbunda zikaze nirwo rwumvikanye iri joro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane taliki ya 10 mutarama 2013, hagati ya FDLR na M23 mu gace ka Rumangabo,Kibumba.


FDLR ikaba yasahuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ibyo bikaba byabaye ubwo izo nyeshyamba zerekezaga mu Rwanda zinyuze Kibumba,umubare w'abahaguye ku mpande zombi ukaba utaramenyekana.

 

Umutwe wa m23 muri ikigihe ntiworohewe n'inzara kuko abarwanyi bawo bari bizeye ko bashobora kongera gutera umujyi wa Goma bakongera gusahura nkuko babikoze ubushize,ariko birasa nkaho bitaboroheye kuko bashobora kubirukansa bakabageza i Kigali.


Amakuru tugitohoza neza avuga ko umuvugizi wa M23 LT.COL KAZARAMA JMV  ashobora kuba yatorokeye muri Sudani y’epfo kuko atashoboye gukumira ibitero bya FDLR ubwo zasahuraga ububiko bw'intwaro za m23, Bivugwa ko Kazarama yatorokanye akayabo k'amadorari kuko abona urugamba batangije ntagahunda rufite.


Ubu abo barwanyi ba m23 bakaba bari gukora ibikorwa byo kwiba mu gace ka Busendo ahari umuhanda uva Beni-Butembo,bakaba barigabyemo ibice 2 kimwe cyiyita FDLR aricyo gisahura kikanica,ikindi gice gikomeza kwiyita M23 ; Ibyo bice byombi bikora ikinamico yo kurasanaho ariko ntihagire upfa.


Uyu mutwe wa M23 ukaba warukwiye gushyira intwaro hasi ukishyira mu maboko ya leta inzira zikigendwa.



kakule.kasereka
GOMA

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> ariko se koko ibi byarabaye?biramutse aribyo fdlr yaba ari umutwe udakwiye gukinishwa. rwanda govmt yagakwiye gushyikirana nabo amazi atararenga inkombe<br />
Répondre