FDLR/M23 : Kagame niwe uyobora FDLR kuko iyo FPR iri gutsindwa FDLR iza kuyitabara !

Publié le par veritas

http://wscdn.bbc.co.uk/worldservice/assets/images/2011/09/29/110929181614_fdrl_troops_304x171_afp.jpgIbi bintu uyu mugabo Reyntjens avuga ni ukuri gusa gusa! kuko birazwi ko  Fpr na Fdlr bikorana.igihe Fpr yashakaga kwereka amahanga ko itavangura yahamagaye Fdlr, n’uko Rwarakabije wari uyiyoboye arataha hamwe n'abandi benshi. igihe bashakaga gushinja ibinyoma Ingabire bahamagaye Fdlr zohereza ba Nditurende n'abandi idosiye irakorwa none dore barayirangije.

 

ubu noneho babonye ko amahanga abahagaze kugakanu ababaza ibya M23 bahita bahamagara Mr Laforge Bazeye bati turwaneho uvugeko arimwe mwateye kugirango amahanga yumve ko niba turi no muri Congo dufite impamvu zo kujyayo!! Nyamara (et pourtant) ejo uyu laforge (le même Laforge quel nom rwandais) yavugagako babeshya ko badashobora kunyura aho M23 ishinze ibirindiro.

 

Tureke kwibeshya no kubeshywa! FDLR na FPR ni zimwe zikorera hamwe zifite intego zimwe! Ni byo koko , no muri raporo ya ONU ,hagaragaramo ko FPR ifite abasirikare 2000 ba FDLR yohereje muri M23 kandi abasilikare ba FPR bakaba bakorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na FDLR. Ubu bufatanye bwa FPR na FDLR bumaze kurimbura abacongomani barenga miliyoni 6 kandi buracyakomeza ! Aho ONU na ICGRLR ntibagombye gushakira umuti w’ikibazo cy’umutekano muke w’akarere kose k’ibiyaga bigari mu Rwanda ?

 

 

Ikiganiro cy’umuvugizi wa FDLR kuri BBC mu kinyarwanda


 

 

 

Bibishe DHR

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Bwana veritasi, iyo Raporo ivuga imikoranire ya FDLR na RDF nabo bantu 2000 wayitubonera???,ko nje mugabo iyo nasomye ntabyo nabonyemo. Mbega waduha lien yaho FDLR yavuze ko itanyura aho M23<br /> iherereye?? Urakabyara (niba utari Padiri!)<br />
Répondre