FDLR imaze gufata umujyi wa Rutshuru yahise ifungura Gereza yaho abanyururu barigendera !

Publié le par veritas

http://www.umuryango.com/local/cache-vignettes/L500xH270/arton5649-3c4bf.jpgAmakuru aturuka muri Kongo Kinshasa, aravuga ko kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare 2013 mu masaha ya nimugoroba umujyi wa Rutshuru centre waba wagiye mu maboko ya FDLR (Forces démocratiques pour la libération du Rwanda), ubusanzwe uyu mujyi uka wari mu maboko ya M23.

Ibyo biravugwa mu gihe mu masaha yo ku manywa nubundi kuri uyu wa kane havugwaga ko abarwanyi b’umutwe wa Maï-Maï Nyatura ndetse na Shetani nabo barangije kwigarurira agace ka Kiwanja.

Aya amakuru akomeza avuga ko abarwanyi ba FDLR baciye urugi rwa gereza nkuru ya Rutshuru bagafungura bamwe mu mfungwa zarimo izindi zigatoroka zigana mu mashyamba.

Uretse gereza yafunguwe, amabutike ndetse n’ahabikwa ibintu bitandukanye muri Rutshuru centre naho ngo hakaba hasahuwe n’abantu bitwaje intwaro ariko batavuzwe abaribo.

Kugeza ubu bikaba bivugwa ko abasirikare ba FARDC kuri uyu wa kane mu masaha ya nyuma ya saa sita bageze ahitwa Rubari na Kalengera, uduce tubiri turi mu birometero 10 uvuye Rutshuru-centre, aba basirikare bakaba bavuye mu kigo cya Tongo.

Ibi byose bikaba biri kuba nyuma yo gushyamirana hagati y’abarwanyi b’umutwe wa M23 aho wacitsemo ibice bibiri, kimwe gishyigikiye Generali Sultani Makenga n’ikindi gishyigikiye Jean Bosco Ntaganda.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ni byiza ko iri shyaka naryo ryumvise ko ibikorwa bizagira icyo bihindura ari ibikorewe imbere mu gihugu; ni byo bise kwegera abaturage no kubatinyura.

Bravo Gnrl Habyara na mucuti wawe Rwaka, ubundi iby'uburwanyi n'umutekano mubizobereyemo, dutegereje ko imigambi yanyu idahera mu magambo, natwe amaso ntahere mu kirere. Nimusonge mbere mpaka
Urugwiro !

Répondre