Ese koko igihugu cy'u Rwanda kiyemeje kugaba igitero cya gisilikare ku mugaragaro muri Congo?

Publié le par veritas

http://www.afrik.com/local/cache-vignettes/L460xH234/arton33132-1f8d5.jpgIntambara ibera mu gihugu cya Congo hagati y'ingabo z'icyo gihugu n'umutwe wa M23 ihangayikishije u Rwanda cyane kugeza aho rwirasaho kugira ngo rubone impamvu yo kurwana kumugaragaro muri Congo! Ubu abanyarwanda bari mu mutwe wa M23 bari gupfa bakaribwa n'ibisimba igihugu cyabohereje kigaceceka! Kuri uyu munsi wo ku cyumweru imirwano yakomeje hagati ya FARDC na M23/RDF mu majyaruguru ya Kibati, ese u Rwanda rurakomeza kurebera uko ingabo zabo rikomeza kwicwa rugaceceka? Ruratabara se rwiyemeze kurwana na ONU? Kagame Paul yafashe umwanzuro!

Amakuru atangwa n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda (ambassadeurs) aremeza ko ku munsi w'ejobundi (kuwa gatanu) Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yakoresheje inama ministre w'Ububanyi n'amahanga w'igihugu cye n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda abagezaho icyemezo yafashe cyo kugaba igitero ku gihugu cya Congo , agafata umujyi wa Goma kubera ibisasu byavuye muri Congo bikagwa mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda.

Aya makuru "veritasinfo" ikaba iyakesha urubuga rwa interineti rwa "Afrik.com". Urwo rubuga ruvugako umubano w'igihugu cy'u Rwanda n'igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo utigeze wifata neza ariko ubu noneho umuriro ukaze ukaba uri kwaka mu rwego rw'ububanyi n'amahanga (diplomatie) hagati ya Kishasa na Kigali. Leta ya Paul Kagame irashinja ingabo z'igihugu cya Kongo zihanganye n'umutwe wa M23 kurasa ibisasu kubutaka bw'u Rwanda, ibyo ministre w'ububanyi n'amahanga Mushikiwabo Louise akaba yabivuze muri aya magambo:"Ubu bushotoranyi ntibugomba kwihanganirwa, ntabwo tuzazuyaza mu kurengera ubusugire bw'igihugu cyacu".

Leta ya Congo kimwe n'ingabo z'umuryango w'abibumbye ziri muri Congo bahakana bivuye inyuma ibyo birego bya leta y'u Rwanda. Umuryango w'abibumbye wemeza ko ibisasu bya guye ku Gisenyi mu Rwanda byavuye muri Congo birashwe n'abarwanyi b'umutwe wa M23. Mu itangazo umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-Moon yashyize ahagaragara yamaganye yivuye inyuma igikorwa cy'umutwe wa M23 cyo kurasa ibisasu udatoranyije bikica abantu kandi bikangiza ibikorwa byinshi by'abaturage bo muburasirazuba bwa Congo no kumupaka w'igihugu cy'u Rwanda ndetse ibyo bisasu bikanaterwa no ku ngabo z'umuryango w'abibumbye ziri i Goma. Umuryango w'abibumbye kandi urashinja leta y'u Rwanda guha inkunga ya gisilikare umutwe wa M23 ndetse u Rwanda rukaba rwaracengeje abasilikare barwo kubutaka bwa Congo mu mutwe wa M23 mu bikorwa byo gufasha uwo mutwe kurwanya ingabo za Congo FARDC  n'ingabo za ONU.

Ibyo birego by'umuryango w'abibumbye ministre Mushikiwabo Louise yarabihakanye aratsemba ubwo yandikaga kurubuga rwe rwa "twitter" agira ati :" Ntabwo aribyo, ntabwo ingabo zacu zirinjira kubutaka bwa Congo ,nizigerayo muzabimenya". Mu kanama gashinzwe amahoro ku isi ubwo umunyarwanda Nduhungirehe yavugagako u Rwanda rufite amakuru yarwo ko ari Congo yarashe ibisasu mu Rwanda, ambasaderi w'igihugu cya Gwatemala yamusubije mu nteruro imwe gusa maze undi ahita aceceka , aramubwiye ati: "ibintu bigomba kumvikana, twebwe dufitiye ikizere ibyo umuryango w'abibumbye utubwira mbere y'uko tugirira ikizere amagambo avuzwe n'u Rwanda"!

Urwanda rufite imbaraga zihagije zo kurwana!

http://i1.wp.com/direct.cd/wp-content/uploads/2013/05/brigade-onu.jpg?resize=640%2C424Urubuga "afrik.com" rwemeza ko abibikurikiranira hafi basanga ibirego u Rwanda rushinja Congo byo kurasa ku Rwanda atari imikino kuri leta ya Congo kuko u Rwanda ruri gushaka impamvu yo kwinjira ku mugaragaro mu ntambara ya Congo. Gahunda yo kugaba igitero ku ngabo za Congo , Kagame Paul yayigejeje kuri ministre w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cye Madame Mushikiwabo Louise ari kumwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba akaba yarabamenyesheje ko gahunda ari ugufata umujyi wa Goma, aya makuru akaba atangwa n'abambasaderi b'ibihugu by'amahanga bari i Kigali.

N'ubwo bwose Kagame yafashe icyo cyemezo cyo kurwana n'ingabo za Congo,afite ikibazo gikomeye cy'uko muri iki gihe amahanga yose yashyize u Rwanda mu kato nk'uko byemezwa n'umuyobozi w'ishami mpuzamahanga ry'umushinga ushinzwe ubutwererane muri Afurika yo hagati Bwana Thierry Vircoulon  uyobora ICG, ugaragaza ko icyemezo cya Kagame kizamugora cyane kugishyira mu bikorwa bitewe ni uko ingabo z'umuryango w'abibumbye zinjiye kumugaragaro mu mirwano kuruhande rw'ingabo za Congo. Asanga u Rwanda rugiye kuzarwana n'ingabo z'umuryango w'abibumbye i Goma kandi urwo rugamba rukaba rushobora kugora ingabo za ONU.

Amakuru ava mu nzego zimwe z'igihugu cya Congo yemeza ko ingabo z'u Rwanda zahawe imyitozo ihagije n'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ndetse n'intwaro zikomeye kuburyo bishobora korohera u Rwanda kwinjira mu mujyi wa Goma mu masaha make kandi ingabo za Congo zikaba zidafite ibikoresho bihagije byo guhangana n'ingabo z'u Rwanda.

Umujyanama wa Nyakwigendera perezida Désiré Kabila muby'umutekano yabwiye abanyamakuru ko bitaba ari ubwa mbere u Rwanda rwaba rugabye ibitero ku ngabo za Congo , ndetse asobanura ko M23 atari abakongomani ko ahubwo ari ingabo z'u Rwanda, akaba asanga atari ubwa mbere u Rwanda rwaba ruje muri Congo ko kandi rwahozemo , ko ruramutse rufashe umujyi wa Goma nta gishya kirimo ko ahubwo rwaba rugaragaje kumugaragaro ko arirwo ruri kurwana!

Ibyo gufata Goma byamarira iki Kagame?

http://www.lecongolais.cd/wp-content/uploads/2012/07/Goma-8.jpgKuba kagame yarasabye M23 kurasa mu isoko ryo ku Gisenyi kugira ngo yice abantu benshi maze ashiture amahanga avuga ko ingabo za Congo zakoze ishyano ntibyamuhiriye ahubwo byamubyariye igisebo mu ruhando rw'amahanga, mu kwezi k'ugushyingo 2012 Kagame Paul yafashe umujyi wa Goma, imbaraga zawumukuyemo atarwanye umenya zigihari! Ariko se ubundi ko kagame yafashe Congo yose, akaba yaramaze imyaka 17 acunga intara ya Kivu byamuhaye amahoro?

Ibibazo abantu bibaza kandi bikomereye Kagame si ugufata umujyi wa Goma, abamugira inama bagomba kubanza gusubiza ibi bibazo:

-Nyuma yo gufata Goma bizagenda gute?

-Ese kagame azakomeza urugamba kugera i Kinshasa?

-Ese Goma nimara gufatwa intambara izaba irangiye?

-Ese azafata intara ya Kivu ayihindure u Rwanda?

Umuhanga mubya gisilikare wo mugihugu kimwe cy'Uburayi yemeza ko kagame Paul azahura n'ibibazo bikomeye muri Congo bimeze nk'ibyo umufaransa Napoléon Bonaparte yahuye nabyo mu Burusiya kimwe na Hitler! Abo barwanyi bombi bagerageje kwigarurira igihugu cy'uburusiya ndetse bafata n'igice kinini cyabwo ariko kubera imiterere yacyo (ubunini) batsindwa batarwanye! Uwo muhanga avugako ni ubwo abanyarwanda bose baba aba jenerali bagafata igihugu cya Congo badashobora kukigenzura ngo banapfukamishe abakongomani bose nk'uko Kagame Paul yagize kubanyarwanda!

Reka tuzarebe mu minsi iri imbere uko Kagame azikorera igihugu cya Congo ku mutwe umuryango w'abibumbye urebera!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

ese ko numva nawe uri umwe  mubashobora kuba batifuriza amahoro  urwanda?

ayo makuru uyakura he? ok ndumva mukwiye gukora ibibateza imbere naho ibindi

bifite ababishinzwe kandi bajya no kubohoza iki gihugu cyacu cy"urwanda,abantu benshi ntibaribazi ko rwaba rumeze uku rumeze niyo mpamvu bahora bashaka kudusubiza inyuma ntaho rero tuzasubira
ahobwo tuzakomeza dutere imbere uko bwije nuko bukeye kuko abo bose sibo Mana

Répondre
E

Amakuru aturuka muri Kivu y'amajyaruguru aravuga ko kuri iki cyumweru, 1/9/2013 mu gitondo hongeye kumvikana urusaku rw'amasasu mu majyaruguru ya Goma. Muti byifashe bite. Ingabo za Kongo (FARDC)
nyuma y'aho zigaruriye ka gasozi ka "Anteni eshatu", aho RDF yari yagize ibirindo bikomeye, ubu zirimo kwegera Kibumba. Hagati aho ariko RDF nayo ntiyari yicaye kuko yarundanishe abasirikari mu
Karere ka Mboga mu mashyepfo ya Kibumba na Kabuye ushaka kwinjira Buhumba mu cyerekeje cy'umupaka w'u Rwanda na Kongo. Iyi mirwano yubuye nyuma y'umunsi umwe w'agahenge karanze akarere k'imirwano
kuwa gatandatu (31/08/2013). Amakuru arambuye wayasoma ku urubuga rukurikira : http://grandkasai.canalblog.com/archives/2013/09/01/27934060.html

Répondre