DUSANGIRE IJAMBO :“Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu” .

Publié le par veritas

Kwemera n'akababaro k'abandi, kudashimagiza ikibi, kwanga ikinyoma, guharanira ko ubutabera bwagera kuri bose ... niko guhinduka mu mutima bisabwa Umunyarwanda.

 

Source: leprophete

 

UWA GATATU W’IVU CYANGWA INTANGIRIRO Y’IGISIBO

 

“Nimushishimure imitima yanyu mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho Imana yanyu”

 

Amasomo : 1) Yoweli 2, 12-18 ; 2) 2 Korinti 5, 20-6,2 ; 3) Matayo 6,1-6. 16-18.

 

Bavandimwe, kuri uyu wa gatatu taliki ya 22 Gashyantare Abakristu bo muri Kiliziya Gatolika baratangira igihe cy’igisibo gitagatifu. Icyo gisibo gitagatifu kizarangirana n’Icyumweru cya Mashami, taliki ya 1 Mata, ubwo tuzinjira mu Cyumweru gitagatifu cy’Ububabare bwa Nyagasani Yezu. Icyo cyumweru gitagatifu gisozwa n’Umunsi mukuru w’Izuka rye, ari wo Pasika. Bihita byigaragaza ko Pasika y’uyu mwaka izahurirana n’intangiriro y’icyumweru cyahariwe kuzirikana jenoside bamwe mu Banyarwanda bakoreye bagenzi bayo.

 

Amasomo atwinjiza muri icyo gihe cyo kwihana yibanda ku nshingano imwe y’ibanze ariyo: Uguhinduka. Iryo hinduka risesengurwa mu ngingo eshatu arizo : Gusenga; Gusiba; no gufashanya. Izo ngingo uko ari eshatu nizo ngira ngo tuganireho, muri gahunda yo gufasha buri wese – nanjye nifasha – kwinjirana umutima umwe mu Gisibo cy’uyu mwaka.

 

  1.Ese Umukristu asenga ate ?

 

Burya abantu bose barasenga. Ikibazo ni ukumenya uwo, cyangwa se icyo basenga. Ijambo “gusenga” ryasobanurwa nko kugirana umushyikirano-buroho n’ibitagaragara, cyangwa n’utagaragara. Umuntu afata umwanya wo kwivangura n’ibigaragara, akinjira mu yindi kamere, kuko aba yumva ko we ubwe atihagije. Ibyo ashobora kubikora asaba cyangwa se ashimira. Ugusaba kuri kwinshi, kandi n’uburyo bwo gusaba buranyuranye. No gushimira ni nk’uko. Ariko simbitindaho. Bizagira igihe cyabyo.

 

Navuze ko abantu bose basenga kandi ko usenga wese yiyemeza kwinjira mu yindi kamere, agashyikirana n’icyo cyangwa se n’uwo asenga. Ibi ni ukuri cyane, kuko burya n’usenga ifaranga, igitsina, umutegetsi, icyubahiro n’ibindi,arabanza akabyambura kamere igaragara, akabyishushanyamo imbaraga zindi zitagaragara, ari nabyo bituma abyegurira umutima we n’imyumvire ye yose. Ibyo ni byo byitwa gusenga ibigirwamana.

 

Isengesho ry’umukristu ritandukanye n’andi, kuko mbere ya byose umukristu yemera ko ari kumwe n’Imana ye. Iyo mana Ise wa Nyagasni Yezu Kristu, yitwa Data, Papa, Umubyeyi. Umushyikirano bagirana ntukomoka ku kwisumbukuruza k’umukristu. Ahubwo utangwa n’Imbaraga za Roho Mutagatifu twahawe. Ni yo mpamvu, mu isengesho rya gikristu, ikibanza atari amagambo menshi umukristu avuga. Ahubwo ni ugutega amatwi icyo Imana imubwira. Yezu aragira ati : “Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa. …So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimubwira”. Gusenga si ukuvuza urwamo, no guhogera cyangwa gutera ubwoba imitima ukoresheje uburyo bunyuranye. Gusenga ni uguhuza urugwiro n’uwo usenga wemera ko ari Umubyeyi wawe. Ni yo mpamvu umukristu asabwa gutandukanya ugusenga no kuvuga amasengesho.

 

Muri iki gihe, ibiterane by’urusaku byaragwiriye, yemwe ndetse hari n’ibisigaye bihuza abakomeye b’iyi si ! Umuhanuzi Yoweli mu isomo rya mbere aratuburira ati nimudashishimura imitima yanyu ntimukibwire ko Imana ibumva. Gushishimura imitima, ni ugusengana umutima utagira uburyarya, ikinyoma, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara n’ibindi bisa nka byo. Burya usengana Imana umutima wijimye, ataha nka Yuda wagiye mu Isangira ritagatifu hamwe n’izindi ntumwa, ariko aho kugira ngo Yezu amwinjiremo, akinjirwamo na Shitani. Yezu si igicucu cyo kwinjira mu mutima utamukunda cyangwa ngo ukunde abantu yapfiriye. Ntihakagire uwibeshya : Intangiriro y’Ijuru ni ugukingurira umutima wawe umuntu uwo ari we wese. Naho intangiriro y’Umuriro utazima ni ukugira nibura umuntu umwe wima ayo mahirwe yo gushyikirana na we. Ni yo mpamvu mu Gisibo umukristu yitoza no gusiba. Ariko se ni iki tugomba gusiba?

 

  2.Gusiba ni iki ? Ese tugomba gusiba iki ?

 

Iyo havuzwe gusiba benshi bumva kureka ibiryo, cyane cyane imbonekarimwe y’inyama. Na byo ni byiza iyo nyirugusiba ibyo biribwa aba agamije kuzamura umutima we no gufasha abatagira ikibatunga. Nyamara ugusiba k’ukuri ni ukureka ikintu cyose kibuza muntu gusabana n’Imana no kubana kivandimwe. Aha rero niho hakomeye, kuko hasaba kwisuzuma cyane, buri wese akamenya ibyo agomba kwihanaho kugira ngo arusheho kwegera Imana no kubanira abandi kivandimwe.

 

Muri rusange ariko, naritegereje nsanga umunyarwanda w’iki gihe akwiye gusiba ibintu bitatu aribyo :

 

1) kwirinda kureba akababaro ke wenyine ;

2) Kwirinda gushakisha ikibi muri mugenzi we cyonyine ;

3) No gucika ku kinyoma n’uburyarya.

 

Ibi nubishobora nushaka uzarye icyo ubonye cyose kuko “Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya” (Mk 7,15).

 

Kuri iyi ngingo ya mbere, maze iminsi nsoma ibyandikwa n’abanyarwanda ku mbuga zitandukanye, nabonye dufite ikibazo cyo kuvuga ururimi rumwe, ariko ntitwumvikane, kuko buri wese ashyira imbere akababaro ke, cyangwa ak’ubwoko bwe. Abantu baterana amagambo bakabura umwanzuro, kuko baba badafite intango nyayo y’ikiganiro cyabo. Aho badashoboye kuvuga beruye, bahitamo gukora amatsinda y’abahuje uburwayi. Abahanga mu miterere ya muntu (psychologie) bemeza ko iyo umuntu yihambira ku mibabaro ye byabindi bituma adashobora kubona ko hanze ye hari n’ababaye kumurusha, adashobora kugira ibyishimo kandi amaherezo uburwayi bwe abwanduza n’abo yibwira ko bakundana. Ni byiza kubura amaso, ukabona ko hanze yawe yari umuntu ukeneye ko umubwira ngo “Komera”, aho guhora wifuza ko bose bakubwira ngo “Ihangane”. Ibibazo by’umuntu bigabanuka iyo avumbuye ko atari we wenyine ubabaye muri iyi si.

 

Ku ngingo ya kabiri ariyo, kwirinda gushakisha ibibi muri mugenzi wawe, nakunze kubibona muri iyi minsi ya nyuma. Biteye ubwoba uburyo Abanyarwanda turi abahanga mu gusenyagurana no gusebanya. Hari uwigeze avuga ko Abanyarwanda twese dufite impamyabumenyi ihanitse ya PH: mu magambo arambuye y’icyongereza ni Pull Him Down (Mukurubane umusubiza hasi). Ubona iyaba byakorerwaga abanyamakosa, wenda umuntu yapfa kubyumva. Si uko biri rero. Usanga hari na gahunda ikomeye yo gushakisha ikibi ku muntu wese ubona ko ashobora kugira icyo akurusha. Uyu muco mubi ugaragara mu bategetsi no mubategekwa, mu bemera n’abahakanyi, mu banyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze yacyo… Nibaza aho uyu muco mubi wakomotse, sindabibonera igisubizo, ariko ni ukuri, birenze ubupagani.

 

Ingingo ya gatatu nayise ikinyoma n’uburyarya. Ibi byo simbitindaho ngo “Nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera”. Ikibabaje ariko ni ukubona umuntu ajya imbere y’abandi akababeshya azi neza ko ababeshya, kandi nawe azi neza ko bazi ko ari kubabeshya, bakamuha amashyi bamubeshya na we abizi, ubuzima bugakomeza! Aho si byabindi by’abakera ngo “Ukuri wabwiye shobuja uraguhakishwa?”. Duhora tubona uburyo umuntu ajya hariya agashinja undi ikinyoma ku mugaragaro abazi ukuri barebera bakicecekera! Iyo witegereje neza, usanga hari n’amatsinda y’abashinjabinyoma ahari babihemberwa! Ni uko rero, aho kubeshyera inyama ngo zariwe ku munsi zabujijwe, ni mucyo dusibe ibi bihora bisenya umuryango nyarwanda, ni nabyo bizaba ikimenyetso ko Ivanjili yacengeye. Nibutseko guhera mu gihe cy’umwami Rudahigwa kugeza ubu, ngo u Rwanda ruyoborwa n’ubwiganze bw’abakristu !

 

3.Gufasha abakene cyangwa abatishoboye.

 

Aha naho hari intambwe tugomba gutera ikomeye. Ubukene bubi ni ubw’ubumuntu (pauvreté en humanité). Ni byiza gutekereza no gufasha umukene utagira icyo arya, cyangwa yambara, dore ko aho tugeze ubu, abanyarwanda batekereza kurya gatatu ku munsi cyangwa se kurya bagahaga ari mbarwa. Ni nabyo Yezu atubwira mu Ivanjili y’uyu munsi. Nyamara muri iki gihe, dufite abantu bariho bigwizaho imitungo ku buryo bw’ubujura n’ubutindi bunyuranye. Dufite n’abandi bagenda mu nzira ibiganza byabo bijejeta amaraso y’abo bagiye bica n’abo bahemukiye, ariko ntitubabazwe n’amaherezo yabo. Erega rya jwi ry’Imana ryabwiraga Gahini ngo « Murumuna wawe ari he ?» (Intg 4,9) n’uyu munsi riracyavuga ! Ryarindi ryabwiye Dawudi ngo « Ntuzubakira izina ryanjye Ingoro, kuko wamennye amaraso menshi ku isi imbere yanjye » (1 Matek 22,8) na n’ubu riracyomongana ! None abantu bararya ababo turebera, ntitunababwire ko ari bibi ! Niba utanashoboye kubivuga – dore ko kuba nka Yohani Batisita bitoroha – nibura pfukama usenge aho kogeza ikibi.

 

Ni byo koko : hari abantu benshi batishoboye mu byo kwemera ibibi bakoze. Hari n’abakeneye ababagirira impuhwe nibura bagahora babereka Imana aho kubabeshya ngo ni bo Imana yari yarasezeranije umuryango wayo. Bariyimbire abahanura binyoma b’iki gihe, kuko igihe kizagera Imana ikabaryoza ibibi bakorera umuryango wayo.        

 

Umwanzuro

 

Igisibo ku mukristu, ni igihe cyo gutakambira Imana kugira ngo imugirire impuhwe, izigirire n’umuryango wayo. Ni byiza rwose kujya kwisigisha ivu by’ikimenyetso cyo kwicisha bugufi no kwemera guhinduka. Nyamara amagambo avugwa mu isigwa ry’ivu agomba kudufasha gutekereza. Rimwe riragira riti : « Ibuka ko wavuye mu gitaka kandi ko uzasubira mu gitaka ! » Mu yandi magambo, umuntu wese ni ubusa imbere y’Imana. Nta mpamvu yo kwiterera hejuru. Irindi riti : « Hinduka mu mutima maze wakire Inkuru Nziza ». Inkuru Nziza ni uko Yezu yaje gukiza abanyabyaha, jye nawe turimo. Dufate umwanya wo gusenga dushishikaye, dusibe inabi n’inzangano bisenya umuryango w’abanyarwanda bigasenya n’isi, hanyuma dufashanye aho kumaranira gusubizanya hasi. Ubwo ni bwo Pasika yacu izaba iy’izuka ry’umuryango nyarwanda n’irya buri wese muri twe.

 

Igisibo gihire kuri buri wese.


 

 

Padiri Apollinaire NTAMABYALIRO.


 

Icyitonderwa :

Mushobora kubona ibindi biganiro by’iyoboka-Mana ku rubugawww.Kristu ni muzima, aho mushobora gukurikiranira en direct na Radiyo-Mariya-Rwanda.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article