Diyosezi Gatolika ya Cyangugu iragana aho umwanzi ashaka .(leprophete.fr)
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi593c84654f5b8de2%2F1316997718%2Fstd%2Fnguwo-yohani-sindayiheba-padiri-ubald-yivuganye.jpg)
Nsomye inyandiko yasohotse ku rubuga www.igihe.com yitwa ngo « Abihayimana Gatolika bo muri Diyoseze ya Cyangugu bongeye kwikoma ababanduriza izina », nkubitwa n’inkuba, mbanza kwibwira ko ari ya makabyankuru n’amarangamutima y’abanyamakuru b’urubuga igihe.com. Nahereye ko nirukankira ku rubuga rwa Kiliziya gatolika y’u Rwanda kugira ngo ndebe ko ririya tangazo rituruka muri Diyosezi ya Cyangugu ririho koko ! Sinagombye kurisubiramo gatatu ! Ibyo maze iminsi mbona, amagambo avugwa hano i Cyangugu, « allure » y’abinjira n’abasohoka kwa Musenyeri… byamfashije guhita numva icyihishe inyuma yaryo : Musenyeri Bimenyimana Yohani Damaseni ageze aho umwana arira nyina ntiyumve ! Yaratangatanzwe mu mpande zose : mu Kiliziya no muri FPR ! Reka mbisobanure.
I. HIRYA Y’IRI TANGAZO SHAKA UKURI RISHUSHANYA…
1. Kuva Diyosezi gatolika ya Cyangugu yashingwa, ni ubwa mbere imyanzuro y’inama y’abapadiri bose ba Diyosezi (Presbyiterium) ishyizwe mu bitangazamakuru (Radio Maria, Igihe.com,…) ! Ni ukuvuga ko hari abafite inyungu idasanzwe mu gutangaza iyo myanzuro ! Kandi kumenya ababifitemo inyungu ntibigoye, kuko iri tangazo ryivugira ko hari « inyandiko zasohotse ku mbuga za Interneti zandagaza bamwe (abapadiri) muri twe kandi zanditswe na bagenzi bacu bari mu bihugu by’uburayi »
Hanyuma ikibazo (le problème) kiriho kikavugwa muri aya magambo :”Ibyo byateye urwikekwe, kwishishanya no kutizerana hagati yacu ».
2.Ikindi giteye amatsiko ni ukubona iyi myanzuro yaragombye gusinyishwa abapadiri hafi ya bose ba Diyosezi ya Cyangugu, bagasinya ku rupapuro rwateguwe mbere(rwanditse ku mashini), aho buri wese afite umwanya yateganyirijwe wo gusinyamo kugirango utabikoze ahite agaragara : ibi bigasa n’iterabwoba. Nyamara ubundi uyu ni umuco utari usanzwe muri Kiliziya gatolika. Iyi demokarasi yadutse mu Kiliziya gatolika ntisanzwe kuko ubundi isinya ya Musenyeri yonyine idakenera guherekezwa n’iz’abapadiri ngo igire agaciro ! Bishatse kuvuga ko hari UNDI ukeneye izi sinya zose ! Inkiko za gisivili ni zo zonyine zishobora gukenera sinya nk’izi , nka preuve ! Ese mama hari urubanza ruriho rutegurwa cyangwa ni ikinamico gusa ?
II. IBIBAZO 2 BIGIYE GUHITANA BIMENYIMANA
1.Abapadiri bivugwa ko « bandagajwe » ku mbuga za internet nta we ubayobewe:
ni Padiri Ubald RUGIRANGOGA na Padiri Ignace Kabera.
(1)Kubera imyitwarire yabo igaragaza ukwiyemera no kwishongora kuri bagenzi babo no ku Bakirisitu bandi;
(2) Kubera ko abo bapadiri bombi bemera FPR-Inkotanyi n'umutima wabo wose, bakaba barayikoreye kuva na kera ikiri mu ishyamba, bakaba bakinayikorera n’ubu kuruta uko bakorera Imana yabatoye na Kiliziya bikinzemo kandi bakagerekaho no kubyigamba;
(3)Kubera ko bazwiho kuba barakoze icyaha cy’« Ubwicanyi », bakaba barahitanye abaturage b’inzirakarengane, bakaba batarabiryozwa n’ubutabera bw’igihugu n’ubwa Kiliziya, kandi ibyo bakabigerekaho no kwishongora ku bandi ku buryo buteye ISESEME ;
(4)Kubera ko bagendera ku cyokere cya FPR-TWARATSINZE, bakabuza bagenzi babo umutekano babashyiraho iterabwoba rya hato na hato;
Habonetse abapadiri bataripfana kandi bahangayikishijwe n’akarengane abaturage benshi bagirirwa n’ubutegetsi buriho n’abambari babwo, maze batangaza ko ibintu bigomba guhinduka, abicanyi bose bakareshya imbere y'Imana n'imbere y'amategeko ndetse bakaba baryozwa ibyo bakoze. Ndibuka inyandiko zirenze imwe zasinywe na Padiri Thomas zavugaga ku kibazo cy’ubwicanyi bwa Padiri Ubald, ariko ibyo yanditse byari bisanzwe bizwi kandi bivugirwa mu matamatama n’abakirisitu babizi neza. Si amazimwe rero !
Igitangaje ni ukuntu igihugu cyacitse umugongo, Kiliziya ya Cyangugu ubu ikaba yacitse ururondogoro ngo IBIHANGANGE « byandagajwe" ! Ariko ye ! Nyamara na Musenyeri BIMENYIMANA ubwe azi ko Padiri Ubald na Ignace Kabera atari abere ku bwicanyi bavugwaho ! Ngaho se nareke kwikinga inyuma y'amazimwe nibura atinyuke atangaze ko ibyo abo bapadiri be bashinjwa ari ibinyoma , maze twese twiruhutse ! Niba ari abere koko habuze iki ngo bo ubwabo bavuguruze ibyabavuzweho ? Niba batarashatse gufata ijambo ngo birenganure, impamvu irumvikana : ni uko bo basanga atari ngombwa ! Niba basanga atari ngombwa ni uko igikorwa cyabo cyo kwambura abaturage ubuzima batakibona nk’icyaha kuko yenda abo baturage bishwe nta gaciro k’umuntu bafite !
Nibyumvikane neza : Uwo muco mubi wo gufata nk’intwari abicanyi BAMWE, uhuje rwose na politiki iyobora igihugu cyacu muri iki gihe ! Muri make : Uwishe UMUHUTU nta cyaha aba akoze ! Musenyeri Bimenyimana azadusobanurire ukuntu iyi myumvire mibisha ihuje n’Ivanjiri asabwa kwigisha !
FPR ni aha nyine yinjirira mu mukino igamije kurengera "abakozi" bayo batunzwe agatoki. Tuzi ko Abayobozi bakuru ba FPR bashinjwa na LONI ibyaha byinshi birimo gukora Jenoside yarimbuye Abahutu. Nyamara kuri bo kurimbura Abahutu si icyaha. Musenyeri Bimenyimana arashishoze : FPR iramusaba na we kwemera ko Abahutu atari abantu bakaba bagomba kwicwa nk’ibimonyo ntihagire ubavuganira ! Arasabwa rwose kwemera « uko KURI » ndetse akakwigisha mu ntebe y’amahame, atabikora akabona ishyano ! Ndabona rero Musenyeri Bimenyimana atangiye kwitabira ibyo asabwa bikaba bigaragazwa n'uko yatangiye kwifashisha ibitangazamakuru kugira ngo yereke ISI YOSE ko azi kumvira abamutegeka(FPR). Si ibyo gusa kandi, biragaragara ko yiyemeje no guhatira Abapadiri ba Diyosezi ayobora gusinyira ibizabakoraho mu gihe kiri imbere aha, kuko asa rwose n’uwiyemeje kubahindura ku ngufu « des Collaborateurs » ! Abanyarwanda bari ku ngoyi muri iki gihe bashobora kuzabibaryoza di, nta gahora gahanze.
2.Ikibazo cya kabiri kigiye gukora kuri Mgr Bimenyimana kiraturuka iwe mu nzu !
Mu kinyarwanda baca umugani ngo akamasa kazaca inka kazivukamo. Ubu Diyosezi ya Cyangugu iri mu bibazo bikomeye cyane byerekeranye n’umutungo. Ibyo bibazo byatewe n’uko Musenyeri Bimenyimana atahwemye kwiringira bamwe mu bapadiri bafunze mu mutwe nka Evariste Nambaje, ukora umurimo wa Econome Général. Uyu akaba ari umupadiri udashishoza na busa, utava ku izima, w’umunyagitugu bitangaje ! Uyu ni we washutse Musenyeri ngo bafate inguzanyo muri Banki maze bashore akayabo ka Miliyari 2 mu mushinga utizwe neza wo kubaka Hotel 5 Etoiles ahahoze ITUZE, ngo mu rwego rwa VISION 2020 da ! Ubu uwo mushinga warahombye bidasubirwaho , mu minsi mike bizajya ahagaragara !
Impamvu zateye uwo mushinga guhomba ni nyinshi ariko iy’ibanze ni UBUSWA bwa padiri Evariste Nambaje, UBWIRU na naïveté imuranga aho anyuze hose ! Gusa hari n’abemeza ko uwaterera akajisho ku makonti bwite(Dubaï, Naïrobi...) ya Padiri Nambaje Evariste atasangaho gusa amafaranga agenerwa buri mupadiri yitwa « Intentions de messe » ! Niba Musenyeri atazi guhitamo neza Inkoramutima ze, niyemere awunywe, nta kindi twabimufashaho.
Igikomeye kurushaho, ni uko ikibazo cyo GUHOMBA kitajya cyihanganirwa i Roma ! Inkuba zigiye kwesa mu myaka itarenze ibiri iri imbere aha, abakirisitu ba Cyangugu tugomba gutangira kubyitegura. Muri make nihatagira igitangaza kiva mu ijuru, Musenyeri Bimenyimana azeguzwa, avanwe ku murimo w’umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, mbese nk’uko byagendekeye Musenyeri Kizito Bahujimihigo wayoboraga Diyosezi gatolika ya Ruhengeri ! N’ubwo twese twikundiraga Musenyeri Kizito kubera impano nyinshi Imana yamwihereye, ntibyabujije Roma kumusezerera , agacishwa bugufi bitavugwa kubera guhomba amafaranga! Uramukiwe ashobora kuba Musenyeri BIMENYIMANA wa Cyangugu.
III. IGISHUKO CYA Mgr BIMENYIMANA NICYUMVIKANE NEZA:
Musenyeri Bimenyimana aracyafite iturufu yizeye, uretse ko rishobora kuba ari baringa cyangwa rikaba ryarabaye ikigarasha we ntabimenye:
Umuntu acungiyeho kuba yakora igitangaza akamutabara ngo ni wa wundi nyine usanzwe akora ibitangaza. Ikizwi gusa, ni uko uyu Padiri Ubald yishe umukirisitu kandi akaba adashaka kubisabira imbabazi. Iki se na cyo kizabe ari kimwe mu bitangaza ashimirwa?
Padiri Ubald ngo asigaye afite ibifaranga byinshi cyane tutazi neza aho abikura ariko ah’ingenzi havugwa akaba ari muri FPR no muri Amerika aho asigaye yarabonye akazi ko gusengera abafite ibibazo byo mu mutwe (dépression) bemera kumuhembera ayo “masakaramentu acurika inzoka” abaha! Muri make asigaye abarirwa mu Baherwe U Rwanda rufite muri iki gihe ! Umuntu se udatinya kugura ikibanza cya miliyoni ijana (100 000 000fr) nko mu kanya ko guhumbya ijisho !
IBANGA : Iyo akaba ari yo mpamvu Musenyeri Bimenyimana ari kuri “pression” idasanzwe, yo kugomba kumuvuga neza, kumukingira ikibaba, agacecekesha abapadiri bose ndetse n’ababa mu mahanga bagaterwa ubwoba kugira ngo batazongera kuzamura Idosiye y’uko Ubald yishe umukirisitu witwa Yohani Sindayiheba wo muri paruwasi ya Mwezi!
Musenyeri rwose ngo yiteguye kuba yanaha ibihano bikakaye umupadiri uzongera kuvuga iby’ubwo bwicanyi! Padiri Thomas Nahimana na Rudakemwa Fortunatus bararye bari menge! Nyamara Padiri Ubald arikunda bitangaje, si we uzamwishyurira umwenda diyosezi ifite banki! Azakomeza amunokweshe inoti kugira ngo bafatanye kurwanya abapadiri badatinya kuvuga ukuri kurengera rubanda ! Gusa rero iyo nshishoje nsanga iyi ntambara hari umuntu umwe gusa uzayitakarizamo byinshi : Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana. Sindagura....
IV. UMWANZURO
Musenyeri Bimenyimana ari mu mazi abira. Akwiye gusabirwa,kwegerwa, kugirwa inama no gufashwa. Ikibazo afite cyo kuba yakurwa ku ntebe ye y’ubushumba kirababaje, ariko ntiyibeshye ngo agishakire umuti utari wo. Dore njye uko mbona igikwiye gukorwa:
(1)Gukura Padiri Evariste Nambaje ku murimo wa Economat diocésain mu maguru mashya, aho gukomeza kuzambya ibintu agahatirwa gusobanura neza uko amafaranga ya Diyosezi yakoreshejwe imbere y’abapadiri bose ba diyosezi n’imbere ya Komisiyo y’inzobere mu by’icungamari. Byagaragara ko yarigishije umutungo wa Diyosezi,akawishyura wose cyangwa agashyikirizwa inzego z’ubutabera bwa gisivile.
(2)Gushishikariza Padiri Ubald Rugirangoga na Padiri Ignace Kabera gusaba imbabazi imiryango biciye abantu. Byashoboka bakareba uko bafasha imfubyi za Nyakwigendera Yohani Sindayiheba.
(3)Kwima amatwi abayobozi ba FPR bashaka gutesha Musenyeri umurongo bakamugira igikoresho mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage b’inzirakarengane.
(4)Niba Roma isigaye ihana yihanukiriye Abepiskopi bakingiye ikibaba abapadiri bafata abana ku ngufu, Musenyeri Bimenyimana ntiyibagirwe ko no guhishira abapadiri b'abicanyi ashobora kuzabihanirwa kurushaho !
(5) Abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu bakwiye gushishoza bihagije igihe basabwa gusinya! Mu rugero byabashobokera birinde gushorwa mu manza zitariri izabo kandi zidafite aho zihuriye n’inyungu z’iyogezabutumwa! Kugirwa “bouclier” ntawe bihesha agaciro, jye nabyanga nkazapfa urundi!
(6)Kwirinda umuco mubi wo guta igihe mu mazimwe: Abapadiri bandika ku mbuga za Interneti ni uburenganzira bwabo budasubirwaho , nibigaragara ko hari ICYAHA bashinjwa bazagihanirwe binyuze mu nzira zitegenywa n’amategeko atunganye.
(7) Gukomeza kwitabaza imiryango n’inshuti kugira ngo umwenda wa Banki ubangamiye Diyosezi ya Cyangugu ushobore kwishyurwa, abapadiri bashobore kubona ikibatunga n’ubutumwa bwo kogeza Inkuru nziza bukomeze.
Roho wa Nyagasani akomeze atere Abihayimana bose imbaraga zo kumubera abahamya b’intwari mu Rwanda rw’iki gihe.
Theodore Munyemana,
Umukristu wa Diyosezi ya CYANGUGU.