Demokarasi n’ubwigenge mu Rwanda
F. RUDAKEMWA
Uyu mwaka turibuka imyaka 50 Urwanda rumaze ari repubulika. Ingoma ya cyami yahiritswe ku wa 28 Mutarama 1961 i Gitarama. Tuzibuka kandi imyaka 50 ishize habaye itora rya Kamarampaka, rikemeza bidasubirwaho ko Urwanda ari repubulika. Hari ku 25 Nzeri 1961. Intwari za demokarasi zari zabanje kuba kandi intwari z’impinduramatwara (revolisiyo, révolution) yo mu Ugushyingo 1959, ndetse n’iza ya nyandiko itazibagirana mu mateka y’Urwanda, Manifeste y’Abahutu yo ku 24 Werurwe 1957. Ni na zo zagejeje Urwanda ku ubwigenge le 1 Nyakanga 1962.
Umwaka utaha tuzibuka imyaka 50 Urwanda ruzaba rumaze rwigwenga. Nta gushidikanya ko mu mibereho, mu bitekerezo no mu bikorwa by’izo ntwari, dushobora gusangamo ibisubizo byadufasha gukemura ibibazo Urwanda rugifite kugeza n’ubu. Nk’uko umukomunisti Trosky yabivuze, “guhindura amatwara ni uguhozaho (la révolution est permanente)”. Ntitwabonye se ko Abanyatuniziya babonye ubwigenge mu w’1958 bashubijwe ku ngoma y’igitugu le 7 Ukwakira 1987, ariko bakaza kuyigobotora ejobundi le 14 Mutarama 2011?
Kwita umuntu intwari bisobanura ko yakoze ibintu bikomeye, ko bitamworoheye kubigeraho, ko hari abandi bamurwanyaga, bashaka kuburizamo imigabo n’imigambi ye. Intwari za demokarasi n’ubwigenge mu Rwanda zarwanye urugamba rw’ibitekerezo. Zatsinze ahanini kubera ibitekerezo byazo. Ese abatari bahuje ibitekerezo na zo, dufite uburenganzira bwo kubita “inyangarwanda”? Oya rwose, ntabwo bikwiye, ntibikabe! Umunyarwanda wita undi “inyangarwanda”, ntibivuga ko aba amurusha kurukunda. Ahubwo aba ashaka “kurukubira mu nda”, aka wa mugani wa kinyarwanda ngo “inda ishaka gucura indi yiyita nkuru”. Mu gihe twibukana icyubahiro cyinshi kandi gikomeye intwari za demokarasi n’ubwigenge mu Rwanda, tugomba no kubahiriza abataravugaga rumwe na zo. Mu mibereho, mu bitekerezo no mu bikorwa byabo, naho dushobora kuhasanga ibisubizo byadufasha gukemura ibibazo Urwanda rugifite kugeza n’ubu. “Guhindura amatwara ni uguhozaho (la révolution est permanente)”.
Kugirango duhimbaze neza imyaka 50 ya Demokarasi na Kamarampaka, twitegura guhimbaza imyaka 50 y’ubwigenge, mucyo tubigenze dutya :
1°. Twibukiranye amazina y’izo ntwari, zaba izikiri kuri iyi si, cg. se izaratabarutse.
2°. Twibukiranye abandi bagabo, nabo b’intwari, batavugaga rumwe na ziriya za mbere.
3°. Hari icyiciro cya gatatu cy’izindi ntwari nazo tugomba kwibuka. Abo ni abanyamahanga cg. Abanyarwanda batashoboraga kwicecekera kandi babona ibintu bikomeye. Ariko ku urundi ruhande, kubera urwego barimo cg. imirimo bakoraga, bagombaga kwirinda kubogama, bagashyira imbere icyagirira Urwanda akamaro gusa. Ntibari borohewe, nabo tugomba kubibuka.
Uzabona hari uwo twibagiwe mu ntwari za kiriya cyiciro cya 1, icya 2, cg. icya 3, yatubwira amazina ye rwose, tukamwongeraho.
4°. Gufata umuntu umwe gusa mu cyiciro cya 1, icya 2 cg. icya 3, ubishoboye akamwandikaho, abwira abasomyi b’uru rubuga amavu, amavuko, imibereho, ibikorwa n’ibindi byiza byaranze iyo ntwari tudafite uburenganzira bwo kwibagirwa.
Rwose, tuzajya kugera ku isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenege bw’Urwanda tumaze kubona mu mibereho, mu bitekerezo no mu bikorwa by’izo ntwari, ibisubizo byadufasha gukemura ibibazo Urwanda rugifite kugeza n’ubu.
I. Intwari za demokarasi n’ubwigenge bw’Urwanda
Nyakubahwa Geregori Kayibanda, Ba bwana Dominiko Mbonyumutwa,Yozefu Habyarimana Gitera, Anastazi Makuza, Balitasari Bicamumpaka, Lazaro Mpakaniye, Aloyizi Munyangaju, Tadeyo Bagaragaza, Gasipari Cyimana, Magisimiliyani Niyonzima, Karveri Ndahayo, Izidori Nzeyimana, Kaliyopi Murindahabi, Amandini Rugira, Tewodori Sindikubwabo, Otto Rusingizandekwe, Yohani Batista Rwasibo, Prosperi Bwanakweri, Alegisi Karekezi, Germani Gasingwa,…
II. Abataravugaga rumwe n’intwari za demokarasi n’ubwigenge
Umwami Mutara III Rudahigwa, umwami Kigeri V Ndahindurwa, ba bwana Misheli Kayihura, Alegisanderi Kayumba, Kayijuka, Tomasi Kamanzi, Petero Mungarurire, Misheli Rwagasana, Yohani Nepomuseni Rutsindintwarane, Stefano Rwigemera, Alegidsanderi Ruterandongozi, Janviye Murenzi, ….
III. Abandi
Bwana Yohani Paulo Haruwa (Jean Paul Harroy), Colonel Bem Guy Logiest, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, Musenyeri Andereya Perraudin, Padiri Alegisi Kagame, Padiri Stanisilasi Bushayija, Bwana Albert Maus, …
Basomyi b’uru rubuga , nk’uko twakomeje kubigarukaho, ijambo ni iryanyu. Uwabona hari intwari twibagiwe, yatubwira amazina yayo, tukayongeraho. Uwashobora kugira icyo yandika cyafasha abandi kuri bariya bagabo bose twavuze, yaba akoze. Ikigamijwe si amarangamutima, guterana amagambo cg. gutukana. Ikigamijwe ni ugusha mu mibereho no mu bikorwa by’intwari zacu ibisubizo byadufasha guhangana n’ibibazo Urwanda rugifita na n’ubu.
F. Rudakemwa
Tel: 0039.0763732085
Mob : 0039.333.3167336
Email : rdfkm@yahoo.fr.