Congo nayo yinjiye mu cyunamo mu ntangiriro za 2014! Colonel Mamadou Ndala yitabye Imana yishwe n'abanzi nka Karegeya Patrick!
Igihugu cya Congo nacyo kinjiye mu cyunamo umwaka w’2014 ugitangira.Colonel Mamadou Ndala wabaye icyamamare mu ntambara yirukanye umutwe wa M23/RDF nawe yitabye Imana kuri uyu wa kane taliki ya 02/01/2014 aguye mu gico cyatezwe n’inyeshyamba z’abagande za ADF/Nalu ku birometero 10 by’umujyi wa Beni muri Kivu y’amajyaruguru. Urupfu rwa Mamadou Ndala ruragaragaza ko umwanzi wa Congo yahinduye amayeri yo kurwana akaba atangiye intambara ya kinyeshyamba kumuhagarika muri ibi bikorwa bye bibi ni uko uwo mwanzi nawe yakorerwa intambara n'igihugu cya Congo kugera mu ndiri ye yihishemo naho ubundi kumurebera gusa bizatuma arimbura imbaga! Colonel Mamadou Ndala akaba yari commandant w’umutwe w’inkeragutabara w’ingabo za Congo zatabaraga ahakomeye !
Lambert Mende Omolanga umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko leta ya Congo ibabajwe no kuba itakaje umusilikare w’intwari akaba yapfanye n’abasilikare bamurindaga ! Imodoka yarimo Mamadou Ndala yarashweho ibisasu bya loketi birayishwanyaguza kuburyo hapfuye abasilikare benshi bataramenyekana umubare !
Mu gihe bashyinguraga mucyubahiro abasilikare ba Congo baguye kurugamba rwo ku musozi wa Runyonyi rwa M23/RDF, iryo shyingurwa rikaba ryarabaye ku italiki ya 9/11/2013, Colonel Mamadou Ndala yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro abakomando ba Congo bapfuye na bakiriho bitangiye igihugu, yakomeje avuga ko urupfu rw’abakomando ba Congo rudaca intege abasigaye ahubwo rubongerera imbaraga zikomeye zo kurwanya umwanzi.
Biravugwa ko igihugu cya Uganda cyohereje bamwe mubasilikare bayo kujya guha inkunga umutwe wa ADF/Nalu mu kurwanya ingabo za Congo ndetse bikaba bivugwa ko abarwanyi ba M23/RDF nabo bagiye guha inkunga umutwe wa ADF/Nalu, uko biri kose , umutekano ukomeje kuba muke cyane mu karere k’ibiyaga bigari kubera abaperezida b’ibihugu bibiri aribyo u Rwanda na Uganda, mu gihe kitarenze amasaha 48 bamaze guhitana aba Colonel babiri (Karegeya na Mamadou) ; ntabwo kandi bagarukira aho kuko uko bica niko bari kurushaho kwikururira abanzi ninako kandi bakomeza kugira inyota yo kwica benshi !
Amahoro muri uyu mwaka w’2014 mu karere k’ibiyaga bigari aracyi kure nk’ukwezi, muri gahunda yatangajwe na Kagame Paul yateguje abanyarwanda ko uyu mwaka uzasiga bahungabanye bikomeye, umenya nawe yarateguye imperuka nk’iyo yatangije mu 1994 ubwo yakoraga igikorwa cyo guhanura indege ya Perezida w'u Rwanda ikaba intandaro ya jenoside ! Abaturage i Goma babaye cyane kuburyo imihanda irimo abantu bake , uko abanyarwanda babaye naniko n’abacongomani babaye, byose bikaba biterwa n’abantu bashaka kugundira ubutegetsi gusa mu Rwanda no muri Uganda !
ubwanditsi