Col Karegeya yasabye akanama ka Loni gufata vuba Perezida Kagame ataramara abaturage n’abaturanyi b’u Rwanda.

Publié le par veritas

 

KaregeyaMu nyandiko ndende Col Karegeya yandikiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 7/12/2010 akagenera kopi umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki Moon, yanyomoje ibyamuvuzweho ko akorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kongo.
 
Muri iyo nyandiko yasobanuriye ko yanditse mu izina rye hamwe na mugenzi we Gen Kayumba,  anyomoza ibiherutse kubandikwaho na bamwe mu bakozi bakorera ako kanama avuga ko baba barayobejwe n’inzego za maneko  za Perezida Kagame babarizwa mu cyahoze ari CNDP.
Yakomeje gusobanurira ako kanama ko we cyangwa mugenzi we, ntaho bahuriye n’ibyo abanditse report bavuga ko baba bafatanyije n’inyeshyamba zimwe guhugabanya umutekano muri Kongo,  ahubwo basobanura mu buryo burambuye ko  Kagame yagiye aba ikibazo mu baturage be ndetse no mu baturanyi,  kuko ariwe washinze imitwe y’inyeshyamba zitandukanye uko yishakiye,  yarangiza na none akayisenya amaze kugera ku nyungu ze, akenshi zakunze kuba politiki,  gusahura Kongo hamwe no guhitana abo adashaka babaga bamuhunze.
 
Yasobanuriye ako kanama ka Loni, uburyo Kagame yatangiye guhungabanya umutekano w’ibihugu byabaturanyi be kuva muri 1996 akiri Visi perezida,  akanaba minisitiri w’Ingabo, aribwo yashingaga umutwe witwaga AFDL wahoze ari uwa Perezida Desire Kabila, bakaba berekana ukuntu icyo gihe Kagame yari byose akaba yarayoboraga ibintu byose kuva kuri Perezida kugeza ku basirikare bo hasi.

Sibyo gusa urwo rwandiko rusobanura neza uburyo muri 1998  Kagame amaze kugirana  ikibazo na Perezida Kabila Desire, kubera amatiku n’igitugu yamushyiragaho,  yahise arema  undi mutwe witwaga RCD kugirango amuhirike, iyo ntambara nayo ikaba yarahitanye abanyekongo batagira ingano hamwe n’abanyarwanda kubera inyungu bwite za Gen Kagame.

Na none basabanura uburyo Perezida atagarukiye aho ahubwo yakomeje kumarisha abana b’abanyarwanda hamwe n’abanyekongo,  akaba yaraje kurema undi mutwe wa gisirikare  CNDP ashuka abari bawugize ko azabafasha gucyura impunzi zabo hamwe no gucyemura ibibazo bari bafite.  Ariko siko byagenze kuko  nk’uko yari asanzwe abigenza, yaje gufunga Gen Nkunda arangije yimika Gen Ntaganda,  kugeza ubu agikoresha mu guhitana inzirakarengane zitagira ingano.
Abahoze ari abayobozi bakuru ba gisirikare ba Kagame, na none berekana ko Kagame yongeye gusenya CNDP akayiremamo ibice bibiri aribyo FPLC na FRF, iyi mitwe yose Kagame arimo kubeshya ko ikoreshwa na bagenzi be, ariko atari byo ahubwo ko ari imitwe yaremye  kugira ngo akomeze guhungabanya umutekano w’akarere u Rwanda rurimo.

Akaba yaraboneyeho umwanya wo gusobanura ko igihe CNDP yashingwaga na Kagame,  we yari mu gihome kandi na mugenzi we Gen Kayumba  yari Ambasaderi mu Buhinde, kugeza ejo bundi muri Gashyantare 2010. Iyo mitwe yakomeje guterwa inkunga na  Kagame mu buryo butandukanye.
Col Karegeya avuga ko we ndetse na mu genzi we batahwemye kugaragaza ko badashyigikiye ibitekerezo by’imitwe nka Mai-mai cyangwa FDLR bakiri mu buyobozi,  bakaba basanga kubahuza niyo mitwe ari igikorwa cyakozwe na maneko za Kagame ziyobya nkana  abari bashinzwe gukora iperereza kubibazo bya Kongo, zigamije kubanduza kuko batakivuga rumwe na Kagame.
 
Akomeza avuga ko ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza gushaka kubahitana nyuma yaho bahungiye ingoma y’igitugu cya Kagame, akagera aho ashaka guhitana Gen Kayumba muri uyu mwaka muri Afurika y’epfo, k’uburyo bemeza neza ko abaganiriye nako Kanama ari za maneko za perezida Kagame  zigize abanzi be (Kagame), zibereye Kampala akoresha mu guhiga abatavuga rumwe na we,  baba muri Uganda.
 
Berekanye  bimwe mu bihamya ko ibyitwa amasezerano hagati ya Kabila na CNDP ari icyuka kigamije guhugenza no kubeshya amahanga ko bumvikanye kandi ko Kagame yavuye muri Kongo, ariko ukuri kukaba ariko Kagame akiganje mu burasirazuba bwa Kongo.  Ibi akaba ariyo mpamvu  adashobora kureka Gen Ntaganda na bagenzi be akoresha kuva muri kariya karere, kugira ngo bimurirwe mu zindi ntara za Kongo nk’uko igisirikare cya Kongo kigeze kubyifuza bikanga,  kubera ko bagomba kurinda inyungu za Kagame ziri hariya muri  kariya  karere no kumufasha kwisahurira hamwe no kwica uko yishakiye abatavuga rumwe nawe.
 
Basabye Kongo gufasha imiryango y’abaguye muri kariya karere kubona ubutabera, kuko ariyo nkingi y’amahoro kandi ariyo nzira yo kugarura amahoro arambye, dore ko intambara yashowe na Kagame yahitanye inzirakarengane z’abanyarwanda hamwe n’abanyekongo batagira ingano.
Bavuga ko  perezida Kagame aramutse atabajijwe kiriya gikorwa cyo kurema no kwihisha inyuma y’imitwe y’inyeshyamba iba muri kariya karere yazakomeza kumara abaturage bahatuye.
 
Bakaba baraboneyeho umwanya wo gusobanirira abagize ako kanama ko ibyo baharanira ari ukugarura amahoro muri kiriya gihugu, binyuze mu nzira ya demokarasi kandi ibyo banenga babyandika k’umugaragaro,  akaba ariyo mpanvu bo na bagenzi babo Dr Gerald Gahima hamwe na Amb Dr Theogene Rudasingwa baherutse kwandika inyandiko bise ”Rwanda Briefing”, isobanura ukuri ku gitugu cya Kagame.
 
Bakaba barasoje berekana uburyo iteka Perezida Kagame yicara ahimbira ibyaha abatavuga rumwe nawe akoresheje inzira zitandukanye,  kandi atangamo akayabo katagira ingano.  Batanze urugero rw’ukuntu aherutse guhimbira abanyapolitiki b’u Rwanda harimo Madame Victoire Ingabire wa FDU Inkingi, Me Ntaganda Bernard hamwe na Deo Mushayidi,  aba bose bakaba baragerestweho icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, ariko mu byukuri bakaba bazira ibitekerezo byabo bya politiki, bihuriye ku kunega ubwicanyi hamwe n’igitugu cya Perezida Kagame.

Bavugako mu by’ukuri nta muntu urusha Kagame gukorana n’imitwe y’itwaje intwaro cyane FDLR kuko akorana k’uburyo butaziguye n’ubuyobozi bwayo, ndetse akaba ari nabo akoresha mu gusenya abatavuga rumwe nawe.

Col Karegeya wanditse mw’izina rye bwite hamwe nirya mugenzi we Gen Kayumba akaba yarasoje abwira  abagize ako kanama hamwe n’ubunyamabanga bwa Loni ko biteguye gutanga za gihamya zigendana nibyo babasobanuriye muri iyo nyandiko bityo asaba uwo ariwe wese washaka kumenya ukuri ko yakwegera umuvugizi wabo  Amb Dr Rudasingwa Theogene kugira ngo ukuri gusobanuke.

Gasasira

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article