Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu iragaragaza ko akarengane kagikomeje mu Rwanda
Ku wa 30/11/2010, Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu KAYITESI ZAINABU Sylvie yagejeje ku Nteko Ishingamategeko raporo y’umwaka wa 2009 kugeza mu kwezi kwa Kamena 2010.
Ikigaragara muri iyi raporo ni ibirego 2452 bakiriye, bikubiyemo ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko; ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nkiko gacaca; guhohotera abana; imanza zitinda kuburanishwa cyangwa kurangizwa; ibyemezo by’inkiko bidashyirwa mu bikorwa; ihohoterwa ry’uburenganzira mu burezi, ku murimo n’amategeko agenga umurimo; ihohoterwa ry’uburenganzira bwo kubaho; ihohoterwa ry’uburenganzira ku mutungo no kudahabwa ingurane ku mitungo yangijwe kimwe n’ihohoterwa ry’uburenganzira ku mibereho myiza.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, hari abantu bamara igihe muri kasho na gereza batagejejwe imbere y’umucamanza; abafungwa by’abateganyo igihe kinini nta dosiye bafite, nta nyandikomvugo y’ifata n’ifungwa bakorewe, cyangwa bafungiye gusa ku rupapuro rufata by’agateganyo. K’uburyo hari abantu bageza ku myaka icumi irenga bafunze ariko batagezwa imbere y’ubucamanza, ubushinjacyaha bukaba bwiregura buvuga ko bwabuze amadosiye yabo.
Ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu muri gacaca
Mu birego 367 komisiyo yagejejweho ikanabikurikirana, yasanze muri 82 hatarubahirijwe amahame n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu.
Ku byerekeranye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nkiko gacaca, raporo iravuga ko komisiyo yakiriye ibirego 768 birebana n’ibyaha bya jenoside byaburanishijwe muri izo nkiko. Muri ibyo birego, ibyerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’imitungo n’irangizwa ryazo ni 102, naho ibyerekeranye n’imiburanishirize y’ibindi byaha bya jenoside ni 666, byiganjemo ibijyanye n’isubirwamo ry’imanza mu nkiko gacaca.
Mu gukurikirana izi manza, komisiyo yasanze harabayemo ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu. Mu birego 367 komisiyo yakurikiranye, 82 yasanze amahame n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu bitarubahirijwe. Komisiyo ivuga ko nyuma yo kubimenyesha inzego zibishinzwe, bimwe byakemuwe ariko ibindi bikaba bitarakemuka. Ni muri urwo rwego komisiyo yabonye ari ngombwa gushyikiriza Perezida Paul KAGAME raporo 2 zihariye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nkiko gacaca.
Raporo ya mbere yiswe icyegeranyo cy’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nkiko gacaca 2003-2008, yagaragazaga ibitaragenze neza mu manza komisiyo yakurikiranye muri iyo myaka, ndetse isaba ko byakosorwa kugira ngo inkiko gacaca zizasoze neza imirimo yazo kandi zigere ku ntego zahawe.
Raporo ya kabiri yiswe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu nkiko gacaca mu gihe zigana ku musozo w’imirimo yazo, yari ikubiyemo ibirego by’icyitegererezo komisiyo yagejejweho n’abayandikiye, n’ibyo yagejejweho ubwo yasuraga gereza zose z’igihugu, ubwo yabikurikiranaga yasanze amahame n’amategeko bitarubahirije uburenganzira bwa muntu. Bamwe banditse basaba ko imanza zabo zasubirwamo ntibabyemererwa kandi nta mpamvu zishingiye ku mategeko zigaragazwa, abandi basubizwa bahakanirwa n’inzego zitabifitiye ububasha. Ibijyanye no kugena agaciro k’imitungo yaburanwaga naho harimo ibibazo byinshi, kuko nta n’uruhare rwa Leta rwagaragajwe kandi ariyo yasimbuye Leta yayoboye abaturage mu gukora jenoside, kugeza ubu ikibazo cy’impozamarira cyangwa indishyi kikaba cyarigijweyo. Hari imitungo yatejwe cyamunara mu buryo budakurikije amategeko.
Imanza zitakurikije amategeko
RUMONGI Emmanuel abamushinjanga barivuguruje, umwe asaba n’imbabazi, agaragaza ko yamubeshyeye, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 kandi n’inkiko zose zahamije ko uwamushinjaga yivuguruje kandi yabeshye.
Komisiyo isanga RUMONGI yaravukijwe uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza rwe kandi imanza yaburanye zivuguruzanya.
NAHAYO MINANI Etienne waburanishijwe n’urukiko rw’umurenge wa Kansi rutari rubifitiye ububasha. Nyuma yaburanishijwe n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Kibirizi n’urw’ubujurire, agirwa umwere muri izo nkiko zombi, ariko urukiko rwa Kansi rusubiramo urwo rubanza ashinjwa ibyaha yashinjwaga mbere n’abantu bamwe, akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 16, abatangabuhamya bashinjura bataratumijwe muri urwo rubanza kandi bari bavuzwe. Ikibabaje ni uko yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca ntibamusubize. Komisiyo isanga yaravukijwe uburenganzira bwo kuburanishwa n’umucamanza itegeko rimugenera, kuko urubanza rwe rwimuriwe kandi ruburanishirizwa aho icyaha kitakorewe. Nyamara ingingo ya 44 igika cya 1 y’itegeko ngenga n° 16/2004 ryo ku wa 19 Kamena nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’ingingo ya 24 y’itegeko ngenga n° 13/2008 ryo ku wa 19 Gicurasi ivuga ko” urukiko gacaca rw’aho icyaha cyakorewe ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rw’icyo cyaha”.
Pasiteri SIBOMANA Simon yafunzwe n’urukiko gacaca rw’Akagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma, ntiyahabwa umwanya wo kwisobanura kandi yarafunzwe n’ibyemezo bibiri bivuguruzanya. Yari yaje muri gacaca gutanga ubuhamya ku rupfu rw’abapasiteri 5 bishwe muri jenoside bari mu ishuri rya Remera- Rukoma. Icyemezo kimufunga cyasinyishijwe Inyangamugayo zibereye mu ngo zabo nta nama cyangwa urubanza byabaye ngo hafatwe icyo cyemezo. Basinyishijwe n’uwari umuhuzabikorwa muri Kamonyi. Nyuma Inyangamugayo zaje guterana zandika ikindi cyemezo kivuguruza icya mbere kivuga ko afunzwe by’agateganyo. Inyangamugayo zakoze ibyo byose zikaba zarabwiye Komisiyo ko icyambere cyanditswe hutihuti.
Abana ba HABUMUGISHA Léopold barishyuzwa miriyoni 113.320.750 Frw mu rubanza rwavugaga ko uwo mugabo yasahuye umutungo wa MAKARA Dieudonne mu gihe cya jenoside. Mbere yahamijwe gusahura ibiyiko n’amasahani ya zahabu, ariko nta bimenyetso cyangwa abatangabuhamya bigaragaza ishingiro ry’ibyo bintu yari atunze ngo byari byaravuye i Burayi. Mu rukiko rubanza yari yaciwe miriyoni 70.000.000 Frw. Abo bana basobanuriye Komisiyo ko batigeze batumizwa mu rubanza kuko rwaburashijwe badahari. Umuhesha w’inkiko w’umwuga MUGWANEZA Valerien yateje cyamunara amazu 3 y’umuryango wa HABUMUGISHA ntihagira n’imwe isigirwa abo bana. Inteko zaburanishije urwo rubanza zihannye umuryango wa HABUMUGISHA mu rubanza kandi icyaha ari gatozi. Irangizarubanza ryasize iheruheru abo bana, kandi itegeko rivuga ko umutungo uwononnye n’umuryango we batuyemo udafatirwa ngo utezwe cyamunara. Komisiyo yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ibagezaho ako karengane, ariko nta gisubizo cyatanzwe.
Imitungo y’imiryango 10 nayo yatejwe cyamunara
UZAMUKUNDA Espérance, umugore wa RUHEZAMIHIGO André, yandikiye Komisiyo ayisaba kurenganura imiryango 10: Uwa RUHEZAMIHIGO, uwa MAKUZA Assuman, uwa HITABATUMA Adrien, uwa HABINSHUTI J.M.V, uwa UGIRASHEBUJA Pangrasi, uwa KIBATSI, uwa NZAMWITA Damien, uwa RUTAZIHANA Gaëtan, uwa NKUNDA Déo n’uwa MUNYANDAMUTSA Augustin bo mu Karere ka Karongi m’Umurenge wa Bwishyura. Uwo mutungo watejwe cyamunara n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiniha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Zimwe mu Nyangamugayo zaciye izo manza zari mu bishyuza imitungo yabo, mu guteza cyamunara, mu gihe n’izo manza zaburanishijwe abashinjwa badahari kubera ko batabimenyeshejwe. Uko guteza cyamunara byasize abana babo mu gihirahiro kuko badafite aho baba kandi abo bana bakaba batagishobora kwiga.
Umutungo wa MUJAWAYEZU Marreitte watejwe cyamunara ku cyaha cyakozwe n’umwana umwe wari ufite imyaka12 mu bana bane afite. Muri uru rubanza, inkiko zaburanishije abaregwa badahari nta n’ikigaragaza ko bahamagawe, kandi mu guteza cyamunara, umuhesha w’inkiko ntiyubahirije amategeko.
NYIRINKAKA Jeremie wo mu Karere ka Bugesera isambu ye ifite hegitari ebyiri, hafashwe umwanzuro wo kuyiteza cyamunara ntibyamanikwa ahantu, kandi n’abayobozi bari bashinzwe guteza cyamunara ntibasobanuye impamvu iryo tangazo ritamanitswe ahabigenewe. Urubanza ruburanwa yagizwe umwere ku isahurwa ry’ihene 12 za MWUMVANEZA Venant, no mu rubanza rwa kabiri ku isahurwa ry’inka 28 n’igare bya MWUMVANEZA agirwa umwere. Ku wa 03 Mutarama 2008 Inama Rusange y’Umurenge wa Rweru yarateranye ifata umwanzuro uvuga ko MWUMVANEZA yasahuwe n’abasirikare babaga i Nemba batamenyekanye, maze MWUMVANEZA ajuririye icyo cyemezo hafatwa umwanzuro ko, abahamagajwe muri izo manza bahamwa n’ubufatanyacyaha n’abo basirikare, bityo bakaba bagomba gufatanya kwishyura MWUMVANEZA 2.845.000 Frw, ariko kuri urwo rutonde rw’abantu 9 bashyiramo na NYIRINKAKA Jeremie, ategekwa kwishyura 365.000 Frw kandi yaragizwe umwere. Ikibabaje ni uko yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca bakamusubiza bavuga ko byakurikije amategeko.
Bafatanyije kwandika umwana k’umuntu utaramubyaye
Nk’uko iyi raporo ya komisiyo ibigaragaza, umwana witwa UWAYEZU Marthe wari ufite imyaka 17 yasambanyijwe na RUTIHUMBUGUZA Camille amutera inda, bimuviramo guhagarika amashuri kuko yari ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri makuru. Igihe cyo kwandikisha umwana, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga na Polisi yaho bagejejweho ikibazo babogamira kuri RUTIHUMBUGUZA. Uwo mukobwa yandikishije umwana kuri RUTIHUMBUGUZA , maze RUTIHUMBUGUZA amaze kubimenya afatanya n’umu “Local Defense” witwa BAZATSINDA basiba izina rya RUTIHUMBUGUZA bandika ko se w’umwana ari BIZIMANA. Ubushinjacyaha bwakurikiranye iyo dosiye bwabwiye komisiyo ko RUTIHUMBUGUZA yemeye icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Komisiyo isanga mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, umugenzacyaha n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bagejejweho iki kibazo bakakirangarana, n’umu Local Defense Forces BAZATSINDA wasibye izina mu gitabo cy’abavuka bakwiriye kubihanirwa.
IMANIZABAYO Jeanine wari ufite imyaka 17 nawe yasambanyijwe na TUYIRINGIRE Jean Pierre amutera inda, ariko inzego zishinzwe umutekano muri Rubavu zagejejweho icyo kirego zirabirangarana, ndetse n’aho urubanza rurangiriye ntiyafatwa ngo afungwe kandi yaremeye icyaha ubwo yabazwaga.
Mu bibazo byateje impaka Abadepite n’Abasenateri babaza umuyobozi wa Komisiyo, hagarukaga cyane dosiye ya Dr RUNYINYA Barabwiriza, ugaragazwa muri raporo ko yashinjwaga ibyaha byo kuba imodoka ye yaratwaraga abicanyi n’intwaro zo kwica abantu mu ntangiro za 1994; kwanga abatutsi; kuba yari mu Kazu; gucura umugambi wo gutegura imperuka na Col BAGOSORA; amagambo yavuze muri za meeting ngo “ujya gutwika imbagara n’imvumba arazegeranya”, no kuba mu mirimo ye muri Peresidansi ngo yaragiraga inama Perezida HABYARIMANA zo gutegura jenoside.
Komisiyo ikaba igaragaza ko gacaca ya Tumba yatumijwemo yasanze ari umwere ku cyaha cya jenoside. Na nyuma ngo akaba yaraburaniye muri gacaca ya Kacyiru igihe kinini bagasoza bavuga ko badafite ububasha bwo kumuburanisha, ko azaburanishwa n’inkiko zisanzwe. Mu mwanzuro wa komisiyo bakaba bavuga ko RUNYINYA akomeje kujuragizwa n’inzego zishinzwe kumurenganura, bityo bagasaba ko yafungurwa nta yandi mananiza, ndetse hagatangwa n’indishyi z’akababaro. Komisiyo yasobanuriye Abadepite ko ayo magambo atari RUNYINYA BARABWIRIZA wayavuze. Ikindi kizwi ni uko uwo mugabo wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida HABYARIMANA yari yajyanye nawe Arusha, ntibagarukana ubwo indege yahanukaga irashwe. RUNYINYA ngo yagarutse mu Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi yizanye, ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi nayo yunga mu ya komosiyo y’uburengazira bwa Muntu hamwe nayo abaturage bagiye batanga hirya no hino muri za gacaca zitandukanye, avuga ko uyu Dr Runyinya yaba arengana, dore ko iyo aba yarakoze jenoside atari no kwigarura mu Rwanda k’uburyo abenshi bemeza ko ikibazo cye ari politiki kubera amabanga menshi abitse.
Kubera ko inkiko gacaca zasoje imirimo yazo, komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu isanga hakwiye gushyirwaho ubundi buryo bwo gukemura ibyo bibazo.
Icyagaragaye mu bibazo by’Abadepite ni impaka ndende bamwe badashaka kwemera iyo raporo bayitiranya na raporo z’amahanga zinenga u Rwanda, ariko abandi bakavuga ko Itegeko nshinga ribategeka kuyemera kuko bayanze nta handi yajya, maze basoza bemeza ko izajya muri za komisiyo z’imitwe yombi y’Inteko, ikazasuzumirwamo, ikagarurwa mu Nteko rusange, bakazafata umwanzuro wa nyuma.
Innocent