Col Karegeya aravuguruza ibinyoma byavuzwe na Ambasaderi Mulamula
Mu nyandiko ndende yanditswe na Col Karegeya yandikira Ambasaderi Mulamula, akaba ari we muyobozi wa ICGL (International Conference on Great Lakes) ifite icyicaro mu Burundi, yahakanye ibibavugwaho, we na mugenzi we Gen Kayumba, ko bafite imitwe y’iterabwoba muri Kongo igamije guhungabanya umutekano.
Col Karegeya yamenyesheje Ambasaderi Mulamula ufite ubwenegihugu bwa Tanzania, ko amagambo yatangarije ikinyamakuru The New Times ko Atari yo ahubwo ko akwiriye gufata iya mbere akamagana Leta ya Kagame arimo kuvugira, dore ko ariyo irimo kurema imitwe y’iterabwoba muri Kongo igamije inyungu ze bwite.
Muri iyo nyandiko ndende yagaragaje uburyo Kagame yagiye ashinga imitwe itandukanye, akanayisenya ukwo yishakiye. Atanga urugero rwa Gen Nkunda na CNDP yafashije igihe Col Karegeya yari muri gereza na Gen Kayumba akaba yari amaze kugirwa Ambasaderi mu Buhinde, yarangiza agafunga Nkunda k’uburyo kugeza ubu badashobora kumugeza imbere y’urukiko kugira ngo atamena amabanga yabo.
Akaba yarasobanuye ko iyo mitwe Kagame akomeje kubashinja ari we ubwe wayishinze kugira ngo ateshe agaciro Leta ya Kongo, ko idashoboye kurinda umutekano w’abaturage bayo kandi bikaba n’ikiraro cyo kugira ngo agaragarize amahanga n’abaturage bo mu karere ko ari we wenyine ufite urufunguzo rwo kugarura amahoro muri kariya karere.
Bityo akaba yarasobanuye uburyo Kagame akomeje kumara abaturage bo muri kariya karere kubera uruhare rw’ingabo n’imitwe itandukanye yagiye ashinga akayitoza, akayiha imbunda, yarangiza kubona inyungu muri ako karere akayisenya, agashinga indi uko yishakiye.
Yaboneyeho umwanya wo kwisobanura ko bose ari abanyamategeko, bakaba banafite uburambe mu gisirikare mu bihe bitandukanye, bityo bakaba ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyo kurwanya Leta ya Kagame kubera amarorerwa nk’ayo n’ayandi menshi yagiye akora, agasiga ahekuye abaturage bo muri kariya karere.
Yanerekanye uburyo intwaro Kagame akoresha yo gufasha kurema imitwe akanayitera n’inkunga, yanarangiza akanayisenya uko yishakiye, ninayo akoresha mu gusenya igisirikare cy’igihugu cye k’uburyo kugeza ubu adashobora gutandukanya igisirikare n’abakozi be bo mu rugo, akaba atonesha bamwe agasenya abanze kumuhakwaho, atanibagiwe no kubica uko yishakiye.
Yamenyesheje uwo muyobozikazi ukomeje kuba igikoresho cya Kagame ko bahawe ubuhunzi mu buryo bwemewe n’amategeko kandi igihugu cyabakiriye kidashobora kwemera gucumbikira abantu bafite imyitwarire nk’iyo Kagame abatwerera.
Leta ya Kagame ikaba yaratangiye kubahimbira bene ibi birego, hamwe na ba Dr Rudasingwa hamwe na Dr Gahima, bari bamaze imyaka irenze itanu barahunze, nta cyaha baregwa, kugeza banditse inyandiko yitwa Rwanda Briefing yagaragazaga igitugu, ubwicanyi n’ubusahuzi bwa Kagame.
Yasabye Madame Ambasaderi Mulamula kudakomeza kwifatanya n’umunyagitugu Kagame ukomeje kumukoresha kugira ngo acecekeshe abatavuga rumwe nawe, bene iyo myitwarire ikaba itesha agaciro uwo muryango hamwe nabo ahagarariye.
Twabibutsa ko Ambasaderi Mulamamura Liberata ari umwe mu bantu bakoreshwa na Perezida Kagame mu nyungu z’umugabo we, ari we George Mulamula, akaba ari umwe mu banyetanzania bakoranye na Kagame hafi kandi igihe kinini, kandi ahabwa akayabo yaba m’ubuyobozi bwa KIST, akaba yaranabaye umwe mu bayobozi ba RITA, ikigo kibarizwa muri perezidansi .
George Mulamula akaba yarabaye umujyanama wihariye wa minisitiri w’ibikorwa remezo, ahabwa akayabo, anahabwa ikiraka gikomeye muri RIEPA, aza kuba umuyobozi wungirije wa RDB (Principal Deputy CEO of Rwanda Development Board), ubu akaba akorana na minisiteri y’ubucuruzi ari na ko akorana n’ibiro bya Perezida Kagame.
Umwirondoro w’umugabo wa Ambasaderi Mulamula werekana uburyo umuryango we ukoreshwa na Perezida Kagame kubera inyungu z’amafaranga, bakibagirwa ubwicanyi Leta ya Kagame ikomeje gukorera abaturage bayo hamwe n’igitugu akomeje kubayoboresha, afunga abamunenga, agatera abaturage be ibisasu, bigamije kwanduza abatavuga rumwe nawe.
Ruganzu
Kampala