Charles Ntakirutinka yarekuwe!

Publié le par veritas

Charles Ntakirutinka

Charles Ntakirutinka wahoze ari Ministre muri Leta y’u Rwanda yarekuwe nyuma yo kumara imyaka igera ku 10 mu buroko!


Tubibutse ko yafunzwe mu mwaka wa 2002 azira gushinga ishyaka PDR UBUYANJA yari afatanije na Pasteur Bizimungu wari Perezida wa Republika. Pasteur Bizimungu we yarekuwe mu 2007 amaze imyaka 5 mu buroko nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amusaba imbabazi.


Amakuru amwe atugeraho avuga ko Pasteur Bizimungu afite uburwayi bukomeye yakuye muri gereza kongeraho akato yahawe n’abantu bose bahoze ari inshuti mu rwego rwo gutinya Leta ya Perezida Kagame. Abenshi bemeza ko Pasteur Bizimungu asa nk’aho afungishije ijisho kuko kuva yarekurwa nta kintu na kimwe yari yatangaza, bigaragare ko yahawe gasopo mbere yo kurekurwa!


Charles Ntakirutinka mbere y’uko afungurwa hari amakuru yavugaga ko Umuyobozi « wungirije » ushinzwe amagereza Mary Gahonzire yari yagiye kumutesha umutwe mu buroko. Bivugwa ko Charles Ntakirutinka yamubwiye ngo: "Niba hari impamvu unshakaho ntayo ubona".  Byumvikane ko uwo Mudamu utegeka amagereza dore ko Général Paul Rwarakabije we ari agakingirizo, yari agamije gutera ubwoba Charles Ntakirutinka ngo azamere nka Pasteur Bizimugu nagera hanze cyangwa wa mugani yamushakagaho impamvu yatuma agumishwa mu buroko.


Igikorwa cyo gufungura Charles Ntakirutinka n’ubwo yari arangije igihano yahawe, twavuga ko ari cyiza, tugasaba Leta kutagarukira kuri Charles Ntakirutinka gusa ahubwo yagombye gufungura abanyapolitiki bose bafunze bazira ibitekerezo byabo nta mananiza.

Hari amakuru adafite gihamya avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba yarekura abanyapolitiki bose bafunze ariko bigasabwa kwemera ibyaha baregwa bagasaba imbabazi Perezida Kagame kandi bakiyemeza guceceka ntibongere kumurwanya. Abo banyapolitiki ibyo ngo babiteye utwatsi bavuga ko barengana ko niba Leta ishaka kubarekura izabarekure nk’abere kandi bakomeze kugira uburenganzira bwabo bwo gukora politiki.


Icyo twakwifuriza Charles Ntakirutinka ni ukwishimana n’umuryango we nyuma y’igihe kirekire mu buzima bubi kandi ntabe nka Pasteur Bizimungu ngo yicecekere,  ahubwo agahaguruka agafatanya n’abandi guharanira Demokarasi mu Rwanda.

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article