Burundi-Rwanda: Apollo Kirisisi wicishije Patrick Karegeya akorana n'inzego z'iperereza z'igihugu cy'u Burundi !

Publié le par veritas

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2014/01/1526922_1439549639596522_1439995272_n.jpg

Amagambo akomeje kuvugwa ku isi ku rupfu rwa Karegeya n'igisubizo Madame Louise Mushikiwabo yasubije umunyamakuru wamubazaga icyo arutekerezaho, Mushikiwabo yagize ati"...uyu muntu yigaragaje ubwe ko arwanya guverinema yanjye n'igihugu cyanjye,none uratekereza ko hari impuhwe?" Ni ukumirwa gusa ! Umenya Mushikiwabo yari mu ikipe y'abakomando banize Karegeya! None se Mushikiwabo we nanigwa n'abaturage iyi leta ye iri guhekura ntazagirirwa impuhwe? Uru se nirwo rugero rwiza leta igomba guha abaturage?  Hagati aho Nyakwigendera Patrick Karegeya azashyingurwa muri Afurika y'epfo,igihugu cya Uganda umuryango we wifuzaga ko ashyingurwamo cyatanze igisubizo gihakana! N'ubwo Mushikwabo yerekanye ko leta y'u Rwanda nta mpuhwe ifitiye Patrick Karegeya kimwe n'abatayikunda bose, uwamugambaniye si umuntu usanzwe nk'uko mugihe kubisoma mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cy'abarundi:

Apollo Ismail Kirisisi niwe tugiye kuvugaho bitewe ni uko azwi n’ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyacu cya « BUJUMBURA News ».Mu kwezi kwa Nzeri 2011 uyu munyarwanda Apollo Kirisisi yegereye ubwanditsi bw’ikinyamakuru cyacu kugirango tumugezeho amakuru yerekeranye n’umuyobozi w’urubuga rwacu Bwana CIRAMUNDA Richard, atwemererera ko nitumugezaho amakuru amwifuzaho aduha amafaranga menshi,icyakora icyo kifuzo ntagaciro cyahawe.  Turabigarukaho mu kanya.

Uyu mugabo ibinyamakuru byinshi bikomeje kwandikaho byemeza ko ariwe wagambaniye Colonel Patrick Karegeya agahotorwa ku munsi wa mbare w’umwaka mushya w’2014, ntabwo ari umuntu usanzwe.Abamuzi neza bemeza ko Apollo Ismaël Kirisisi avuga neza indimi nyinshi arizo : Ikinyarwanda, ikirundi,igiswahili,icyarabu,igifaransa,icyongereza ikirusiya, akaba avuga gake indimi z’ilingara n’ulugande. Kirisisi yabaye mu bihugu byinshi aribyo : Misiri,Koweti,Uburusiya n’uburayi. Kirisisi yafungiwe mu gihugu cy’Ubwongereza ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Apollo Kirisisi yari afitanye imigenderanire myiza n’inyeshyamba z’i Burundi za CNDD-FDD kuko ariwe wazigezagaho intwaro, bitewe nicyo gikorwa cyo kugurisha intwaro ku nyeshyamba za CNDD-FDD byatumye afungirwa igihe gito mu Rwanda mu mwaka w’2002.

Umwe mubakozi bashinzwe urwego rw’iperereza i Burundi tudashatse gutangaza amazina ye yaduhamirije ko Apollo Kirisisi yakoranye neza n’ibiro bishinzwe iperereza by’i Burundi muri aya mezi ashize. Uwo mukozi wo mu iperereza ry’i Burundi yaduhishuriye ko umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza ryo hanze, Bwana BURANGE Gilbert yabonaniye kenshi na KIRISISI mu gihugu cy’Afurika y’epfo ndetse no mu bindi bihugu.

Apollo Kirisisi akaba kandi ari inshuti ya hafi y’abagabo babiri aribo Cherrif Bocum Aidara na RURIMIRIJE Jean Marie bakunda kugaragara mu bikorwa bibi biyobowe n’ubutegetsi bw’u Burundi. Uyu Rurimirije Jean Marie akaba ariwe wari ushinzwe gucunga ibyerekeranye n’imikoreshereze y’imari ya Kirisisi kugirango ashobore gucengera ubutegetsi bw’u Burundi ahereye kuri Ciramunda kimwe n’abandi bose. Muri icyo gihe yakoranaga n’abo bagabo,dufite amakuru y’impamo yari avuye mu Rwanda yemeza ko Kirisisi yari inyuma y’umugambi wo kwivugana perezida wa M.N.B. (Mouvement National Burundais) ku taliki ya 22 ukuboza 2011 aho yagombaga kwicirwa k’umupaka wigihugu cy’Ububiligi na Luxambourg.

Ikigaragara cyo ni uko leta y’u Burundi iri inyuma y’imigambi n’ibikorwa bya Kirisisi. Birazwi ko Général NSHIMIRIMANA Adolph ukuriye ishami ry’iperereza rya leta  y’u Burundi akorera inzego z’ubutasi za leta  y’u Rwanda nk’uko izo nzego zikorana na Kirisisi.

Inkuru ya www.bujumbura.be yahinduwe mu kinyarwanda na veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Guys, c'est dommage iyo umuntu apfuye birababaza ariko nanone hari igihe uvuga uti  Imana ihora ihoze.   Uyu mugabo wapfuye harya we yaba yarakoze neza? Mwese muzi ipfa rya
Sendashonga, Lizinde, n'abandi tutarondoye.....

nka Sendashonga we yazize ko nka Ministiri wúbutegetsi w'icyo gihe yamaganaga iyicwa ry'inzirakarengane z'abanyarwanda ndetse akabigeza kuri Kagame na ba Karegeya.  Bagiye kumwivugana
arababisa.  Nawe bamusanze i Nairobi baramwivugana.  None se umuryango we ntiwihanaguye? Karegeyua we yaharaniraga ubuhe burenganzira bwábanyarwanda harya?

Répondre