Burundi: "Ihene mbi ntuyizikaho iyawe" Pierre Nkurunziza nawe ari kwigana Paul Kagame !

Publié le par veritas

Umugani ungana akariho koko ! Pierre Nkurunziza nawe arimo yigana Kagame Paul mu manyanga yo kugundira ubutegetsi. Mu byumweru 2 bishize abadepite bo mu Burundi banze gutora icyemezo cyo guhindura ingingo y’itegeko nshinga yashoboraga kwemerera Nkurunziza kongera kwiyamamariza manda ya gatatu. Ntibyaciriye aho kuko kuwa kabiri taliki ya 25/03/2014 ministre w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi Edouard Nduwimana yatangaje ko abarundi baziyamamariza umwanya wa perezida mu mwaka w’2015 bagomba kwitegura ko bazahangana na Nkurunziza n’ubwo itegeko nshinga ritabimwemerera, ngo ibindi bikazakemurwa n’urukiko rurinda itegeko nshinga !

Nkurunziza.pngIfoto ibanza ni Nkurunziza ari mu ishyamba arwana, iburyo ni Nkurunziza amaze kuba Perezida, iyo abonye uko yari ameze akomeza kugundira ubutegetsi !

Iryo jambo rya Edouard Nduwimana ryateye uburakari bwinshi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ndetse igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika gihita kivuga ko gitewe impungenge n’ibyo kwiyamamaza kwa Nkurunziza. Ishyaka rya Nkurunziza CNDD-FDD ejo kuwa gatatu ryiriwe risobanura ku maradiyo yo mu Burundi ko Nkurunziza atarafata icyemezo cyo kwiyamamaza,ko ibyavuzwe ko aziyamamaza byabazwa uwabivuze. Muri iki gitondo cyo kuwa kane taliki ya 27/03/2014 Ministre Edouard Nduwimana yazindukiye kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI avuga ko bamwumvise nabi ko atemeje ko Nkurunziza aziyamamaza ko ahubwo yashakaga gucira amarenga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko batazatungurwa babonye Nkurunziza yiyamamaje. Uko byagenda kose uyu mu ministre ijambo yavuze niryo abarundi batekereza nkuko Kagame yavuze ko azasimbuka ikiraro cya Manda akigezeho, abanyarwanda bo bahise babyumva vuba ntagushidikanya ko Kagame aziyamamaza mu mwaka w’2017 !

Ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi abantu benshi babifata nk’impanga kuko bihuje ibintu byinshi, ibyo bihugu byombi bijya kungana mu bunini, abaturage babyo bavuga ururimi rujya kuba rumwe ndetse n’umuco umwe. Ibyo bihugu byombi birangwa n’imvururu zishingiye ku moko ya Hutu-Tutsi. Demokarasi muri ibyo bihugu byombi irasa uretse ko mu gihe igihugu cyimwe kiba kiyoborwa n’umuhutu ikindi kiba kiyoborwa n’umututsi, byari bigiye guhuzaho gato igihe Melchior Ndadaye yatorwaga na Habyarimana ayobora u Rwanda ariko Ndadaye yategetse amezi 3 gusa baba baramwivuganye, Cypriano Ntaryamira nawe wamusimbuye aba apfanye na Habyarimana !!

Kenshi abantu bakunda kuvuga ko imvururu hagati y’amoko muri ibyo bihugu byombi ziterwa n’uko ayo moko yangana, ubwoko bumwe bugashaka gutegeka ubundi, ariko noneho ibiri kuba mu Burundi muri iki gihe bigiye kuvuguruza iryo hame ! Nkurunziza ni umuhutu, abahutu akaba aribo benshi i Burundi, kuki ashaka kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo yiyamamaze ? Ni uko se ntawundi muhutu washobora gutegeka nkawe ? Ni uko se abatutsi bashaka guhirika abahutu akaba ari we gusa wasubiza ibintu mu buryo ? Ese abahutu bose mu Burundi babayeho neza bose nka Pierre Nkurunziza ?

Kagame-Paul.png

Kagame nawe ni nka Nkurunziza , ubu arabarirwa mu bakire ba mbere ku isi, none se abatutsi bose bameze nkawe?

Ibi bibazo twibaza kuri Nkurunziza nanibyo twibaza kuri Kagame Paul mu Rwanda, iyo ari kuvuga ko agomba kutazareka ibyiza yagejeje ku Rwanda bisenyuka ! Umuntu yakwibaza niba Kagame Paul ariwe ukunda ibyiza gusa kuburyo abandi bo batabirengera ! Ese ntawundi mututsi ukunda ibyiza watoreshwa mu manyanga nk’uko babikorera Kagame ariko akayobora u Rwanda ? Ese abahutu ntibakunda ibyiza ? Ese abatutsi bose mu Rwanda babayeho neza nka Paul Kagame ?

Aho ibihe bigeze akarere k’ibiyaga bigari kugarijwe n’indi ntambara itagira isura, iyo ntambara akaba atari iy’abahutu n’abatutsi ahubwo akaba ari iy’udutsiko twishyize kubutegetsi , tukaryanisha amoko y’abaturage bagatuye kugira ngo utwo dutsiko twikubire ubutegetsi bwose ariko iminsi ikaba itangiye kudushyira hasi ! Kwigundiriza kubutegetsi kwa Museveni muri Uganda, Paul Kagame mu Rwanda, Joseph Kabila muri Congo na Pierre Nkurunziza mu Burundi bizabyara intambara amahanga atazashobora guhagarika kandi ntabisobanuro na bike abiyicaje ku ngoma bazaba bafite byo guha abaturage n’amahanga.

Imana yonyine niyo izakiza abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari kandi ibintu bizarushaho kuba bibi mu Rwanda kuko muri bariya bategetsi bose bari kwigundiriza kubutegetsi  Paul Kagame niwe uri ku isonga mu kumena amaraso y’abantu barenga miliyoni 15 muri ibyo bihugu byose uko ari 4 !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Voici ce qui dit la Constitution du Burundi:

Article 96

Le Président de la République est élu au suffrage universel direct pour un mandat de cinq ans renouvelable une fois.

Répondre
J

Bwana wowe ushinzwe Ubwanditsi Bukuru bwa Vėritas uzalurikirane uzasanga Nyakubahwa Nukurunziza Pierre abujijwe kongera kwiyamamaza.Niriya ngingo banze gutora yarebanaga nuko ishyaka rizaba
ryatsinzs amatora ya Prezida wa repubulika ariryo rizajya rishyira na Minisitiri w'Intebe.Nibyo byanzwe rero ntabwo ari ukwiyamamaza kwa Nkurunziza kuko we yiyamamaje kandi atorwa rimwe mumatora
ataziguye yo muri 2010.Kandi Itegeko nshinga ryo ntaho bigaragara rimubuza kongera kwiyamamaza.Nubonaka akanya uzasome ingingo yaryo ya 96 itabisobanura neza.Kurwanya igitugu nibyiza ariko
tuzirinde kugwa mumuteko wabakunda byacitse.

Répondre