Bamwe mubaherekeje Kagame mu Bufaransa banyuze iyubusamo barihungira !e

Publié le par veritas

090-Kagame-fekeri.png

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, kandi aturuka ahantu hizewe, yemeza ko itangwa rya visa ku bacuruzi bagombaga guherekeza perezida Kagame mu rugendo aherutse kugirira mu gihugu cy’Ubufaransa, ryatumye uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda, Laurent Contini, ahamagarwa, rinasiga Dukundane Jean de Dieu mu buroko. Dukundane yakoraga akazi ko korohereza kuri za gasutamo abinjiza ibicuruzwa byabo mu gihugu (déclarant en douane).

 

Itohoza ryakozwe n’ikinyamakuru Umuvugizi ryerekana ko umubare w’abantu ukabakaba hafi magana atatu (300) baba barahawe visa mu buryo budasobanutse, hitwaje ko ari abacuruzi baherekeje perezida Kagame mu ruzinduko yagombaga kugirira mu Bufaransa.

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yumvikaniye na ambasaderi Laurent Contini guha visa abazaherekeza perezida Kagame mu Bufaransa, abahagarariye «secteur privé» bagombaga gutanga urutonde rw’abacuruzi bagombaga guherekeza perezida Kagame, icyo gikorwa gishingwa umucuruzi witwa Mbundu Faustin, uyu na we aza kugishinga Dukundane Jean de Dieu, kugirango ashakishe abacuruzi benshi bagombaga guherekeza perezida Kagame, bagahabwa visa byihutirwa yo kujya mu Bufaransa.

Abahagarariye abikorera ku giti cyabo bari bashyizeho igiciro cy’ibihumbi bibiri by’amadorari y’abanyamerika (2000 usd) kuri buri muntu wagomba kwiyandikisha, aya mafaranga akaba yari akubiyemo kubona visa, itike y’indege hamwe n’icumbi nibura rihwanye n’iminsi ibiri mu Bufaransa.

Amakuru atugeraho yemeza ko habayeho itubura ry’ibiciro aho ibyari ibihumbi bibiri byavuyemo ibihumbi bibiri na magana atanu (2500 usd), bityo bamwe mu bacuruzi biyandikishije bagenda bakwa andi mafaranga y’inyongera agera kuri magana atanu y’amadorali, buri muntu.

Amaze gushyikirizwa urutonde rw’abashakaga visa, ambasaderi Laurent Contini, ngo yaje kugira ikibazo cyo gutanga izo visa mu kajagari kandi anaziha abantu benshi batazikwiye, dore ko bamwe ngo bagiye biyita abacuruzi kandi atari bo. Bivugwa ko ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yatanze visa z’igihe cy’imyaka ibiri, aho gutanga iz’amezi atatu, nk’uko byari biteganyijwe.

Andi makuru atugeraho yemeza ko nyuma y’uruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa, bamwe mu bahawe izo visa, aho gusubira mu Rwanda, bigumiye mu bihugu bitandukanye by’Uburayi.

Iryo tangwa ry’ama visa adasobanutse ryatumye Mbundu wari uhagarariye abikorera ku giti cyabo (secteur privé) yitakana Dukundane Jean de Dieu kuba ari we wariyemo magana atanu y’amadorali, ari na byo byaje kumuviramo gufungirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubwo yajyaga gufata indege kimwe n’abandi. Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, na we ntibyamuhiriye kuko yahise ahamagazwa n’igihugu cye igitaraganya.

Ubwo twasohoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana na Bwana Laurent Contini ndetse na Dukundane Jean de Dieu kugira ngo bagire icyo badutangariza ku bibavugwaho, ariko ntitwashoboye kubabona.


Johnson, Europe. (umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article