Ubutabera bw'u Rwanda bukomeje gukosorwa : Agatha Kanziga ntakijyanwe mu Rwanda na Nsengiyumva Hyacinthe Rafiki ararekuwe !

Publié le par veritas

Agatha-Habya.pngKuri uyu wa gatatu taliki ya 28/09/2011, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwafashe icyemezo cyo kwanga ikifuzo cya leta y’u Rwanda cyo kutohereza mu Rwanda Madame Agatha Habyarimana  umupfakazi wa perezida Juvénal Habyarimana wishwe ku italiki ya 06/04/1994.  Kuri iyi taliki ya 28/09/2011 kandi urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwafashe icyemezo cyo gufungura Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wari ufunze kuva taliki ya 09/08/2011 kubera ko ashakishwa na leta y’u Rwanda imushinja ko yakoze itsembabwoko mu Rwanda.

Ibyerekeranye n’icyemezo cyo kwanga kohereza Agata Habyarimana mu Rwanda :

Madame Agatha Habyarimana yakuwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane 1994 nyuma y’urupfu rw’uwo bashakanye Habyarimana Juvénal wari perezida w’u Rwanda wari umaze kwicwa. Ubu hashize imyaka 17 Madame Agatha Habyarimana ari mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu kwezi kwa cumi 2009, leta y’urwanda yatanze inzandiko zisaba ko yafatwa ngo kuko ashakishwa n’ubutabera bw’icyo gihugu kimushinja ko yagize uruhare mugutegura  itsembabwoko ry’abatutsi mu Rwanda n’ibyaha by’intambara.

Mu rwego rwo kubahiriza ikifuzo cya leta y’u Rwanda cy’uko Madame Agatha Habyarimana yakoherezwa mu Rwanda kugirango aburanishirizweyo ibyaha icyo gihugu kimurega, Madame Agatha yafashwe  mu gihe cy’akanya gato n’ubutabera bw’Ubufaransa , maze abazwa ibibazo kubyo aregwa na leta y’u Rwanda, ibyo bikaba byarabaye mu kwezi kwa gatatu 2010 nyuma y’uruzinduko  Perezida Sarkozy w’igihugu cy’Ubufaransa yari akubutsemo mu Rwanda, akaba ari nawe Perezida wa mbere w’Ubufaransa wasuye u Rwanda nyuma y’itsembabwoko.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko , Madame Agatha Habyarimana wari mu rukiko aherekejwe n’inshuti za hafi, yakiranye ibyishimo byinshi icyo kemezo cy’urukiko rw’Ubufaransa , yagize ati « Buri gihe cyose nagiye ngirira ikizere ubucamanza bw’Ubufaransa ». Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Bwana Martin Ngoga yabwiye itangazamakuru ry’abafaransa rya AFP ko adatunguwe n’icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Paris ; yagize ati « Nta muntu uzigera yoherezwa n’igihugu cy’Ubufaransa ngo ajye kuburanira mu Rwanda » yakomeje avuga ko haba hari ikibazo igihe Ubufaransa butashaka kuburanisha abaregwa itsembabwoko. naho Ministre w’ubutabera mu Rwanda Bwana Karugarama yatangarije radiyo mpuzamahanga ya BBC ko yemera icyemezo cy’ Urukiko rw’Ubufaransa ngo ni ubwo kidashimishije bwose, ngo intambara yo kuburanisha Madame Agatha Habyarimana icyaha cyo gutegura itsembabwoko izakomeza ngo kuko ibyo yakoze byose mugutegura itsembabwoko bizwi n’abanyarwanda ndetse n’isi yose !

Uburanira Madame Agatha Habyarimana Bwana Me Philippe Meilhac yavuze ko iki cyemezo cy’urukiko gishobora kugira ingaruka kubyaha Madame Agatha aregwa n’amashyirahamwe arengera inyungu z’u Rwanda mu Bufaransa ko yaba yaragize uruhare mu itsembabwoko ryo mu Rwanda, ati abacamanza bashinzwe gukurikirana icyo kibazo bashobora gufata icyemezo cyo guhamagaza Madame Agatha mu rukiko ngo aburane ibyo byaha aregwa cyangwa se bagafata icyemezo batiriwe bamuhamagaza. Ati ntabwo abantu bazahora igihe cyose muri ibi bibazo, ibyaha bikomeye Madame Agatha aregwa  bimaze igihe kandi ibyo byaha byose Madame Agatha arabihakana, ati Madame Agatha akeneye umutuzo no guhabwa icyangombwa cyo kubana n’umuryango we mu Bufaransa , nta mutekano muke ateye igihugu cy’Ubufaransa nkuko Perefe muri icyo gihugu yashatse kubyemeza.

Nyuma y’urupfu rw’uwo bashakanye Perezida Habyarimana Juvénal wahanuwe mu ndege avuye gusinya amasezerano y’amahoro ari kumwe na perezida w’u Burundi Cypriano Ntaryamira n’abandi banyacyubahiro harimo n’abafaransa bari batwaye iyo ndege ; hakurikiyeho itsembabwoko ry’abatutsi, amarapro yose yakozwe akaba yemeza ko ihanurwa ry’iyo ndege ariryo ryabaye nyirabayazana w’iryo tsembabwoko. Nyuma y’aho umucamanza w’umufaransa Bwana Bruguière atangiye impapuro zo gufata abasilikare bakuru ba FPR bakekwaho kuba barahanuye iyo ndege, Madame Agatha Habyarimana yemeza ko aribwo yatangiye kugira ikibazo cyo guhigwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo butegetsi butangira kumuhimbira ibyaha no kumutesha umutwe kugirango adakurikirana urupfu rw’umugabo we. Madame Agatha akomeza avugako abategetsi b’u Rwanda bakora ibishoboka byose ngo bamucecekeshe kuko badashaka kuvuga ukuri kurupfu rw’umugabo we n’uburyo iriya ndege yahanuwe.

Hycinthe Nsengiyumva Rafiki nawe yarekuwe !

Kuri uyu wa gatatu kandi taliki ya 28/09/2011, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwarekuye Bwana Hycinthe Nsengiyumva Rafiki wigeze kuba Ministre mu Rwanda muri leta y’abatabazi mu 1994, uyu Rafiki akaba yarafashwe ku italiki ya 09/08/2011 n’ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa ku cyifuzo cya leta y’u Rwanda ishaka ko yakoherezwa mu Rwanda kugirango aburanishwe ku byaha iki gihugu kimushinja kuva mu mwaka w’2008 byo kugira uruhare mu itsembabwoko ry’abatutsi mu 1994.

Urukiko rukuru rwa Paris rukaba rwarekuye uyu Nsengiyumva Rafiki rukaba ruzasuzuma ikifuzo cya leta y’u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda ari hanze ku italiki ya 09/11/2011. Uburanira Nsengiyumva yemeza ko yari afunzwe kuburyo butubahirije amategeko kuva taliki ya 08/09/2011 kuko leta y’u Rwanda ntiyashoboye gutanga ingingo zisobanura isabwa ry’icyemezo cyo kohereza Nsengiyumva mu Rwanda kubucamanza bw’Ubufaransa. Urwanda rukaba rwarasabwe gutanga ikifuzo cyarwo giherekejwe n’ibimenyetso ndakuka bishimangira impamvu Nsengiyumva agomba kujyanwa mu Rwanda mu gihe k’iminsi 30 mu butabera bw’Ubufaransa. Icyo gihe cyarenze u Rwanda rutubahirije ibyo rusabwa ngo rusobanure ibirego rurega uyu Nsengiyumva mu mpapuro rwatanze zo kumufata kuva taliki ya 24/06/2008 ; ahubwo u Rwanda rwatanze izindi mpapuro zo gufata Rafiki ku italiki ya 17/08/2011 kandi icyo gihe yari yarafashwe, izo mpapuro za kabiri akaba nta gaciro zifite, kubera izo mpamvu zose rero akaba ari nta mpamvu yo kugumisha Nsengiyumva muri gereza ; umuburanira Me Courcelle-Labrousse akaba avuga ko Nsengiyumva aba mu Bufaransa abantu bose babizi akaba atihisha kuko ntacyo yikanga yakoze !

Uwo umuburanira akomeza avuga ko Nsengiyumva yari Ministre muri leta y’inzibacyuho yo mu 1994, akaba ariwe Ministre wenyine muri iyo leta utarakurikiranwe n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (TPIR), Nsengiyumva kandi akaba ari umwe mubashinze FDLR ariko akaza kwirukanwa nuwo mutwe mu 2005 kuko yari yiyemeje kuyoboka inzira y’amahoro .

Twibaze impamvu :

Iyo urebye ibi byemezo 2 bifashwe n’ubucamanza bw’ubufaransa, ubona harimo uburyo bugaragara bwo kujora bwa bucamanza bw’indashyikirwa bwa leta y’u Rwanda, cyane ko ubu abashinjabyaha babwo n’abacamanza bahugiye mu masomo yo kwiga amategeko bahawe n’abunganizi ba Madame Victoire Ingabire.

Ariko kandi harimo n’akanyuzo ko gushimisha burigihe leta y’u Rwanda mu gihe cy’akanya gato nyuma amategeko agakomeza ; aha umuntu abirebera mu ifatwa ry’ibyemezo n’uko rigenda rijyana n’itsurwa ry’umubano hagati y’abakuru b’ibihugu byombi : Ubwo Perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy yavaga mu Rwanda nibwo Madame Agatha Habyarima yahise ahamagarwa n’ubucamanza bw’ubufaransa ngo ajye kwisobanura kubyaha aregwa, nyuma yaho biba biratuje , none Kagame amaze kurangiza uruzinduko rwe mu ufaransa hafatwa ikindi cyemezo ko Madame Agatha Habyarimana atacyoherejwe mu Rwanda.

Ntitwabura kwibaza kandi niba koko abategetsi b’u Rwanda bazi neza icyo bita ubutabera ; urasanga no mubyo bavuga bashimangira ibintu nabo ubwabo bananiwe kugaragaza, aha twavuga ko barega Madame Agatha kuba yarateguye jenoside kandi ari Loni ari na leta y’u Rwanda akaba nta numwe watanze ibimenyetso cy’uko jenoside mu Rwanda yateguwe , none se biba bivuga iki iyo basaba ubufaransa ko buboherereza umuntu wateguye jenoside kandi bazi neza ko nabo ubwabo batashoboye kwerekana kugeza ubu uko jenoside yateguwe ?

Mubutegetsi bw’u Rwanda huzuyemo abantu bahoze ari abayobozi muri leta y’abatabazi ndetse n’abayoboraga FDLR , ubwo iyi leta ya FPR isobanura ite ko ishaka kuburanisha bamwe bari muri ubwo buyobozi kandi abandi ifite bakoraga ndetse imirimo irenze abo ishinja haba muri leta y’abatabazi haba no muri FDLR abandi bari kumwe ibahemba imyanya ikomeye ? Aha rero niho ubutabera bwigenga bushaka ibisubizo bukabibura ! Kiretse niba aba ari kubajyana mu Rwanda ngo nabo bahembwe imyanya !

Iyo rero witegereje utuntu twinshi tw’amayeri leta y’u Rwanda ikoresha kugira ngo yikize abatayemera , uhita ubona wamugani wo mu ndimi z’amahanga ko leta y’u rwanda ifite ukuri kutazwi n’ukuri ! (c’est la raison que la raison ne connaît pas) .

Kanimba Jean : veritas

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Martini Ngoga yatangarije igihe ibi bikurikira :  “Twizeye ko ubucamanza bw’u
Bufaransa buzakomeza gushaka uburyo butandukanye burimo kuburanishiriza Agathe Habyarimana ibyaha bya Jenoside muri icyo gihugu, icyemezo u Rwanda rutemera. Turindiriye kandi kureba niba
imiryango irengera ikiremwamuntu yasabaga ko yakoherezwa mu Rwanda, izasaba u Bufaransa ko yakoherezwa, cyangwa niba izashyigikira ukudahana.”

kagame bamubwira ko imiryango irengera uburenganzira bwa kiremwamuntu isaba u Rwanda kunamura
icumu maze Kagame agatera hejuru ngo iyo miryango siyo iyobora igihugu, none kandi barasaba iki iyo miryango yabakorera kubucamanza bw'Ubufaransa kandi n'urwanda rutemera iyo miryango! bene ibi
babyita kurindagira!

Répondre