Ni gute wakangurira umuntu gutaha, utarigeze umukangurira guhunga ?
Mu gihe impunzi z’abanyarwanda zirimo zishyirwaho itutu na leta ya Kigali ko zigomba gusubira mu Rwanda cyangwa se zikamburwa ubuhungiro aho ziri hose ku isi, abanyamategeko batandukanye n’imiryango myishi irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’impunzi by’umwihariko baramagana icyo cyemezo. Avuga ko mu nama iteganyijwe ku matariki ya 3 kugeza 7 Ugushyingo 2011, i Geneva, izafatirwamo imyanzuro ku mpunzi z’abanyarwanda , niba zigomba kwamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi cyangwa se niba izo mpunzi zigomba kugumana ubwo burenganzira bwo kwitwa impunzi, ko iyo ngingo yakwiganwa ubushishozi kuko ibibazo zahunze bigihari.
Dr Barbara mu inyandiko yashyize ahagaragara yamagana icyo kifuzo cya Leta y’u Rwanda, yatangaje ko ibyo leta y’u Rwanda yitwaza ko ibyo impunzi zahunze bitagihari ataribyo, yavuze ko nubwo mu Rwanda hari icyahindutse ugeraranyije n’aho rwari ruri muri Jenoside. Ariko yagaragaje ko amajyambere yarwo adashingiye ku nzego za leta zubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu, akomeza avuga ko akarengane kakiri keshi cyane mu Rwanda, nta butabera, itotezwa ritandukanye, uburenganzira bucye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, n’ibindi byishi bikibangamiye umuryango nyarwanda biva kubuyobozi bituma impunzi z’abanyarwanda zikomeza kwisuka hirya no hino ku isi ari nyinshi.
Dr Barbara avuga ko nubwo leta ikomeza kuvuga ko abahunga ari abanyabyaha batandukanye, ariko kugeza ubu, mubahunga cyane u Rwanda higanjemo abacitse ku icumu rya jenoside, abasirikare ba hoze ari aba FPR, n’abandi bakoranye nayo, bityo urwitwazo rwo kuvuga ko ikibazo cya shize rukaba rudafatika kuko n’abafashije FPR kugera kubutegetsi bahunga umunsi ku munsi, bityo bigasobanura ko ikibazo kitari icy’uko FPR yatsinze urugamba rw’amasasu ko ahubwo hari ibindi bibazo byinshi FPR yateye mu Rwanda n’ubu bigikomeza bituma abantu bahunga u Rwanda.
Avuga kandi ko imiryango myishi iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyane Human Rights watch, Amnesty International, n’indi miryango yose yamaganye icyo kifuzo cya leta y’u Rwanda kuko kibangamiye impunzi z’abanyarwanda. Muri iyo nyandiko yasabye ko hazubahirizwa amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu,kuko mu Rwanda nta demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu buharangwa. Dr Barbara n’umwe mu bantu bazi ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda, cyane ko yashinze ibigo byita ku impunzi hirya no hino ku isi , akaba kandi ari n’umwe mu bashinze ikigo gifasha impunzi kiri mu gihugu cya Uganda “Refugee Law Project”, iki kigo kikaba gitanga ubufasha ku mpunzi nyishi zitandukanye harimo n’impunzi z’abanyarwanda, ibibazo byazo akaba abizi neza kuko akeshi aba arikumwe nazo.
Twabibutsa ko leta y’u Rwanda yakomeje gusaba ko impunzi z’abanyarwanda zakwamburwa ubuhungiro, ikagaragaza ko mu Rwanda hari amahoro ko nta kibazo gihari kuko hari amajyambere, ariko ku rundi ruhande abantu benshi bakomeje guhunga u Rwanda ndetse harimo n’abakora mu myanya y’ubuyobozi. Kuvuguruzanya kw’ibivugwa na leta y’u Rwanda n’imibare y’abahunga u Rwanda buri munsi rikomeje kubera urujijo imiryango yita ku mpunzi ndetse abazi uburyo leta ya Kagame ifite igitsure ku bihugu bibitse izo mpunzi bakaba babibonamo gahunda mbi ibyihishe inyuma.
Ikindi kandi gikomeje kuvugwa n’uburyo leta ya Kigali ikomeje gusaba ko abanyarwanda bamburwa ubungiro, hanyuma igakomeza gutangariza abanyarwanda bahunze ko icyemezo cyo kubambura ubuhunzi cyemejwe kandi icyemozo kitarafatwa ; abantu benshi bakaba bakomeje kuvuga ko ikibitera ari ugushaka gukanga abantu bari mu bihugu bamerewe nabi bafite igitecyerezo cyo guhunga u rwanda ko babireka. Uko BBC itubwira iby'inama yo gukangurira impunzi muri Uganda yagenze:
Charles I |