Aya Masengesho y'ikitaraganya i kigali arasura iki ?

Publié le par veritas


jeanet-museveni.jpgNyuma y’aho ubuhanuzi bugejejwe kuri Kagame ko ubuzima bwe bwaba bwegereza iherezo ubu ubwoba ni bwose haba kuri we ubwe, ku muryango we hamwe no mu nzego zishinzwe iperereza n’izimurinda ndetse utaretse no mu bategetsi banyuranye. Iki cyoba cyadutse muri leta ya Kigali cyaje vuba aha nyuma y’uko mu burasirazuba bwa Kongo ibintu bihunduye isura Kagame akiyemeza kujya kurwanirayo ariko azi ko bitazashoboka dore ko aboherejweyo bwa mbere basutsweho umuriro barahashirira abacitse ku icumu bahitamo guhungira muri MONUSCO.
 


Kagame akimara kubona ko ibintu bigeze iwa Ndabaga ari nako intumwa ziyongera zimubwira ko akwiye gutegura iherezo rye yahiye ubwoba yirukanka ajya gusaba inama Museveni ndetse anamusaba ko yamuba hafi  bityo akamuhumuriza. Ni muri urwo rwego i Kigali hateguwe amasengesho yo gutakamba ngo Imana ihindure umugambi wayo. Ayo masengesho y’igitaraganya akaba yaratumiwemo n’umufasha wa perezida Museveni Janet Museveni hamwe n’abandi bategarugori banyuranye dore ko Janet Kagame yabiyambaje ngo baze kumufasha gutakambira umugabo we ku Mana.


Janet Museveni bikaba biteganyijwe ko agera I Kigali mu ma saha ya saa cyenda z’iki gicamunsi cyo kuwa gatandatu taliki ya  16 Kamena 2012. Akigera i Kigali ku kibuga cy’indege, Madame Janet Museveni  ari bwakirwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa “Imbuto Foundation” Shalita Nina hamwe na Senateri Teddy Gacinya. Abandi  batumiwe baje kwitabira ayo masengesho barimo itsinda ry’abategarugori b’abayobozi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bayobowe n’umufasha  wa Senateri  Bill Nelson, ariwe Madamu Grace Nelson, hamwe n’abandi bategarugori baturutse mu bindi bihugu birimo u BurundiYorudaniya n’ahandi.


Ese aya masengesho ni umwanya wo kuragiza Imana perezida Kagame, u Rwanda n’abanyarwanda twese? Ni ugusabira Kagame ngo arokoke ikiganza cy’Uwiteka? Ni ukumusabira ngo Uwiteka azamwakire amubabarire amuhanagureho amaraso yamennye? Bibaye ari ibyo se, mbese kubaha Uwiteka si bwo bwenge no kuva mu byaha akaba ari ko kujijuka nyakuri!? Mbese aya masengesho ntaza kuba nka ya yandi ya nyirarureshwa dusanzwe tumenyereye aho ba Pasitori Antoine Rutayisire, intumwa Gitwaza, Pasitori Rick Warren n’abandi bacanshuro bajya babeshya Kagame ko ari mu nzira nziza akwiye gukomeza kandi bazi neza ko yica rubanda amanywa n’ijoro?


Reka tubitege amaso ariko abagera iyo i Bwami mukurikire mutubwire ibyabereye iyo ikambere wasanga hari abaza kwerekwa ko Nyakubahwa ari mu nzira nziza agomba gukomeza kandi tuzi neza ko irimbi rya Kanombe rimaze kuzuzwa n’abagwa muri Kongo n’ibitaro bikaba byarasagutswe n’akazi bitagishobora gukora kubera ubwinshi bw’inkomere z’abasirikari. 

                                                                            

NYAMARA RERO BURYA NGO IMANA NTINEGURIZWA IZURU!

 

NKUNDA

KIGALI CITY

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article