Arusha: Urukiko rwa TPIR rwaba rushaka kuvumbura abashinjwa jenoside muri leta y’Inkotanyi ?

Publié le par veritas

Gatsinzi.jpgNDL : Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe , aratumenyesha ko urukiko rw’ubujurire mpuzamahanga rw’Arusha rwanze ikifuzo cya Marcel Gatsinzi cyo gutanga ubuhamya bwe bwanditse ndetse agashyiraho n’inyandiko y’indahiro  kubyerekeranye n’ibyo azi kuri Cpt Ildephonse Nizeyimana wayoborwaga na Gatsinzi Marcel mu ishuri rya ESO i Butare. Tutiriwe dutinda kuri iyo nkuru( murayisomera hasi aha) twabibutsa ko Gatsinzi Marcel ariwe wasimbuye Général Nsabimana Alisa Kastari wari umaze kwitaba Imana hamwe na Prezida Habyarimana Juvénal , amakuru dufite ni uko Général Marcel Gatsinzi ariwe wakoresheje inama ya mbere yo gushyiraho leta y’inzibacyuho yari iyobowe na Sindikubwabo, kubera iyo mpamvu Bagosora akaba yarasabye ko Gatsinzi Marcel yajya gutanga ubuhamya murubanza rwe Arusha cyane ko Bagosora aregwa kuba ariwe washyizeho iriya lete ya Sindikubwabo , Prezida Kagame yaje kwanga ko Marcel Gatsinzi ajya gutanga ubwo buhamya ariko ubu urukiko rw'ubujurire rwabigize icyemezo ko Gatsinzi Marcel agomba gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Bagosora. None rero habonetse undi musilikare wayobowe na Gatsinzi nawe urimo uburanira Arusha , akaba yaratanzeho Gatsinzi Marcel ho umutangabuhamya nk’umuntu wari umukuriye mu mirimo ye. Gatsinzi Marcel akaba yifuza kutajya Arusha ahubwo agatanga ubuhamya mu nyandiko, ibyo akaba aribyo urukiko rwanze, iyo rero ubaye umutanga buhamya Arusha ntabwo aba ari imikino, ni ubwo bwose ubona neza ko urwo rukiko rwa TPIR rwabogamiye kenshi kuri leta ya Kagame ,usanga nabwo atari Gacaca tumenyereye kuko n’umutanga buhamya ahatwa ibibazo n’urundi ruhande rushinzwe kuburanira uregwa !

Marcel Gatsinzi ko ariwe wari mukuru kuri Bagosora no kuri Ildephonse Nizeyimana , ni gute atashoboye guhagarika abo yayoboraga ? Reka ndeke kwivanga mbaza ibibazo ariko murumva ko bitazoroha ! Ni ubwo kandi byakoroshywa ku mpamvu za politique ariko amateka azabigorora maze muri iyi leta ya Kagame mukazasanga ariho abakagombye kujya kuregwa Arusha bihishe ! Nimwisomere namwe iyi nkuru yo mu gihe buri wese atange igitekerezo cye :

Mu rubanza ruregwamo Captain Idelphonse Nizeyimana, Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rwateye utwatsi icyifuzo cy’uruhande rw’ubushinjacyaha bwasabaga ko hakwakirwa ndetse hakifashishwa ubuhamya bwanditse bwa Gen. Marcel Gatsinzi buherekejwe n’indahiro ye.

Mbere yo gufata icyemezo cyo kwanga ubuhamya bwanditse, urukiko rw’iremezo rw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) rwari rwagaragaje ko ubu buhamya bushoboraga guhindura byinshi kuri uru rubanza. Ariko Urugereko rw’ubujurire bw’urukiko ruvuga ko byaba ari akarengane kwemera ubuhamya bwanditse, ikindi kandi ngo hifuzwa ko uregwa (Capt Idelphonse) yakumva ibyo ashinjwa na Gen Gatsinzi amwirebera amaso ku maso.

Amakuru dukesha Agence Hirondelle nayo avuga ko iki cyifuzo cyo guhamagaza Marcel Gatsinzi akigerera ku rukiko rwa Arusha imbonankubone, cyemejwe n’urugereko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) mu cyemezo rwashyizwe ahagaragara.

Gen. Marcel Gatsinzi wifujeko ko ubuhamya bwe bwatangwa mu nyandiko bugashimangirwa n’indahiro ye, ni Minisitiri ufite mu nshingazo ze gukumira ibiza no gucyura impunzi kuva mu kwezi kwa kane 2010, mbere yo guhabwa uyu mwanya yari Minisitiri w’Ingabo.

Gen. Gatsinzi yabaye Umukuru wa Etat major w’Ingabo z’u Rwanda mu minsi 10 ikurikira itangira rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mbere yaho yari umukuru w’ikigo cya ESO (Ecole des sous-officiers) cy’i Butare, iki kigo kikaba ari nacyo Capt Nizeyimana Ildephonse yabagamo aho yari akuriye urwego rushinzwe ibikorwa by’ubutasi n’ibya gisirikare .

Capt Ildephonse Nizeyimana ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo ibya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha byo mu ntambara; ashinjwa kandi kuba yarakoze urutonde rw’abanyabwenge b’Abatutsi bo mu Mujyi wa Butare bagombaga kwicwa, ndetse ngo ntacyo yakoze ngo abe yabuze abo yari ayoboye gufata ku ngufu abagore n’abakobwa b’Abatutsikazi mu gihe cya jenoside.

Capt. Nizeyimana yavukiye mu cyahoze ari Komini Mutura muri Perefegitura Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, yafatiwe i Kampala muri Uganda ku taliki ya 5 Ukwakira 2009, nyuma y’ umunsi umwe gusa nibwo yahise yoherezwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rwa Arusha, aho afungiye kugeza n’ubu.

Biteganijwe ko urukiko ruzatangira kumva ubwiregure bwe ku italiki ya 9 Gicurasi uyu mwaka wa 2011.

Tubabwire kandi ko Gen. Gatsinzi yanahamagajwe gutanga ubuhamya mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa Arusha mu rubanza rwa Col Théoneste Bagosora wari umuyobozi mukuru (Directeur de cabinet) muri Minisiteri y’Ingabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ruzindana Rugasa

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Shimamungu ati: "Urwishigishiye ararusoma!!!"

Ibi ndabona ntagitangaza mbibonamo kuko utazi uko inkotanyi zikora ni utabona cyangwa ntiyunve. Nakongeraho ko "Nyamwanga kunva ntiyanze kubona".

Camarade mission ye arayirangije. Ntakunti byagenda mukotanyi agomba kumutunganya nk'uko asanzwe abigenza. J'espère pour notre ami Camarade ko biraza kuba ibyuya, mais pas amaraso: ikinamico nka
kuriya bohereje Kabuye wacu mu Budage Kushineri yamara kumweza akamwoherereza Kagame.

Répondre