Agahuru k'impiringe karahiye: Kagame na FPR bagiye gukurikiranwa na TPIR kubera ibyaha birimo na jenoside bakoreye Abahutu!
Fred Ibingira n'abandi bicanyi ruharwa bafanyije kurimbura Abahutu bagiye gufatwa bidatinze maze bashyikirizwe urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha ! Inkono ihira igihe, Abanyarwanda benshi bari bamaze igihe bategereje guhabwa ubutabera...
ITANGAZO :
GENOCIDE HUTU : IBARUWA YA PRESIDENT W’URUKIKO RWA TPIR KUBIREGO BYATANZWE NA RUTAYISIRE BONIFACE AKABA ARI PRESIDENT WA ZA ASSOCIATIONS Z’ ABAVICTIMES BA GENOCIDE « TUBEHO TWESE ASBL » NA « CIVHEMG »
Twishimiye kumenyesha abanyarwanda n’amahanga ko tumaze kwakira ibaruwa twandikiwe na Président w’urukiko mpuzamahanga ruburanisha abakoze genocide mu Rwanda ruri Arusha rwitwa TPIR. Iyo baruwa iratumenyesha ko ikirego twatanze, Perezida w’urukiko cyamugezeho kandi nawe akaba yaragishyikirije Procureur w’urukiko rwa TPIR ushinzwe gutangiza ikurikirana n’ifatwa ry’abakoze ibyaha kugirango baburanishwe na TPIR.
Igisubizo cya President w’urukiko rwa TPIR ni ikintu gikomeye cyane kuko ni ibaruwa imenyesha bwa mbere mu mateka y’u Rwanda n’isi na TPIR ko hariko idosiye y’ikirego kumugaragaro kirega abakoze jenoside Hutu.
Iki kirego kirarega FPR, Kagame Paul, Gouvernement y’u Rwanda iyobowe na FPR guhera muri 1994 hamwe n’ingabo za FPR. Abo bose bakaba baregwa kuba barakoze ibyaha bya genocide hutu na genocide tutsi mu mwaka w’i 1994. Icyo kirego giherekejwe n’ibimenyetso byinshi by’amapaji menshi cyane.
Ikindi cy’ingenzi gikomeye cyane kiri muri icyo kirego ni uko ikirego gisaba ko abagize opposition politique nyarwanda bahoze ari abakuru ba leta ya FPR hamwe n’abanyamuryango ba FPR utibagiwe n’abahoze mu gisirikare cya FPR n’abandi bagomba guhamagazwa murukiko rwa TPIR bakabazwa. Muri abo, hari bamwe bavuzwe amazina aribo uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FPR ariweLieutenant generali Kayumba Nyamwasa, Koloneli Twahirwa Dodo wahoze ari umukuru w’ingabo mukarere, Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru ariweGahima Gerard, uwahoze ari umunyamabanga wa FPR ariwe Rudasingwa Théogène, uwahoze ari premier minister wa leta ya FPR muri 1994 ariweTwagiramungu Faustin, uwahoze ari umukuru w’ibiro by’iperereza hanze y’igihugu Karegeya, uwahoze ari umukuru w’ibiro by’iperereza mugihuguMusangamfura Sixbert, Major Furuma Alphonse n’abandi.
Na none dukurikije ibaruwa dufite y’ushinzwe ishami ry’amategeko muri TPIR akaba ari n’umufasha wa President wa TPIR, turamenyesha ko yanditse ibaruwa yohereza iyo ya Perezida wa TPIR kubacamanza bose hamwe n’abandi bose bagize ONU n’umugenzacyaha wa TPIR mukuru arimo. Ibi rero bikaba byerekana ko kiriya kirego cyacu ari idosiye bwite izwi n’inzego za TPIR zose ndetse iri mu ntoki z’abagize TPIR bose n’abandi bagize ONU, etc.
Turamenyesha ko iyi baruwa ya Perezida wa TPIR ije ikurikira inyandiko gihamya twari twasinyiwe n’inzego za TPIR ku biro byayo biri i La Haye (Den Haag) mu Buholandi. Icyo kirego cyoherejwe kwa Procureur wa TPIR kandi na President w’urukiko yagenewe copie akaba ari nayo mpamvu yatwandikiye atumenyesha ko cyamugezeho akanagishyigikiriza procureur wa TPIR ku mugaragaro akoresheje ibaruwa mwisomeye twometse kuri iri tangazo.
Turashimira byimazeyo President wa TPIR kubera icyo gisubizo cye yatanze. Hamwe n’iyo baruwa ya President wa TPIR, turamenyesha abantu bose ko twebwe abavictimes bose bababajwe na FPR tumaze gutsinda ku ntambwe ya mbere uwo duhanganye nawe ariwe FPR kuko bimaze kwerekanako kwishongora kwa FPR bari batangiye kubaye imfabusa. Kubatari baragezweho n’ayo makuru turamenyesha abantu bose ko FPR yari yaratangiye gukwiza ibigambo bivugako hazakoreshwa imbaraga zose bafite z’igitangaza muri byose kugirango ikirego cyacu kizimangatane ntihagire n’umenya ko hari ikirego cyakiriwe na TPIR nk’uko byagiye bigenda ku bandi bari bashatse gutanga ibirego mu bihe bishize.
Hamwe rero n’iyi baruwa yanditswe na President w’urukiko rwa TPIR, ikirego twatanze kigiye mu madosiye bizwi ko afitwe n’urukiko rwa TPIR kandi iyo dossier ikaba izwi na za services zose za TPIR na ONU n’abandi ku buryo n’iyo hashira imyaka amagana buri wese azamenya ko iyo dossier ya genocide hutu ibaho muri TPIR.
Birashoboka kandi ndetse tunizeye ko Procureur nawe azayigenera igisubizo cyiza.
Kubera n’itangwa ry’iki kirego, ndetse bikaba bisabwa n’abavictimes bose hamwe n’inzego n’abandi bashaka kumenya ukuri, turamenyesha abantu bose ko twatangije Komisiyo ishinzwe kurundanya ubuhamya ku byaha byose bya genocide Hutu byakozwe hamwe n’ibyagenocide Tutsi (kumakuru atazwi).
Turamenyesha ko kandi turimo kugerageza gushyiraho ikipi y’aba avocatsbashinzwe gufasha abantu bose bashaka kuregera indishyi z’akababaro muri iki kirego hamwe no kugira uruhare mu manza.
Bitewe n’uko ubushobozi bwacu bufite igarukiro kandi nk’uko mubibona hakaba hari ibintu byinshi bigomba gukorwa, turasaba ko uwaba ashoboye kugira icyo adufashisha atajijinganya kuko inkunga ya buriwese irakenewe.
Dore aho mwasanga ibaruwa ya Perezida wa TPIR (tubashyiriyeho kopi yayo kuri uru rubuga ) http://www.allvictims.net/docs/ictr-press-014-12.pdf.
Bitangarijwe I Bruxelles, tariki ya 21/07/2012,
RUTAYISIRE Boniface,
Président w’association y’abavictimes TUBEHO TWESE, COMITE INTERNATIONALE POUR LES VICTIMES DE LA HAINE ETHNIQUE MASSACRES ET GENOCIDE NA BANYARWANDA
Tel (32) 488 25 03 05
Email : infotubeho@yahoo.fr
Website : www.allvictims.net
BELGIQUE - EUROPE